• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yashyinguwe

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yashyinguwe

Ubwanditsi 28 Aug 2017 Mu Rwanda

Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe, Sendanyoye John, yitabye Imana kuwa Gatanu, tariki ya 25 Kanama 2017. Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri John Sendanyoye yabaye none kuwa Mbere, tariki ya 28 Kanama. Misa yo kumusezeraho yabereye kuri kiliziya y’aba Dominican ku Kacyiru, saa sita n’igice; saa munani nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo.

Sendanyoye John, yitabye Imana bitunguranye, aguye mu bitaro bya CHUK ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, aho yari agiye kwivuriza, mugihe kuwa Kane yari i Remera ku nzuy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARJ.

-7767.jpg

-7766.jpg

-7763.jpg


Sendanyoye yaherekejwe n’umuhunguwe Ishimwe Emmanuel

-7761.jpg

Sendanyoye yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu myaka yaza 1991-92 nyuma gato y’inkundura y’amashyaka menshi n’ivuka ry’ibinyamakuru byigenga mu Rwanda. Sendanyoye yatangiye ariwe ufite isoko ryose ry’ibinyamakuru byandika byarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana aribyo Rwanda-Rushya ya Kameya Andre, Kanguka ya Lavi Rwabukwisi, Le Flambeau ya Rangira Adrian na ba Karinganire Charles, Kiberinka ya Shabakaka Vincent n’ibindi byari bifute umurongo wa Opozisiyo. Mumpera ya 1992 Sendanyoye yaje gushinga ikinyamakuru ke [ Ubumwe ] n’ubwo kitari gifite imbaraga cyane.

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi Sendanyoye yabashije gukomeza umwuga we ndetse n’ Ikinyamakuru ke [ Ubumwe ] kirakura gishinga imizi nubwo, Ubumwe cyagize intege nke aho haziye imbaraga nyinshi z’ibinyamakuru byandikira kuri internet, icya Sendanyoye cyari kicyandika mu mpapuro kivugwa nka kimwe mu binyamakuru byakoranaga imbaraga mu bihe byashize.

Nyuma y’igihe kirekire icyo kinyamakuru kidasohoka, nimero yacyo iheruka yasohotse nyuma y’irahira rya Perezida Paul Kagame. Iyo nimero ni iya 446, yo kuwa 20 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2017. yasaga nisezera umwuga we witangazamakuru kuri iy’Isi.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert, uzi nyakwigendera kuva kera, yagize ati “John Sendanyoye yari umuntu umaze igihe kirekire mu itangazamakuru kuko namumenye hagati ya 1991- 1992 yatangiye ari we ugurisha Ibinyamakuru byose, byasohokaga byitwaga ko birwanya ubutegetsi [bwa Habyarimana].“

Burasa nawe yashimangiye ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendanyoye yashyize imbaraga mu kinyamakuru cye “Ubumwe”, kirakora kibona amafaranga ariko aza gucibwa intege n’imbaraga z’ibinyamakuru, bisomerwa cyane kuri internet na Telefone, haza no gukubitiraho isoko rito n’ibinyamakuru byinshi ariko cyane cyane Sendanyoye yaciwe intege n’uburwayi yari amaranye igihe.

John Sendanyoye yavutse mu 1966 mu cyahoze ari Cyamngugu, asize umwana umwe, Ishimwe Emmanuel, urangije amashuri yisumbuye, aritegura kujya kwiga muri kaminuza, umugore we yitabye Imana mu 1998, n’ubwo batari bakibana.

Sendanyoye yitabye Imana, akurikira, Abanyamakuru benshi ba kera bari barasigaye nyuma ya Jenoside nka Gasasira Gaspard wakoze muri Kinyamateka, yapfuye akora muri CNLG, Mpayimana Elie wa [ L’ere de Liberte ] yapfuye ari Senateri, Muberantwari Theoneste wa Nyabarongo n’abandi…mugihe hari n’andi makuru avuga ko umunyamakuru Jado Sezirahiga wanditse igihe kirekire mu binyamakuru byo mu Bufaransa mbere yo gutahuka mu Rwanda nawe ameze nabi cyane.

-7749.jpg

Nyakwigendra John Sendanyoye

Ubwanditsi

2017-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Perezida Kagame yageze  muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )

Perezida Kagame yageze muri Gabon mu ruzinduko rw’akazi ( Amafoto )

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro
Mu Mahanga

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Ubwanditsi 05 May 2016
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech
Amakuru

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru