• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

Ubwanditsi 04 Mar 2024 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’Amaguru yakomezaga hakinwa umunsi wa 23, ni umunsi waranzwe no kwitwara neza kwa APR FC na Rayon Sports zikomeje gushaka igikombe.

Duhereye ku mukino wabaye ku munsi wo ku wa Gatanu, ikipe ya Kiyovu Sports yararanye intsinzi nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC igitego ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Ndizeye Eric na Alfred Leku, kuri Police FC yo igitego kimwe cyatsinzwe na Djibrine Akuki.

Uyu mukino wakinwe ku isaha ya Saa kumi n’Ebyiri, wakinwe ukirikira uwo ikipe ya AS Kigali itsindirwa mu rugo n’ikipe ya Etoile de l’Est 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Gosdpower.

Kuwa Gatandatu, ikipe ya Gorilla FC yangayije n’Amagaju kimwe kuri kimwe, Mukura Itsindira Bugesera iwayo 2-0 naho Musanze itsinda Muhazi United 1-0.

Ubwo undi mukino wabaye wahuje ikipe ya APR FC yatsindiye Etincelles FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sharafeldin Ali Shaiboub.

Kuri iki cyumweru, Gasogi United yatsinze Marines FC 2-0 byatsinzwe na Kabanda Serge ndetse na Rugangazi Prosper.

Rayon Sports i Nyagatare ikaba yarahatsindiye Sunrise FC ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Tuyisenge Arsène.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye n’ubundi iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 naho APR FC yo kuri ubu ifite amanota 52.

Uku gutsinda kw’aya makipe yombi kandi kurazamura ihatana hagati y’aya makipe yombi kuko kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru dutangire aya makiipe akazahura ku munsi wa 24.

2024-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V

RUSHYASHYA 29 Jul 2026
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 11 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Infungwa zari zifungiye muri Gereza ya Kimironko zimuwe
Mu Rwanda

Infungwa zari zifungiye muri Gereza ya Kimironko zimuwe

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Ibitaravuzwe kuri Jenerali Tumukunde, inkomoko y’urwango na Kale Kayuhura
INKURU NYAMUKURU

Ibitaravuzwe kuri Jenerali Tumukunde, inkomoko y’urwango na Kale Kayuhura

Ubwanditsi 09 Mar 2018
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  
INKURU NYAMUKURU

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Ubwanditsi 22 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru