• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ubwanditsi 18 Apr 2017 Mu Rwanda

Nagira ngo mpere ku ijambo twagejejweho n’abana baririmbaga n’abavugaga andi magambo.

Batangiye batubaza, bavuze mu rurimi rw’Icyongereza, barabaza ngo ariko: “Ubundi aha twahageze dute?” Ngirango mwabyumvise. Twahageze dute? Twarinze tugera aha dute?

Ntabwo ari ikibazo umuntu yasubiza ubungubu cyangwa mu mwanya muto, ariko tugomba kugisubiza. Uburyo bwo kugisubiza uko bikwiye ni ukugisubiza buri munsi mu byo dukora, twongera kubaka igihugu kugira ngo kibe igihugu cyacu twese, cya buri Munyarwanda, ndetse kikaba n’icy’abanyamahanga bakigenda cyangwa bashaka no kugituramo. Buri munsi dukwiriye kuba dusubiza icyo kibazo.

Nsubiye kubijyanye n’uyu munsi, Kwibuka ni ngombwa kandi nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko ko batari bonyine. Batakaje imiryango, ariko hari umuryango umwe batatakaje: ni Igihugu cyabo. U Rwanda ni umuryango w’abacitse ku icumu, ni umuryango wa buri Munyarwanda.

Ibyo nabyo, kwibutsa ko batari bonyine, ni kimwe mu gusubiza cya kibazo: twageze aha dute?

Iyo dusubije amaso inyuma, tukareba mu mateka, n’ibi byose bijya kuba cyangwa igihe byabaga na nyuma yaho, hari abagize uruhare mu guteranya abantu, bakangana. Hari ibihugu, imiryango mpuzamahanga, n’abantu ku giti cyabo…

Ariko hari n’abandi bakoze ibyo bari bashoboye, cyangwa bagombaga gukora bakiza abantu.

Ku isonga, kugeza n’ubu, harimo Abanyafurika bamwe, n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Mu minsi ishize ya vuba aha, muri Afurika yunze Ubumwe, ihagarariwe n’umushyitsi dufite uyu munsi, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya Afurika, nibyo yaramaze kuvuga, Abanyafurika barahagaze, bavuga ko Abanyarwanda badakwiriye gukomeza gutotezwa.

Muribuka, higeze kuba ikibazo cyari gishingiye ku cyo bita ubucamanza mpuzamahanga. Habayeho impaka n’ibiganiro birebire, aho ibihugu bimwe bishaka guhindura amateka ngo ibyabaye mu Rwanda n’uruhare rwabo babyivaneho ahubwo babishyire ku Banyarwanda bose, ndetse n’abarokotse jenoside. Icyo gihe Afurika yarahagaze iranga, hafi ibihugu byose, ijya ku ruhande rw’u Rwanda, iravuga iti ntabwo ari byo.

Nangira ngo nshimire Abanyafurika mbinyujije ku uhagarariye Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe uri hano.

Ugiye kureba no mu gihe abantu bicwaga Loni, ubundi yagombaga kugira icyo ibikoraho, yari ifite ibibazo byayo. Ariko burya biragoye kumenya Loni icyo ari cyo, kuko Loni ntabwo ari igihugu. Ni umuryango ibihugu bihuriyemo. Ahubwo ibihugu bifite imbaraga bikoresha Loni uko bishaka. Ibintu byaba byabaye bibi Loni akaba ariyo ifatwa n’icyaha; byaba byabaye byiza, ibihugu biyirimo, biyikoresha akaba ari byo bifata ishimwe.

Rero nitwumva na Loni tujye tumenya icyo ari cyo. Nta gihugu kitwa Loni. Ni ikintu cy’imvange, abavangiyemo bakayikoresha uko barushana imbaraga. Ni ibyo byagaragaye mu Rwanda. Ariko mu byo batashoboye gukora, Abanyafurika bamwe barabikoze ku giti cyabo. Ni yo mpamvu twibuka umusirikare w’Umunyasenegale, kapitene, wanze kumvira amategeko rusange, agakoresha amategeko ashingiye ku mutimanama we, wo kumva ko ibyakorwaga atari byo. Ni nayo mpamvu abasirikare ba Ghana banze kumva amabwiriza babahaga, kuko babonaga ko ibyakorwaga bitari byo, ko byari bibi.

Murumva rero kwifatanya n’Abanyarwanda byaranze Abasenegale n’Abanyaghana ari kimwe nka byabindi navugaga mbere by’uko Abanyafurika bahagaze ku Rwanda muri Afurika yunze Ubumwe.

Hari n’abandi bari hano, bava mu bihugu bitandukanye barokoye abantu. Twavuga nk’Umunyamerika warwanye ku bantu, akagaburira abari bihishe, akabarwanaho, agahuruza, akagira ate. Nawe twamuhaye ishimwe rijyanjye n’ibikorwa bye by’ubutwari. Hari abandi mu bihugu bitandukanye by’Uburayi cyangwa aho nari mvuze, muri Amerika n’ahandi, abantu ku giti cyabo barwanije ibyakorerwaga hano.

Ni ukuvuga rero ngo iki kibazo duhora duhangana nacyo, ni ikibazo kigoranye, cy’inzitane. Ariko, n’ubwo tutabuza ibikomeye gukomera, cyangwa ibigoranye kugorana, hari uburyo bwo gukemura ibintu bimwe dushoboye. Dufite ubushobozi bwo kubikora. Tuzajya dukemura ibyo dushoboye, ibyo dushoboye nk’u Rwanda, Ibyo tudashoboye tuzabireka, tubishyire i ruhande.

Nk’ubu iyo wumvise ibiganiro bibaho ku isi, abantu ntibakivuga ku ubuzima bw’abantu bwatakaye, ahubwo bari mu magambo no gushakisha inyito y’ibyabaye. Bakajya aho bakavuga bati tubyite dute? Ni Jenoside y’Abatusi? Ni Jenoside yo mu 1994?. Nuko bakajya aho bagashakisha amagambo asobanura ibykozwe hano.

Ntabwo bikiri ubuzima bw’abantu. Ni amagambo gusa; ni amazina. Tubyite dute? Murabizi, ikiremwamuntu – ntekereza ko turi abantu beza, ariko nanone turi n’abantu babi. Iyo haje akantu gato tugaragaza intege nke zacu.

Hari abibwira ko bazanye akarusho, bati ntiwayita Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni Jenoside yo muri1994, cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda. Abo rero, baragerageza kuzana urujijo, nkaho urujijo ari narwo ari ikinti k’ingenzi. Undi akaza yibwira ko yarushije abandi, ati reka tubyite Jenoside y’Abatutsi n’Abahutu batari intagondwa.

Ngewe mfite ikibazo cyatuma ntinjira muri ibi biganiro, kuko ntacyo bimaze. Ni ugukora ubusa. Abo bagomba kwemeza inyito ni nabo bagize uruhare muri ayo mahano. Wagira ngo kwirirwa bakina n’amagambo hari inyungu bifite.

Twabuze abantu. Twapfushije abarenga miliyoni, kandi ntabwo bishwe n’ibiza. Ntibazize urupfu rusanzwe. Bishwe n’abantu. Ubwicanyi bwatewe na politiki yo muri iki gihugu ndetse na politiki mpuzamahanga.

None se ni gute abantu bakomeza gukina n’amagambo? Maze bakazana inzobere. Izo nzobere ni izikora iki? Zizatugarurira se abantu twatakaje? Twebwe nk’Abanyarwanda, ibi si ibiganiro dukwiye kujyamo cyangwa ngo duteshwe igihe n’amanjwe atadufitiye akamaro.

Jenoside ifite igisobanuro kandi si na nge wayihaye icyo gisobanuro. Iyo umuntu avuga Jenoside yakorewe Abayahudi, ifite igisobanuro cyayo. Si ngewe ushyiraho ibisobanuro. Niba ufite ikibazo cyo kubonera izina ubwicanyi bwabereye hano, ibyo ni ikimenyetso cy’uko ufite ikindi kibazo. Icyo kibazo ni cyo ukwiye kubanza kwitaho.

Abantu baratotejwe hano mu Rwanda mu gihe kirekire. Ntabwo byabaye mu mwaka wa 1994 gusa. Byabaye igihe kirekire cyane. Nizere ko namwe mutibagirwa vuba mutyo, nk’abo bashaka ibisobanuro. Kuki mutinya kuvuga ibintu uko bimeze? Ese kuba Abatutsi baratotejwe igihe kirekire mu Rwanda nabyo ni amayobera? Ni bishya? Ni ikintu kitari kizwi se? Waba ufite ikibazo niba ari uko ubibona.

Twe nk’Abanyarwanda, tugomba kubaho, tukibagirwa ibyo bidafite agaciro. Kandi uburyo bwo kubaho uko tubyifuza ni ukugera aho tuvuga tuti: Hari abantu muri iki gihugu, bamwe bita gito cyangwa kinini, batotejwe igihe kirekire. Batotezwaga kubera icyo bari cyo, kubera abo bari bo. Ni ibyo byabaye. Ngaho ababishaka bazabyite ikindi bashaka.

-6301.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Icya kabiri ni ukuvuga tuti: ibyo byarabaye, ntitwashoboye kubikumira. Byarabaye, ntitwabisubiza inyuma. Ariko uyu munsi twagira icyo dukora. Icyo dushobora gukora ubu ni ukwiyemeza ko bitazongera kubaho ukundi. Nta bantu bazongera gutotezwa.

Mu myaka iri imbere, ahari nyuma yacu twe dushishikajwe no kubaka umusingi no kubaka igihugu cyacu, wenda nko mu myaka mirongo itanu iri imbere, cyangwa ikindi gihe ntazi, habayeho abantu b’abasazi, ubwo bwo sinamenya ibizaba. Ngewe ndavuga ubu, no mu myaka mike iri imbere, ntabwo uko gutoteza abantu byakongera kubaho. Ntibyabaho. Ibi rwose turabishoboye.

Mwibagirwe abo bavuga ubusa ku Rwanda, baneguza izuru ibyo dukora n’ibyo bisobanuro bagenda bashaka kuduha. Mubibagirwe. Ibyo ni ugukora ubusa. Nk’Abanyarwanda tuzakomeza kubaho, kandi tububemo uko bitubereye. Ibyo abandi babitekerezaho birabareba.

Kandi rwose twiyemeje gukorana no gufatanya n’abantu bose. Dukeneye inshuti, dukorana n’inshuti kandi dushaka inshuti.

Ariko nyamara ibyo ntibikuraho ko tugomba kubaho ubuzima bwacu. Ntabwo bugomba kugengwa n’undi muntu uwo ari we wese, uko byagenda.

Ndashimira abo bose bakomeje kudufata mu mugongo no kubana natwe mu byo twanyuzemo byose. Ni amateka atoroshye.

Abo bandi nibumva bashatse guhinduka bakaza kwifatanya natwe tugakorana, nabo rwose tubahaye ikaze. Abo barimo abafata icyemezo cyiza, naho baba barakerewe bingana iki, bagera aho bakagaruka mu nzira nziza, bakemera amakosa bakoze, bakayasabira imbabazi Abanyarwanda. Tubashimira iyo ntambwe maze tugakomezanya urugendo.

Abo bandi batabyifuza, bakumva bahindura amateka n’inzira twiyemeje, nabo ntacyo badutwaye. Ariko bagomba kumenya ko bafite umwanzi ukomeye, kuko ntituzaborohera. Ntabwo bazadutesha umurongo, ntabwo bazahindura ibyo twemera, ntibazahindura politiki twiyemeje cyangwa ubuzima bwacu kandi binafite icyo bitumariye. Ntacyo babikoraho. Aho bazazira bazasanga tubiteguye.

Yego rwose bitwara igihe. Hari ubwo bitwara igihe ngo abantu bamenye ko bafite ikibazo. Nk’Abanyarwanda twarabyihanganiye, turakomeza.

No mu minsi ishize, n’imibanire yacu na Kiliziya Gaturika, si ibanga. Twagiranye ibiganiro kenshi cyane, bamwe bavuga ngo si Kiliziya, ngo ni abantu ku giti cyabo. Ariko ubu ikibazo twakiboneye umuti. Ndabishima kandi ndanashimira abo bayobozi bakuru babigizemo uruhare bagatuma twese tugaruka mu nziza nziza. Ni byiza rwose.

Hari abandi bashishikajwe cyangwa badashaka kwiyumvisha uruhare rwabo ariko ahubwo ugasanga bagenda bashaka kutuzanira ibindi bibazo. Ibi bamaze imyaka 23 babigerageza. Ariko ntibazatubuza gutera imbere. Ntibazabigeraho. Uko baba bakeka ko bakomeye kose ni akazi kabo.

Dufite inzirakarengane hano ariko usanga bagirwa abanyamakosa y’ibyabakorewe. Hari abatarasabye imbabazi ariko bataranemera n’ibyo bakoze.

Nta mafaranga yabo dukeneye. Ntabwo tubasaba amafaranga. Si yo dushaka. Nta mafaranga yanganya agaciro n’abacu miliyoni twabuze muri Jenoside. Icyo dukeneye ni ukuri, ukuri kuzatuma abantu babohoka bagakomeza ubuzima bwabo.

Tuzakomeza tubyihanganira. Ariko hari nyirantarengwa, hari ibyo tutazihanganira. Ntabwo washaka gufata ubuzima bwacu uko ubishaka. Ntibishoboka.

Nibwira ko iki ari kimwe mu byo twakuye muri ibi byago twagize. Aya mahano yatwaye ubuzima bw’abacu twayakuyemo uko tugomba kubaho. Dufite ibyo twayigiyemo, byakomeje ibyo twemera, ariko kandi ibyabaye byarabaye, ntabwo twabihindura. Cyakora hari icyo twakora uyu munsi tukanategura ejo hazaza. Kandi tuzabikora.

Abantu batotejwe ntabwo bazongera gutotezwa, ndetse n’abandi bose ntawe uzahohoterwa. Abataratotejwe mbere, nabo ntawe uzabatoteza. Nta muntu uzongera gutotezwa. Icyo bivuze ni uko twese nk’Abanyarwanda tugomba kubaho ubuzima bwacu, nk’abandi uko babaho ku isi. Tuzakomeza inzira twatangiye yo kubaka igihugu n’ubuzima bwacu.

Turagushimira Moussa, kuba wahagarariye umugabane wacu wa Afurika tunahuje byinshi, dukorana byinshi kandi tuzakomeza gukorana mu guteza imbere ubuzima mu gihugu cyacu. Ariko kandi niba hari n’icyo twakora ngo dutange umusanzu mu kuzamura ubuzima bw’abavandimwe bacu b’Abanyafurika, turabyiteguye.

2017-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021
Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018
RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame
POLITIKI

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 May 2018
Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]
UBUKUNGU

Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]

Ubwanditsi 27 Apr 2018
U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside
Mu Mahanga

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru