• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ubwanditsi 12 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

None ku wa Gatatu, tariki ya 11 Nyakanga 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 01 Kamena 2018 n’iyo ku wa 12 Kamena 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, ku tariki ya 06/07/2018, yemeje irangira ry’umurimo wa gisirikare kuri ba Ofisiye n’Abasirikare Bato bose hamwe 963 bari mu byiciro bikurikira:

 Ba Ofisiye na ba Su-Ofisiye Bukuru bemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni 373;
 Abo amasezerano yabo yarangiye ni 395;
 Abasezerewe ku mpamvu z’uburwayi ni 137;
 Abasezerewe kubera iseswa ry’amasezerano ni 58.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Gahunda y’Ibikorwa ya 4 (PSTA 4) yo kwihutisha iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira:

- Amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Uruganda Sawmill East Africa Ltd;

- Amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’amashyamba ya Leta hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Uruganda rwa Mulindi/Mulindi Factory Company Ltd;

- Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ANDELA yerekeye ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhuza ibikorwa bijyanye no guhanga porogaramu z’ikoranabuhanga mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rivugurura Itegeko No 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza;

- Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komite y’Igihugu yo korohereza ingendo zo mu Kirere;
- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye Bato 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu WANZIGA Maureen wari Social Policy Analystmuri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana UWAYEZU François Régis wari Umuyobozi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari: Lt. Col. MADUDU Charles;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari: Lt. Col. NGABO Augustin na Maj. SUMANYI Charles;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 66 n’umutungo byari muri Polisi y’Igihugu bijyanye n’ubugenzacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu: Madamu MUKAMUGANGA Elevanie;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha ku rwego rw’Ibanze: Madamu MUKARUSAGARA Janvière na UWITONZE Clarisse;
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho Amabwiriza ajyanye n’Iby’Indege za Gisiviri;
- Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye n’Abawada 34 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’Abawada 54 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
- Iteka rya Minisitiri rigena ibiranga amapeti n’ibindi birango ku buryo bwihariye inzego z’amapeti y’Abacungagereza;
- Iteka rya Minisitiri rijyana ahandi ba Suzofisiye n’Abapolisi bato 24 ba Polisi y’u Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri risezerera nta mpaka ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato 1862 bo muri Polisi y’u Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe 743 babisabye kandi bakaba bujuje ibisabwa;
- Iteka rya Minisitiri ryerekeye imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ku buryo bukurikira:

- Madamu HELEN MARIA RODRIGUES FERNANDES MALCATTA, wa Portugal, afite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopiya;
- Dr. CHRISTIAN FELLNER, wa Federal Republic of Austria, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
- Madamu MONICA PATRICIO CLEMENTE, wa Mozambique, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzaniya.
- Dr. ABDULLAH FAHD ALI AL-KAHTANI, custodian of the two Holy Mosques, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
- Bwana ERIC FRANK MICHEL A. SAIZONOU, wa Repubulika ya Benin, afite icyicaro muri Pretoria, muri Afurika y’Epfo;
- Bwana OSCAR KERKETTA wa India, afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

a) Mu Rukiko rw’Ikirenga:

 Madamu CYANZAYIRE Aloysie: Umucamanza;

b) Mu Rukiko rw’Ubujurire:

 Perezida: Bwana KALIMUNDA MUYOBOKE Aimé;
 Visi Perezida: MUKAMULISA Marie Thérèse
 Abacamanza:
• Bwana KALIWABO Charles;
• Madamu MUKANYUNDO Patricie;
• Madamu MUKANDAMAGE Marie Josée;
• Bwana RUGABIRWA Ruben;
• Bwana MUNYANGELI Innocent;
• Bwana HITIYAREMYE Alphonse;
• Bwana GAKWAYA Justin;
• Dr. NGAGI MUNYAMFURA Alphonse;
• Madamu NYIRANDABARUTA Agnès;
• Bwana MUHUMUZA Richard;
• Madamu KANYANGE Fidelité.

c) Mu Rukiko Rukuru:

 Perezida: NDAHAYO Xavier;
 Visi Perezida: KANZAYIRE Bernadette.

d) Mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi:

 Visi Perezida: RUTAZANA Angeline.

e) Mu Kigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA):

 Dr KARANGWA Charles: Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo;

f) Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC):
 Madamu MBABAZI Judith: Umunyamabanga Mukuru (Secretary General);
 Bwana RWAGASANA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.

g) Mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB):

 Bwana TWAGIRAYEZU Jean Marie: Director General Criminal Investigation;
 Bwana KARAKE Peter: Director General Criminal Intelligence and Counter –Terrorism;
 Bwana SEZIRAHIGA Theoneste: Director General Administration and Finance;

h) Muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR):

 Bwana NGOGA Aristarque: Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister;

i) Muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF):

 Bwana KARERA Patrick: Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister;

j) Muri Minisiteri y’Ubutabera/ (MINIJUST) :

 Bwana MUTAGOMA Frank Damas: Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/Advisor to the Minister of State in charge of Constitution and Legal Affairs;
 Madamu KAYITESI Petronille: Senior State Attorney; 
 Madamu Mamboleo Phiona: Senior State Attorney.
e) Mu Kigo cyo Kwigisha no Guteza imbere Amategeko /ILPD:

 Bwana NZAKOMEZA Samuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa, ubushakashatsi n’ubujyanama/Director of Training, Research and Consultancy Unit.
6. Mu Bindi
a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ku nshuro yaryo ya 10 rizabera mu migi ya Musanze, Rubavu, Huye, Rwamagana na Nyanza kuva ku itariki ya 29 Nyakanga 2018 kugeza ku ya 2 Kanama 2018;

- Umunsi w’Umuganura uzizihizwa mu Gihugu hose ku itariki ya 3 Kanama 2018 ku rwego rw’Umuryango n’Umudugudu naho ku rwego rw’Igihugu uzizihirizwa i Nyanza.

- Mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira umurage w’u Rwanda biciye mu guteza imbere umuco nyarwanda cyane cyane mu bakiri bato n’urubyiruko, tariki ya 29/06/2018 hatangijwe gahunda izahoraho yo “Gutoza Umuco mu Mashuri” guhera mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’amakuru mu gihugu cyose.

- Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2018, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore mu mukino wa Volleyball ku bafite ubumuga bakina bicaye (Sitting Volleyball), azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi “2018 World Para Volley Championships” izabera mu gihugu cy‘Ubuholandi.

- Guhera ku itariki ya 19 kugeza ku ya 28 Nyakanga 2018, u Rwanda ruzakira amarushanwa y’umupira w’amaguru ku makipe y’ibihugu y’abagore “CECAFA Women Challenge Cup 2018“, imikino ikazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 30 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2018, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika ryerekeye imitunganyirize y’isoresha. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni: “Kwishakamo ibisubizo kwa Afurika ku bibazo bijyanye n’imisoro”.

c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 8 Nzeri 2018, u Rwanda ruzakira Inama y’Ihuriro Nyafurika rigamije iterambere ryita ku bidukikije. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center.

d) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative uzizihizwa tariki ya 14 Nyakanga 2018 mu Rwanda. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rubavu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umusaruro uhagije ku buryo burambye’’.

e) Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishyirahamwe GSM yateguye Inama Nyafurika ku guteza imbere ikoranabuhanga. Iyo nama izabera i Kigali kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2018.

f) Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 20 Kanama 2018, u Rwanda ruzakira irushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iryo rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya 18 rizabera mu Karere ka Musanze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Ubwanditsi 30 May 2019
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Ubwanditsi 08 Jun 2021
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera
Mu Rwanda

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 
HIRYA NO HINO

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru