• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ubwanditsi 27 Aug 2018 POLITIKI

Ishyaka rya Jean Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba na Visi-Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018, ryatangaje ko rizajuririra icyemezo cy’akanama k’amatora cyo ku mukuru ku rutonde rw’abakandida perezida.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama, akanama gashinzwe amatora kakuye Bemba kuri urwo rutonde gashingiye ku kuba “yarakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha” mu kwezi kwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2018 ku cyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya.

Icyo gihe urukiko rwamukatiye gufungwa umwaka umwe ndetse acibwa n’amande y’ibihumbi 300 by’amayero.

Ariko uru rukiko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwisubiyeho ku mwanzuro waryo wari wahamije Bemba ibyaha by’intambara, nuko asubira mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa, mu kwezi kwa munani amaze kugirwa umwere.

Kubera icyo cyemezo cyo ku wa Gatanu nijoro cy’akanama k’amatora ka Congo, abashyigikiye Bemba babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko bazifatanya n’uyu muyobozi wabo bagatanga ikirego cy’ubujurire mu rukiko rushinzwe kubungabunga ubusugire bw’itegeko-nshinga, bitarenze ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2018.

Eve Bazaiba, umunyamabanga mukuru w’ishyaka, yagize ati “Tuzakoresha uburyo bw’amategeko bwose dufite turwane kuri kandidatire ya Jean-Pierre Bemba mu matora ya perezida.”

Mbere yuko akanama gashinzwe amatora gatangaza urutonde rwa nyuma ry’abakandida-perezida, amatsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yari yashinje leta ya Perezida Joseph Kabila gushaka “kuburizamo” abakandida benshi batavuga rumwe na leta.

Mu itangazo ayo matsinda yasohoye ryashyizweho umukono na Bwana Bemba ndetse na Moïse Katumbi na Félix Tshisekedi, bashishikarije Perezida Kabila gushyira ubwisanzure mu gikorwa cy’amatora ndetse “akareka amategeko aha akanama k’amatora.”

Izindi kandidatire z’abakandida batanu zanzwe

Hamwe na Bemba, abandi bakandida-perezida batanu  mu bakandida perezida 25 bose hamwe bangiwe n’akanama k’amatora ka Congo kuziyamamaza mu matora yimirije.

Batatu muri bo bahoze ari ba Minisitiri b’Intebe muri Leta ya Kabila. Abo ni Samy Badibanga, Adolphe Muzito na Antoine Gizenga.  Amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 Ukuboza 2018

2018-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Ubwanditsi 14 Mar 2019
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
Amakuru

Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye
ITOHOZA

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 20 Oct 2017
IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI
Mu Mahanga

IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

Ubwanditsi 17 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru