• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ubwanditsi 27 Aug 2018 POLITIKI

Ishyaka rya Jean Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba na Visi-Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018, ryatangaje ko rizajuririra icyemezo cy’akanama k’amatora cyo ku mukuru ku rutonde rw’abakandida perezida.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama, akanama gashinzwe amatora kakuye Bemba kuri urwo rutonde gashingiye ku kuba “yarakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha” mu kwezi kwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2018 ku cyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya.

Icyo gihe urukiko rwamukatiye gufungwa umwaka umwe ndetse acibwa n’amande y’ibihumbi 300 by’amayero.

Ariko uru rukiko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwisubiyeho ku mwanzuro waryo wari wahamije Bemba ibyaha by’intambara, nuko asubira mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa, mu kwezi kwa munani amaze kugirwa umwere.

Kubera icyo cyemezo cyo ku wa Gatanu nijoro cy’akanama k’amatora ka Congo, abashyigikiye Bemba babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko bazifatanya n’uyu muyobozi wabo bagatanga ikirego cy’ubujurire mu rukiko rushinzwe kubungabunga ubusugire bw’itegeko-nshinga, bitarenze ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2018.

Eve Bazaiba, umunyamabanga mukuru w’ishyaka, yagize ati “Tuzakoresha uburyo bw’amategeko bwose dufite turwane kuri kandidatire ya Jean-Pierre Bemba mu matora ya perezida.”

Mbere yuko akanama gashinzwe amatora gatangaza urutonde rwa nyuma ry’abakandida-perezida, amatsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yari yashinje leta ya Perezida Joseph Kabila gushaka “kuburizamo” abakandida benshi batavuga rumwe na leta.

Mu itangazo ayo matsinda yasohoye ryashyizweho umukono na Bwana Bemba ndetse na Moïse Katumbi na Félix Tshisekedi, bashishikarije Perezida Kabila gushyira ubwisanzure mu gikorwa cy’amatora ndetse “akareka amategeko aha akanama k’amatora.”

Izindi kandidatire z’abakandida batanu zanzwe

Hamwe na Bemba, abandi bakandida-perezida batanu  mu bakandida perezida 25 bose hamwe bangiwe n’akanama k’amatora ka Congo kuziyamamaza mu matora yimirije.

Batatu muri bo bahoze ari ba Minisitiri b’Intebe muri Leta ya Kabila. Abo ni Samy Badibanga, Adolphe Muzito na Antoine Gizenga.  Amatora ateganyijwe ku itariki ya 23 Ukuboza 2018

2018-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ubwanditsi 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma
HIRYA NO HINO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma

Ubwanditsi 05 May 2017
Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina
Amakuru

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 27/04/2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 27/04/2016

Ubwanditsi 28 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru