• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Ubwanditsi 02 May 2017 Mu Rwanda

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ifunze abantu babiri bakurikiranyweho ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli cyane cyane bizwi ku izina rya mazutu na lisansi, bafatiwe mu mukwabu yakoreye mu mudugudu w’Icyerekezo, akagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima mu gitondo cyo ku italiki ya mbere Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ,Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko hafashwe abantu babiri bacuruza lisansi ndetse hagafatwa litiro 40 za mazutu n’amajerekani agera kuri 12 yashizemo, byose bakoreshaga muri ubwo bucuruzi.

SP Hitayezu yagize ati:” Ni igikorwa cyatangiye kandi kizakomeza mu rwego rwo guhagarika mu maguru mashya, ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli kubera impanuka z’inkongi zikunze guteza igihe bidacururizwa ahabugenewe.”

Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi bufite ingaruka cyane cyane ku buzima bw’abatuye mu nzu bukorerwamo kuko ziba zikorerwamo n’indi mirimo aho yagize ati:” Mu bisanzwe, hari imirimo idakorerwa iruhande rw’ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli cyane cyane ibikoreshwamo umuriro n’ikindi cyose kizana ubushyuhe nko guteka cyangwa gutwika icyo ari cyo cyose.”

SP Hitayezu agira ati:” Agace kakorewemo umukwabu, kazwi nk’akarangwamo cyane cyane ubucuruzi bwa mazutu ndetse iba yibwe ahandi hantu cyane ahubakwa imihanda, ibi bikaba bigamije ko buhacika burundu ndetse bigacika no mu bindi bice imikwabu nk’iyi igiye gukomerezamo.”

-6448.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko, muri uyu mudugudu, ku italiki ya 30 Mata, inzu yakorerwagamo ubucuruzi bwa mazutu inatuyemo abantu yahiye igakongoka igahiramo n’abayibamo, aho abana babiri bapfuye, ababyeyi bombi bakaba bari mu bitaro kuko nabo bahiye bikomeye.

Umuvuguzi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akaba akomeza avuga ko Polisi itakomeza kurebera ibibazo bikururwa n’ubu bucuruzi cyane cyane ko impanuka zibukomokaho zihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’inyubako bukorerwamo zikahangirikira maze agira ati:” Polisi ishinzwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo, ntiyakwihanganira rero kubona buhagendera n’ubwo byaba biturutse ku muturage kuko kubana n’ibikomoka kuri peteroli mu nzu ari nko kwiyahura.”

SP Hitayezu yasabye abaturage kureka ubucuruzi bwa mazutu na lisansi bukorerwa mu mazu ayo ari yo yose cyane cyane mu yo batuyemo ; avuga ko ari ugushyira ubuzima bwabo n’ubwo abo babana cyangwa baturanye mu kaga, asaba kandi n’uwamenya aho bukorerwa ko yatungira agatoki Polisi imwegereye, ko azaba atanze umusanzu ku gutabara ubuzima bw’abahaba.

Mu gusoza kandi, yavuze ko ubu bucuruzi butesha agaciro ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorerwa ahabugenewe hazwi nka sitasiyo za lisansi, bukanagira ingaruka ku binyabiziga bikoreshwamo mazutu na lisansi zaguzwe ahantu nk’aha kuko ubuziranenge bwazo buba butizewe; asaba buri wese kubireka no kubitangaho amakuru.

Source : RNP

2017-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu  Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Ubwanditsi 27 May 2021
Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Ubwanditsi 26 Oct 2021
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Ubwanditsi 12 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023
Amakuru

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Ubwanditsi 29 Aug 2022
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda
Amakuru

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
Amakuru

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ubwanditsi 28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru