• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Ubwanditsi 19 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Byari bimenyerewe ko Nahimana Thomas ari umutekamutwe, ugambiriye kwirira imisanzu y’abajenosideri n’ibigarasha, abeshya ko azabakiza kugwa igihugu igicuri. Ubu ariko noneho ntibikiri ubujura gusa, Nahimana aranagaragaza ibimenyetso by’uko ari hafi gutora amashashi.

Muri izi mpera z’icyumweru, Nahimana yakoranyirije indindagire zigenzi ze i Washington DC muri Amerika, maze bongera kwerekana ko ahubwo ari abantu bo gutabarizwa, kuko uburwayi bw’ihungabana rikabije.

Iyo witegereje abari bateraniye muri iyo nama bise” GREX Convention”, ukumva amateshwa abavamo, abenshi baragobwe abandi basusumira, kubera ubusaza, uburwayi, ubusinzi, ubukene n’ubundi bujyahabi, ntibigusaba ubundi buhanga ngo ubone ko ari agatsiko k’abantu basizwe n’ibihe, batazi na mba aho isi yerekeza.

Nimutekereze indindagire ziyita” guverinoma yo mu buhungiro”, hafi ya bose batagira n’urwara rwo kwishima, abandi bahora bikanga ko ibihugu barimo igihe icyo aricyo cyose byabahambiriza, dore ko barimo n’abakurikiranyweho ibyaha basize bakoze mu Rwanda, n’ibyo bakora uyu munsi birimo kurema imitwe y’abagizi ba nabi.

Ubundi” convention ” nk’iyo aba basazi barotaga, aba ari ihuriro rigari, rigizwe n’imitwe ya politiki yemewe n’amategego, sosiyete sivile n’andi mashyirahamwe ya politiki, bifite intego yumvikana cyangwa “projet de société” ifitiye rubanda akamaro. Si agatsiko nk’aka k’indindagire zirota ku manywa y’ihangu, zigifite imyumvire yarengeje igihe, ihabanye kure n’imitere y’uRwanda rwa none.

Muri uko guhondobera kubera intege nke z’unubiri n’iz’ubwonko, Nahimana n’abarwayi be barihandagaje bemeza ko bari hafi guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame, ndetse” Jenerali” Kanyamibwa ngo utegeka igisirikari cyabo, avuga ko mu mezi atandatu gusa(6) ingabo ze zizaba zamaze kwigarurira uRwanda!

Ubu koko uRwanda ni urwo gufatwa n’impehe za kadahumeka Kanyamibwa, wabinaniwe agikanyakanya nkanswe ubu izabukuru zimwanzuranya!

Nta mupfu winukira koko. Abantu ntibashinga, ariko bati:” Tugiye kubyina umudiho w’intsinzi twicaye mu Rugwiro”!

Ikindi kikwereka ko aba bantu batazi ko Umunyarwanda wa none yabasize kure mu myumvire, ni uko bagishyize imbere iturufu y’ubwoko, batazi ko ibyo byabaye amateka mu Rwanda. Nimutekereze inyangabirama zibwira Abanyarwanda ngo zije kuvanaho ” ivangura Abahutu bakorerwa n’ abavantara b’Abatutsi”! Uretse mu mitwe y’aba bagome, ni hehe mu Rwanda hakiri itotezwa rishingiye ku bwoko?

Imyaka irasaga 30 ababisha nka Nahimana Thomas n’abatekereza nkawe bahigira gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi, ariko ntibabigezeho, ntibazanabigeraho. Zizakomeza kuba inzozi mutazigera mukabya, kuko imbaraga z’abarwanya ikibi ziyongera uko bwije n’uko bukeye.

Kuba umusazi yarota kubaka igorofa, ntibimubuza kurara mu ikarito. Kuba Nahimana nawe warota kuba Perezida w’uRwanda, ntibikubuza kubunza akarago n’akebo iw’abandi, doreko ibisabano aribyo bigufasha kurenza umunsi.

2024-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN  na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU
ITOHOZA

Ikinyoma : Abanzi b’u Rwanda babiri ANJAN na NATHALIE banditse Igitabo : INKURU MBI; ABANYAMAKURU BANYUMA MU GIHUGU CY’IGITUGU

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Myugariro Serumogo Ally Omar wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Kiyovu SC
Amakuru

Myugariro Serumogo Ally Omar wifuzwaga n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports, yongerewe amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Kiyovu SC

Ubwanditsi 26 Jun 2022
Rubavu: Abanyekongo babiri basanganwe indwara ya kolera
Mu Rwanda

Rubavu: Abanyekongo babiri basanganwe indwara ya kolera

Ubwanditsi 09 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru