• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ubwanditsi 08 May 2017 Mu Rwanda

Mugabe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge imufatanye impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge ku itariki 4 z’uku Kwezi.

Yagize ati,”Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda bamufatiye mu cyuho arimo guha uwitwa Mukashema Francine uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyiciro cya B rw’urwiganano. Bamaze kumufata, baramusatse, bamusangana urundi na rwo rw’urwiganano rw’icyiciro cya A rwa Nsengiyumva Silas. Bamufatanye kandi Irangamuntu y’uwitwa Sindikubwabo Napoleon n’amafoto magufi atanu y’abantu batandukanye; tukaba dukeka ko ibyo bindi byari ibyo kwifashisha mu gukorera ba nyirabyo cyangwa kubakoreshezera impushya z’inyiganano.”

Yakomeje agira ati,” Mukashema yavuze ko Mugabe yamusabye ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko azamufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyo cyiciro (B).Yamubeshye ko ari Umupolisi kugira ngo yizere ko ibyo amubwira ari ukuri, kandi ko abishoboye.”

CIP Kabanda yavuze ko Mukashema yamuhaye ayo mafaranga; hanyuma undi amuzanira Uruhushya rw’urwiganano, amubeshya ko ari ruzima; akaba ari na bwo Polisi yamufatiye mu cyuho.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abafatanya na Mugabe gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda yagiriye inama abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko zirimo gukora ibizamini; ubitsinzwe akihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde; aho kugura inyiganano.

-6490.jpg

(CIP) Emmanuel Kabanda

Mu butumwa bwe yagize na none ati,”Bene abo batekamutwe babeshya abantu ko bafitanye ubucuti n’abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga; hanyuma bakabasaba amafaranga bababeshya ko ari ayo kubaha kugira ngo bazibahe badakoze ibizamini; hanyuma bikarangira babahaye iz’inyiganano.”

Yaburiye abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe na Polisi y’u Rwanda zirimo ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rigezweho rizitahura ryitwa Hand-Held Terminal (HHT).

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Source : RNP

2017-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Umunyarwanda Martin Ngoga yashyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA

Ubwanditsi 11 May 2017
Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Ubwanditsi 29 Nov 2021
FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

FERWACY yatangije irushanwa ry’abato “Rwanda Junior Tour“ rigamije kongerera abakinnyi ubushobozi akozwe umunsi urenze umwe

Ubwanditsi 01 Aug 2024
Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Ubwanditsi 19 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi
Mu Rwanda

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi

Ubwanditsi 06 May 2018
Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ku nshuro ya3 ibiganiro ku guhangana n’ibyaha bibangamiye umutekano
Mu Mahanga

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ku nshuro ya3 ibiganiro ku guhangana n’ibyaha bibangamiye umutekano

Ubwanditsi 24 Jun 2016

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru