• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Ubwanditsi 30 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa kabiri nibwo muri Mali mu mujyi wa Bamako,muri Mali habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Major Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi uherutse kwicwa n’uburwayi bwa Covid-19. Imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera Buyoya yabereye muri Grande Cathedrale de Bamako,ikaba yaritabiriwe n’abo mu muryango we bari kumwe n’intumwa zari zihagarariye igihugu cya Mali, n’izaserukiye Ubumwe bw’Afrika n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

Nta muyobozi cyangwa intumwa n’imwe Leta y’Uburundi yigeze yohereza muri uyu muhango wo gushyingura, Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya kiliziya Gatolika i Bamako.Byari bisanzwe bizwi ko Perezida Pierre Buyoya yari yabaga muri iki gihugu ariko yitabye Imana kuwa 18 Ukuboza 2020 aguye mu Bufaransa aho yivurizaga. Pierre Buyoya yategetse igihugu Cy’u Burundi guhera mu mwaka w’1987 kugeza 1993 yongera guhera 1996 kugeza 2003

Mu 1993 yatsinzwe mu matora na nyakwigendera Perezida Melchior Ndadaye,atanga ubutegetsi mu mahoro ariko nyuma y’amezi make Ndadaye yarishwe birangira Buyoya yongeye gusubira ku butegetsi.

Leta y’ u Burundi ntiyigeze itangaza ikintu na kimwe ku rupfu rwe habe no kwihanganisha umuryango we.Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n’urukiko rw’i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu ashinjwa kugira uruhare mu kwica Perezida Ndadaye gusa uyu we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politike.

Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

2020-12-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Ubwanditsi 14 Jul 2021
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

RUSHYASHYA 24 Oct 2025
Rtd. Capt. Safari  Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]

Rtd. Capt. Safari Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye
Mu Mahanga

Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka
Mu Mahanga

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Kugirango  u Rwanda  rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese  birashoboka ?
ITOHOZA

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Ubwanditsi 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru