• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Editorial 08 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’ uko itsinda  ry’inzobere za Loni ryiga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  rishyikirije  akanama gashinzwe umutekano raporo ku bushakashatsi zakoze yiswe  ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ ,ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5, gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Theogene Rudasingwa yumvikanye  agira icyo avuga  kuri iyi raporo asa n’uburira RNC na P5 kuri radio ye Ishakwe.

Yagize ati : “Ntabwo ari igikangisho ntabwo ari no kuvuga ibyo tutazashobora  gukora , nagirango mbasabe baruce barumire … nimba atari ibyo , muminsi iri imbere …uretse no kubishyira hanze …ukuri ko tuzi tuzagenda tukubwire izo mpuguke nibi bihugu byose harimo nicyo Kayumba atuyemo, South Africa , n’ibi bindi bagenda babeshya  nk’ u Burundi ,Uganda ,Tanzaniya n’ ibindi…”.

Rudasingwa Theogene muri iyi minsi basigaye bita “nyamujyiyobijya” yasubizaga Raporo ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni  nyuma yaho muri iyi minsi hasohotse  inkuru zivuga kw’ ibaruwa Rudasingwa Theogene yandikiye Museveni avuga ku kibazo cy’u Burundi ndetse n’ibihugu byo mu karere, benshi  mu bayibonye bakurikiranira hafi ibya politiki bemeza  ko Nkurunziza uri ku isonga mu guhungabanya umutekano muri kano karere, ashobora kuba yamaze kwibonera umuvugizi ndetse n’ushinzwe kuzahura isura nziza ye.

Muriyo baruwa Rudasingwa ashinja Museveni kuba atarasuzumanye ubushishozi ibaruwa ya Nkurunziza, akavuga ko Museveni yirengagije amateka y’u Burundi haba mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yaho, kimwe mu bituma ibiganiro mu Burundi bitagira aho bigera.

Abanditsi  Alex Grobman na Michael Shermer mu gitabo cyabo Guhakana amateka (Denying history) bavuga ko uburyo bwiza abwo kubeshya imashini ivumbura ababeshyi (lie detector machine) ari ukwizera ikinyoma ubwawe ku buryo n’umubiri wawe utagutenguha ubwawo. Ibi nibyo bizwi cyane kuri Rudasingwa, umubeshyi kabuhariwe wabigize umwuga.

Muri 2014 ubwo hasohokaga ya documentaire ya BBC (untold story) Jane Corbin wayikoze yabjije Rudasingwa ati: ese iyo indege ya Habyarimana idahanurwa jenoside yari kuba? Rudasingwa yasubije ko iyo Habyarimana aza kudapfa jenoside itari kuba. Iki cyonyine kigaragaza uruhande Rudasingwa aherereyemo ndetse n’uburyo adahwema gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda.

Abantu bashingira kuri ibi binyoma bya Rudasingwa baribaza ese ni iki azavuga kirenze ibyo Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.

Raporo yagaragaje  amazina yabamwe mubashinzwe kwinjiza abarwanyi  bashya muri RNC ku isonga ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko umunyamulenge witwa Nyamusaraba uba  i Bijabo muri Kivu y’amajyepfo.

Uyu “Rashid yishyura  ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. abahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Nkuko iyi raporo ivuga.

Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye iri  tsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”  Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”

Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120. Ibi se niba Theogene Rudasingwa ashakira amahoro aka karere kuki atabivuze mbere. Ibya Rudasingwa nyamujyiyobojya ni ukwikirigita agaseka.

2019-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Editorial 08 May 2018
FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019
Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Editorial 06 Sep 2024
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Editorial 31 May 2018

5 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 8, 20193:01 pm -

    Ahaaaa ubu se ibyazavuga nibiki?ukuri ko guhari kandi kumaze kumenyekana; namahanga yabikoreye ubucukumbuzi akabishyira ahagaragara!!! gusa ngo ukuri guca mu ziko ntigushya. Komeza imihigo Rwanda yacu maze utere imbere ubutitsa abana bawe tuzagukorera kandi Imana yaguhanze iguhozeho uburinzi ijoro namanywa.Ni bavuge natwe dukore.Qui seme le vent recolte la tempete.

    Subiza
  2. Igihe
    January 8, 20197:38 pm -

    Amasega aragwira koko, sinzaveba Kagame wabibeshyeho, ibi byaba bagabo ku bwanwa n’amabyya gusa binyibutsa abagabo benshi barongora mumiryango ikennye, nyamugore yamenyera kurya kucyuya cya mugabo we, bwakwira ku buriri ati sheri ko twasezeranye ivangura mutungo wanyanditse no kuli konte ya banki ! Sibyo honey ? Kandi uretse n’ubunebwe bwa nyamugore burya ngo yagezaho aba icyomanzi bitewe namafaranga ya nyamugabo.
    Umugabo numujinya wumurandura nzuzi ati, aliko urabizi ? Guhera ubu ndaguhimye sinzongera kugukenera ukundi , uzaba hano uzisangiza, nzakugaburira .
    Byatatinze nyamugore arahukana, umugabo yanze kumuha imbabazi

    Subiza
  3. Bazibaza
    January 9, 20197:58 am -

    Ntabwo yabishobora kuko nta makuru abifiteho.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Subiza
  4. Bazibaza
    January 9, 20198:16 am -

    Ni ukwirarira uriya ntacyo azi.!!!!!!!!!!!!!.

    Subiza
    • Bazibaza
      January 9, 20191:04 pm -

      Ni ukugirango bamukenere bajye kumureba abace amafaranga nta kindi.

      Subiza

Leave a Reply to Emmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho
Mu Mahanga

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Editorial 14 Nov 2016
Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]
INKURU NYAMUKURU

Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Editorial 06 May 2018
Davos: Perezida Kagame azagirana ikiganiro na Perezida Donald Trump
INKURU NYAMUKURU

Davos: Perezida Kagame azagirana ikiganiro na Perezida Donald Trump

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru