• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Ubwanditsi 07 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro w’Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation wabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 7 Ukwakira 2018.

Umukuru w’Igihugu unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye iyi nama yahuje abarenga 50.

Iganirirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere Afurika yifuza zirimo amavugurura ari gukorwa muri AU, amasezerano ashyiraho isoko rusange ryayo (AfCFTA) ndetse n’ imibanire n’imikoranire n’indi migabane y’Isi.

Iyi nama yayobowe n’Umuherwe w’Umunya- Sudani, Mo Ibrahim uyobora uyu muryango.

Yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa Botswana, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Pedro Pires wa Cap Vert, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Ellen Johnson ni we uheruka kwegukana igihembo cya ‘Mo Ibrahim’ gihabwa abayoboye neza muri Afurika.

Yiyongereye ku bandi bagitsindiye barimo Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia (2014), Pedro Pires wa Cap Vert (2011), Festus Mogae wa Botswana (2008), Joaquim Chissano wa Mozambique (2007) na Nelson Mandela, wahawe icy’icyubahiro mu 2007.

Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation iyoborwa na Hosh Ibrahim. Igizwe n’abarimo Dr Mo Ibrahim wayishinze; Valerie Amos uharanira gukora ubuvugizi bw’ikiremwamuntu n’ibijyanye n’uburinganire akaba anayobora Kaminuza yo mu Bwongereza ya SOAS; Dr Salim Ahmed Salim uyobora akanama gatanga igihembo cya Mo Ibrahim; Umunyarwanda Donald Kaberuka wabaye Perezida wa karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) n’abandi.

Muri Mata 2018, mu Rwanda hateraniye Inama yiswe ‘Ibrahim Governance Weekend’ yibanze ku mirimo ikorwa muri serivisi za Leta mu kinyejana cya 21 muri Afurika: Aho zihurira n’imiyoborere myiza n’ubuyobozi butanga umusaruro, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mirimo ya leta hagamijwe ko igendana n’icyerekezo cy’Isi.

Perezida Kagame aganira na Mo Ibrahim uyobora Mo Ibrahim Foundation

Umukuru w’Igihugu unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye iyi nama yahuje abarenga 50

Perezida Kagame aganira n’abayobozi bitabiriye iyi nama barimo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia

Perezida Kagame ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, baganira n’umwe mu bitabiriye iyi nama

Amafoto: Village Urugwiro

2018-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Ubwanditsi 29 Mar 2019
Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ubwanditsi 16 Apr 2022

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    October 7, 20183:54 pm -

    Gusa twizereko amafaranga yagendeye ku rugendo rwa perezida atavuye mu misoro y#abaturage. Ese ubundi aho perezida wa Commission ya AU aracyakora?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu
INKURU NYAMUKURU

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru