• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Polisi y’Igihugu yatangaje ko impunzi 23 zo mu Nkambi ya Kiziba icumbikiye abanye-Congo, zatawe muri yombi zigashyikirizwa ubugenzacyaha zizira gutera amabuye n’ibyuma abapolisi bari ku irondo.

Mu butumwa Polisi y’Igihugu yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri, bugira buti “Polisi y’ u Rwanda ikomeje igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, hagamijwe kubahiriza amategeko no kugarura ituze mu mpunzi.”

“Uyu munsi abaturage biganjemo abasore bateye amabuye n’ibyuma abapolisi bakora irondo, 23 muri bo bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha. Polisi irakangurira impunzi kubaho mu ituze, kubahiriza amategeko no kubaha abashinzwe umutekano nk’abandi baturarwanda.”

Ibi bibayeho nyuma y’umunsi umwe gusa Minisitiri w’Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, afashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, igenzura ry’ibanze rikaza kugaragaza ko icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi.

Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda rihira riti “Yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuza izi nshingano, igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.”

Minisiteri y’impunzi yavuze ko “imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mugukemura ibibazo bihari.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifite inshingano zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda bose n’uw’impunzi icumbikiye, bityo Minisiteri ikaba ihamagarira impunzi zose gufasha mu gusubiza ibintu ku murongo mu nkambi, kandi ko “uzagerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabyo, azaba yishe amategeko kandi akabihanirwa.”

Hagati aho kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko impunzi z’Abanye-Congo 21 zishinjwa guteza imyigaragambyo mu nkambi ya Kiziba, zifungwa by’agateganyo indi minsi 30.

Izi mpunzi zatawe muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa 20 Gashyantare 2018, aho ikivunge cy’izicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, zasohotse mu nkambi zikajya gukambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).

Mu itangazwa ry’uyu mwanzuro, urukiko rwavuze ko bakomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30 nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye kugira ngo bukomeze iperereza ku byaha bakurikiranweho byo gukora imyigaragambyo nta burenganzira.

2018-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Ubwanditsi 29 May 2024
Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Ubwanditsi 20 Apr 2024
Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Ubwanditsi 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere
Amakuru

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Ubwanditsi 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru