• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

Ubwanditsi 31 Jan 2018 IMIKINO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA binyuze mu munyamabanga waryo Madame Fatma Samoura, ryandikiye perezida wa komisiyo ya Ferwafa y’amatora Kalisa Adolphe Camarade rimusaba gukurikiza amategeko bagakemura ikibazo cya Madame Rwemarika Félicité wiyamamarizaga kuyobora Ferwafa mu matora y’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe yabaye mu mpera za 2017.

Mu ibaruwa ye, FIFA itangaza ko bayanditse bashingiye ku bujurire Madame Félicité Rwemarika yatanze muri komisiyo y’ubujurire ya Ferwafa bikarangira ntacyo bukozweho, aho Rwemarika atari yishimiye icyemezo cy’akanama gashinzwe amatora, kari katangaje ko atsinzwe amatora yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017.

Camarade uyoboye akanama k'amatora ka Ferwafa, yasabwe gusuzuma ubujurire bwa Felicite hagafatwa umwanzuro ukurikije amategekoCamarade uyoboye akanama k’amatora ka Ferwafa, yasabwe gusuzuma ubujurire bwa Felicite hagafatwa umwanzuro ukurikije amategeko

FIFA ikomeza ivuga ko amakuru ifite ari uko aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika maze uyu agasigara yimamaza wenyine.

FIFA ivuga ko nkuko amakuru ifite abitangza, ngo inteko itora y’abantu 52 yose yari yuzuye gusa byaje kurangira abagera kuri 13 ari bo batoye Rwemarika mu gihe abandi 39 amajwi yabo yabaye imfabusa. Ibi ngo byakurikiwe nuko Komisiyo y’amatora yaje gutangaza ko Madame Rwemalika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, kubera ko ko atagejeje ku byasabwaga, bityo ko abasanzwe bayobora bagumaho kugera andi matora akozwe.

FIFA ikaba ivuga ko nyuma y’uko iki cyemezo kijuririwe, isaba ababishinzwe kugira icyo bakora hagafatwa umwanzuro ukwiye kandi ukurikiza amategeko na status bya Ferwafa. Aha, nubwo FIFA yakomeje ivuga ko itazasimbura inzego z’ubujurire z’amashyirahamwe atandukanye, ngo ariko ikomeje gukurikiranira hafi bibera muri iri shyirahamwe, aho yiteguye kubizamo mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo yuzuze inshingano zayo.

Félicité atangaza ko nanubu atumva impamvu yabwiwe ko atatsinze amatora ya FerwafaFélicité atangaza ko nanubu atumva impamvu yabwiwe ko atatsinze amatora ya Ferwafa

Uruhande rwa Rwemarika Félicité rwari rwatanze ubujurire bw’icyemezo cya Komisiyo y’amatora, bushingiye ku ngingo ya 21 aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aha aba bashingiye kuri iyi ngingo, bavuga ko amajwi 39 y’imfabusa atafatwa nk’amajwi yatoye ku buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko Rwemarike Félicité yarengeje 51 akagira 100% by’amajwi y’abatoye ku buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi ngingo ibisaba.

Abarenga 30 baraye muri Hoteli mbere y'amatora byaje kurangira amajwi yabo bayagize imfabusaAbarenga 30 baraye muri Hoteli mbere y’amatora byaje kurangira amajwi yabo bayagize imfabusa

Aba ariko nyuma yo gutanga ikirego muri Komisiyo y’Ubujurire, bakaba baraje kubwirwa ko ntacyo bafashwa ko basubira muri Komisiyo y’amatora akaba ari yo ibarenganura, kandi ari yo bari baje gusa nk’abarega nyuma yo kutemera icyemezo yafashe. Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye FIFA isa nk’iburira Ferwafa ngo icyemure iki kibazo, cyangwa se izaze kukikemurira.

Source : Ruhago yacu

2018-01-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Ubwanditsi 20 Mar 2021
Mukura VS yasinyishije Zapata Rodolfo Antonio nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Mateso Jean De Dieu watwaye igikombe cy’Amahoro ari kumwe na AS Kigali

Mukura VS yasinyishije Zapata Rodolfo Antonio nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Mateso Jean De Dieu watwaye igikombe cy’Amahoro ari kumwe na AS Kigali

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Arsenal yirukanye Unai Emery

Arsenal yirukanye Unai Emery

Ubwanditsi 29 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020
UBUKUNGU

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu
Mu Rwanda

Meddy yatunguwe n’umwana wamusabye kutamusiga mu gitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

Ubwanditsi 22 Oct 2017
Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura
Mu Mahanga

Ababyeyi n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri barasabwa gukurikirana umutekano w’abana mu modoka zibajyana ku ishuri zikanabacyura

Ubwanditsi 28 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru