• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Mu mukino wabonetsemo amakarita 3 atukura, AS Kigali yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa 3 w’agateganyo, Uko umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda ukomeza

Ubwanditsi 20 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mukiciro cya mbere cy’abagabo yakomezaga ku munsi wa 18 wayo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022 umukino wabimburiye indi wahuje ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu ntangiririro z’uyu mukino ikipe ya AS Kigali yari yakiriye niyo yatangiye neza aho yatsinze igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 26 nibwo rutahizamu Abubakar Lawal yafunguye amazamu ya Gorilla FC.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, Ikipe ya AS Kigali yari iri mu rugo yongeye kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Myugariro Denis Rukundo, ni igitego yatsinze ku munota wa 53 w’umukino, iki gitego ninacyo cyasoje uyu mukino ku tsinzi y’abanyamujyi y’ibitego 2-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 80, nibwo Michel Byukusenge wa Gorilla FC yahawe ikarita itukura yakurikiwe kandi niyahawe Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wari kapiteni muri uyu mukino, ibi ntibyarangiriye aha kuko ku munota wa 90 aribwo Mercy Duru wa Gorilla FC nawe yahawe ikarita itukura.

Gutsinda uyu mukino kwa AS Kigali kwatumye ifata umwanya wa 3 w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 30, iza inyuma ya Kiyovu SC ya kabiri ifite amanota 35 na APR FC ya mbere ifite 37.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, dore uko indi mikino iri bukinwe kuri uyu munsi wa 18:

Kucyumweru, 20 Gashyantare 2022:

Gicumbi FC vs Espoir FC, Gicumbi Stadium (15h00)
Mukura VS&L vs Marines FC, Huye Stadium (15h00)
Police FC vs Kiyovu SC, Kigali Stadium (15h00)
Rutsiro FC vs Gasogi Utd FC, Umuganda Stadium (15h00)

Kuwa mbere, 21 Gashyantare 2022:
Bugesera FC vs Rayon Sports FC, Bugesera Stadium (15h00)
APR FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium (15h00)
Musanze FC vs Etoile de l’Est FC, Ubworoherane Stadium (15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18:

1. BYIRINGIRO LAGUE (APR FC)
2. OMBOLENGA FITINA (APR FC)
3. NSENGAYIRE SHADAD (GICUMBI FC)
4. BOBO CAMARA MOHAMED (GORILLA FC)
5. HIRWA JEAN DE DIEU (MARINE FC)
6. NIYITEGEKA IDRISSA (MUSANZE FC)
7. NYANDWI SADAM (MUSANZE FC)
8. MUHOZA TRESOR (MUKURA VS&L)
9. BATE SHAMIRU (AS KIGALI)
10. RUGIRAYABO HASSAN (AS KIGALI)
11. KANEZA AUGUSTIN (GASOGI Utd)

2022-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki
Mu Mahanga

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Ubwanditsi 21 Aug 2016
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 13 May 2016
Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano  ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini
INKURU NYAMUKURU

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Ubwanditsi 01 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru