• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Ubwanditsi 01 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru amaze kumenyekana neza n’uko hari umugabo witwa NYANDWI JEROME ufasha abantu kwaka ubuhunzi aba Helsinki muri FINLAND. Ngo yiyita PASTEUR JEROME NYANDWI, umuntu  wese uvuga neza Leta y’u Rwanda  cyangwa  FPR-Inkotanyi  amwanga urunuka.

Muri iyi minsi yateguye umugambi wo gushinga itorero ngo abone abakristo benshi yitwaje Bishop RUGAGI. Uzasubira muri Finland  tariki ya 21-27 ukuboza 2018, amakuru avuga ko ngo yagiriye inama Rugagi zo kwaka ubuhunzi muri FINLAND. Nkuko nawe yabigenje ngo yagiye kuri Finland 2009, nyuma agaruka mu Rwanda, aza gusubira muri FINLAND amaze gucura umugambi wo gutoroka igihugu no guharabika leta y’u Rwanda.

Impamvu yifuza ko Bishop Rugagi yahunga igihugu ngo n’uko yabonye ko azi gushaka amafaranga mu ba kristu bityo bafatanya umurimo w’Imana [wakilokore] akabona abayoboke benshi  n’amaturo kugirango  abone uko azajya  afasha abarwanya Leta y’u Rwanda.

Ibi ababivuga babishingira ko  Bishop Innocent Rugagi uyobora Itorero Redeemed Gospel Church yaciye amarenga ko ashobora kujya i Burayi gukorerayo umurimo w’ibwirizabutumwa kuko ngo amafaranga yo gukodesha muri Serena Hotel aho itorero rye risengera akomeje kuba ingume mu bakirisito.

Ibi Bishop Innocent Rugagi yabitangaje ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 imbere y’imbaga y’abayoboke b’itorero rye mu materaniro yabereye muri Serena hotel aho iri torero rikodesha nyuma yo gufungirwa urusengero rutari rwujuje ibisabwa.

Bishop Rugagi yagaragaje ko yamaze kubona ibyangombwa byo gukorera ibwirizabutumwa mu bihugu by’i Burayi yari amaze igihe arindiriye ahishurira abayoboke ko isaha ku isaha ashobora kurira indege akigira i Burayi mu gihe gukorera ibwirizabutumwa mu Rwanda byaba bikomeje kumugora.

Yagize ati: “Narindiriye ibyangombwa by’itorero kugirango twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona,.….ubu noneho ni ukuvuga ngo bidakunze hano nzurira indege njye ahandi.”

Bishop Rugagi yagaragaje ko gukorera muri Serena Hotel bikomeje kumubera umuzigo uremereye kugeza n’aho atangiye gushidikanya ku rukundo abayoboke b’itorero rye badakunda umurimo w’Imana.

Muri aya materaniro Bishop Rugagi yabajije abayoboke b’itorero rye ati: “Ni ba nde bakunda umurimo w’Imana hano mu Rwanda? (benshi bamanitse amaboko bahamya ko bakunda umurimo w’Imana).

Rugagi yahise ababaza ikindi kibazo kigaragaza ko ashidikanya ku rukundo bakunda umurimo w’Imana ati: “Ni byo koko murakomeje? Mwaba mukunda uyu murimo koko tukabura n’amafaranga yo kwishyura hano (muri hotel)? Mwaba mukunda uyu murimo, pasiteri akampamagara ndi gukorera umurimo hanze akambwira ko amafaranga atuzuye nkayohereza?”

Bishop Rugagi yavuze ko ikiruta ari uko yaguma mu mahanga akajya akorerayo amafaranga yarangiza akayohereza mu Rwanda kuko n’ubundi ngo utwo akorerayo aratwohereza.

Ati: “Nyohereza ndi hanze, n’ubundi se uwagumayo nkakomeza nkayaboherereza? None utwo nkorera ko ntuboherereza n’ubundi nakomeje nkadukorera hariya nkakomeza nkaboherereza ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu?”

Mu minsi ishize Bishop Rugagi yari yatangaje ko itorero rye rigiye kwimukira Kimironko ndetse banasengeyeyo inshuro imwe, gusa yagaragaje ko ubuyobozi bwa Leta hari ibyo bwasanze bitaruzura none ubu basubiye gusengera muri Serena.

Yagize ati: “Nibikunda tuzajyayo kuko ntabwo turi hejuru y’amategeko, nibidakunda turaguma hano.”

Redeemed Gospel Church ya Rugagi imaze amezi atari make isengera muri Serena ariko Rugagi yagaragaje ko kwishyura ikiguzi cyo gusengerayo bigenda bibera abakirisito umuzigo uremereye, ari na cyo gishobora gutuma yigira i Burayi akajya aboherereza ayo akorerayo.

Uyu JEROME kandi aravugwaho ubucuti bwihariye  n’umugore wa L.T Mutabazi Joel witwa Groly Kayitesi, nk’uko nawe abyivugira ko  ari inshuti. Uyu Groly Kayitesi niwe Kayumba Nyamwasa akoresha kureshya abayoboke hirya no hino ubu akaba ageze mu ba kristo, bivugwa ko uyu JEROME atagisenga nkambere yagiye mu matiku yirirwa ateranya abantu no kubaryanisha cyane abakongomani bavuga ururimi rwikinyarwanda.

Abanyarwanda baba muri Finland baragira bati “ Uyu mugabo afite imigambi itari myiza  turasaba Embassy y’u Rwanda irihafi aho gukurikiranira hafi ibyiryo torero yafunguye  kuya 14 Ukwakira 2018, akaba afatanije n’undi witwa NYAMUHOBEZA OMBE uzwi mu biganiro bya BBC bakaba babana aho muri Finland”.

Jerome kubamuzi ngo yigeze kuba umusilikari mu ngabo zatsinzwe [ ex.FAR] mu ntambara 1994, akaba yaragiye kuba muri Finland.

Uwaduhaye  aya makuru avuga ko yahageze hagati 2010-2011. kandi akaba na muramu wa Evarister Habiyakare watambutse mu kinyamakuru cya RUSHYASHYA [2016]. JEROME kubantu bamuzi neza ngo yigira mwiza  kandi ntiyigeze yiga ngo arenga muwa 4 mu mashuli abanza.

Turacyari kubatohoreza abo bafatanyije  muri uyu mugambi bashaka kugeraho mugihe kirimbere tuzabaha amakuru hari nabo twavuganye bavugako bazayaduha neza arikobasaba ko amazina yabo yagirwa ibanga.

Twagerageje gushaka Bishop Rugagi ngo tumubaze iby’uyu mukozi w’Imana uba muri Finland, ntitwabasha ku mubona.

2018-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Ubwanditsi 13 Apr 2025
“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

Ubwanditsi 12 Dec 2020
Perezida Nkurunziza yaba yaragiye ku butegetsi ashaka amafaranga kurusha kunga Abarundi?

Perezida Nkurunziza yaba yaragiye ku butegetsi ashaka amafaranga kurusha kunga Abarundi?

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Ubwanditsi 13 Dec 2017

9 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    December 1, 201810:45 pm -

    HALI IBINTU YABA YARATOROKANYE??

    kuki yatorotse igihugu??INAMA MAJOR SEZIBERA YABAHAYE
    MWAZIBAGIWE??

    Subiza
    • Sunday
      December 2, 20188:17 pm -

      Mbese ikyo gihugu muvuga ko gitekanye kandi abanyarwanda benshi bakaba bahunga burimunsi nukubera iki? Nyamara kyaba ari igikombe kyigikoma gihora hejuru kandi munda ari umuriro. Igihe ni iki

      Subiza
      • Kalisa
        December 4, 201811:10 am -

        Nta gihugu na kimwe kitabamo abanyabyaha kdi umunyabyaha yirukanka ntawumwirukansa.

        Subiza
  2. UFITABEZA GADI
    December 3, 20182:04 am -

    Njye uwomugabo nsimuzi nezai, impamvu mvuze gutyo nuko umuntu arimugali akunda kuvuga ko yakoraga umurimo wagipastori ADEPR KACYIRU, ibyamashuri simbizi neza kuko akunda kwiyemera nimvugo rimwe narimwe yo kudaca ubugufi(KWIYEMERA NO KWIKAKAZA). Njye yanteranyije ninshuti yanjye yahafi ahimba ibuntu kdi twese atwereka ko ari umuntu mwiza, Hari namakuru numviseko atajyagera murugo rurimo umugabo yumva yategeka urwe nizabandi ndavuga abapfakazi.

    Ibibazo: Ese koko harigihamya igaragara ko Rugagi innocent azaza muri urworusengero rwa NYANDWI JEROME kuri ayo matariki 21.12.2018. bibaye aribyo kaba agahomamunwa pe. Kuko amakuru mfite nuko bose bakomoka muri GITARAMA, intara yamagepfo. Ababagabo nabanyamitwe Leta ibikurikirane pe cg inzego zibishinzwe zihane amakuru.

    2. Kuki Rugagi yavuzeko azigendera kdi wabonaga afite ikizere 100% nkuko video iri kuri YouTube ibigaragaza, babirebe barebe ko haraho bihuriye. Kuko ngo Jerome nawe yabitangarije abahasengera ko agiye gutumira Rugagi nkuko ahaheruka 14.12.2017 nkuko bigaragara kuri YouTube.com yaje muri FINLAND.

    Subiza
  3. CornerStone
    December 5, 20181:19 am -

    Kirizia imwe , batisimu imwe , ukwemera kumwe, Imana imwe…
    Kiliziya n’imwe itunganye Gatolika, abandi barabeshya

    Subiza
  4. Mugabowindekwe
    December 5, 20187:53 am -

    Mbega ishyano!
    Koko pe abanyarwanda urwango nishyari birabokamye? Mbese ko numva ko ngo muri Finilandi abantu bose bafashwa bakabaho neza, ni kuki batanyurwa ngo babeho mu mahoro? Ubwo abo bose bahagurutse kubera ko uwo mu pasitoro atumiye Bishop ngo azaze avungurire ku batuye i Bwotamasimbi bimwe mu birebana nagakiza kabonerwa muri Yezu Kirisito?
    Numvise ko Bishop ubwo aheruka muri biriya bihugu ko hari abantu benshi bagiye bava muli kilometero zirenga 1 000 bagamije kujya mu materaniro ayoboye. Abo nabajije bavuzeko ngo hari nabafashe indege bakemera bakamukurikira mu bihugu aho yagiye avuga ubutumwa bwiza nka Finilandi, Suwede, Ububiligi, Ubufaransa, Ubudage, Ubuholandi. Izo ntama zari zikinyotewe no kumva ijambo Imana yari yamutumye.
    Uwo mu pasitoro Jerome, abamuzi muri Finland bavuga ko ntako atagira ngo ahurize abantu mu nsengero mu masengesho. Ngo akunze no kwitabazwa mu mihango yo gusabira no gushyingira abashaka kubana bya gikirisito. Ngo yagiye anagaragara kenshi mu bikorwa byo guhuza abavuga ikinyarwanda muri Sikandinaviya. None ni gute izo nyangabirama zahagurutswa no kwanduza izina rye hamwe na Bishop?
    Bantu mutuye Finilandi, baca umugani ngo: Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Nimudahaguruka ngo mushyire hamwe mwamagane izo za Sekibi zishaka kubiba inzangano namacakubiri mu bantu bavuga i kinyarwanda, muzaba muri korora…… Ngo agapfa kaburiwe ni impongo

    Subiza
    • Mugabo Peter
      December 5, 20189:46 pm -

      Reka nkubaze? Ibyo utubwiye bikuraho ko Jerome atahunze igihugu? Ikindi bikurako ko ataryamanye na Kayitesi ko nawe abyivugira! Ikiyongeraho nonese kutaba muri Finland tubwiwe niki ko utari inshuti no Kwa JEROME, uramutatse sinakubeshya. Rugagi ubwe yarabyivugiye ko agiye kwigendera! Jerome nawe asohora ifoto yokubyamamaza kdi nanjye yarayimpaye ko yatumiye Rugagi bikuraho ko batacuze umugambi woguhunga igihugu? Usome inkuru neza iravuga iti: Impamvu Jerome yabonye ko Rugagi innocent azigukorera amafaranga, ikindi waduha urugero rwabo yashyingiye hano cg yasabiye? Ikindi iyo uvuga ngo: yagiye ahuza abavuga ururimi rwikinyarwanda ubushaka kuvuga iki? Abakomani cg abanyarwanda hano tugira RCFF iduhagarariye. Uko bigaragara wowe hari byinshi utazi byinaha Finland kumugani wuwazanye agaterme ati: NTAMAKURU UFITE ? Irijambo rihatse byinshi koko mubirekere inzego zibishinzwe zikore akazi kazo. Twe turiguta umwanya.

      Subiza
  5. Mugabowindekwe
    December 6, 20186:53 pm -

    Mugabo afite ibibazo byinshi bigoye kubonera ibisubizo nubwo bidakomeye.

    Muri Finilandi numva ko hatuye ngo abandi bavuga ikinyarwanda benshi. None muri bo nta mhunzi zirimo? Ese ubundi imhunzi ni iki? Guhunga bivuga kurwanya ubutegetsi?. Mugabo, uramutse inzara ikwishe cyangwa aho wari utuye hakaba ibiza ukahimuka ukahava ukajya mu kindi gihugu, cyangwase uramutse ugiye gushaka akazi mu kindi gihugu, cyangwa ugiye kwiga mu kindi gihugu waba uhemutse?

    None ko muri kino gihe isi yose iri kugenda yugurura amarembo ndetse na Nyiricubahiro perezida w u Rwanda akaba akora ubutaruhuka ngo amarembo afunguke hirya no hino, uwo mu pasitoro ntibyashoboka ko yimukira muri Finilandi cyangwa ahandi agiye gukora yo imirimo itandukanye? Uwo muryango nyarwanda uvuga sinywuzi ariko nzabaza neza numve niba uwo mu pasitoro hari ukuntu yaba atawurimo. Abaye atarimo nashishikariza abawuyobora gushaka uburyo bakamwegera mu buryo bwihuse kuko ubwo muheruka ku Kacyru nabonaga afite ingabire yo guhuza abantu.

    Naho ivyo uvuga kuri uwo mucyenyezi wigorewe vyo ntacyo nabivugako kuko niba uvuga ko abyivugira ubwe byaba bimeze nka bimwe vy umwe muri ba bantu bajyaga bita abatwa. Ngo igihe kimwe umuntu wimfura yaje kugera kuri uwo mutwa kandi iyo mfura yari ishonje cyane. Noneho uwo mutwa afungurira iyo mpfura ariko bumvikana ko umutwa atazabivuga. Nyuma rero haciye igihe wa mutwa yaje guhura na ya mfura bari mu bantu benshi noneho baraganira. Haciye akanya wa mutwa araterura ati: abantu baravuga ngo twe abatwa tugira ivuzivuzi. Ati ariko baratubeshyera. Ati ubu se ko nagufunguriye byamenye nde? Abivuga cyane abantu benshi bumva. Abaraho bose barambyumva bararebana barumirwa. Bwana Mugabo, sinzi imyaka ufite, ariko wigeze ubona ahantu umugore afungurira umugabo noneho nyuma uwo mugore akajyenda ariwe ubibwira abantu bose ko yafunguriye uwo mugabo?

    Naho rero ibyo wibaza kuri Bishop nabyo byagorana kubisubiza kuko tutari mu bitecyerezo bye. Bwana Mugabo, Bishop yaba afite umugambi nkuwo uri kumutwerera akajya kubitanganza imbere yabakirisito nabanyamakuru? Avuze se ko ashobora kuzajya gukorera mu mahanga byaba bivuga ko ari bibi?
    Ntabwo wumva ko ivugabutumwa rigomba gukwira isi yose? Niba Bishop ajya i Bwotamasimbi ngo abantu bakava mu birometero byinshi bikoreye amajerekani yamazi baza ngo abasabire umugisha, wowe wumva ibyo bintu ahubwo nubuyobozi bwacu butakagombye gushyigikira Bishop akabona uburyo ajya ku delivra abo bavandimwe? Amahoro yimana kuri mwese.
    Mugabo, wazasabye abashinzwe iby imari nubukungu hano mu Rwanda, bakakubwira amafaranga yinjira buri mwaka mu Rwanda yoherejwe nabantu bavuga ikinyarwanda batuye mu mahanga cyangwa atanzwe n abasore n inkumi baza gukoreshereza amakwe buri mwaka mu Rwanda. Ntabwo wumva ko iyo abantu batuye mumahanga bakoze bakohereza amafaranga mu Rwanda nabyo bigirira akamaro igihugu cyacu? Haei na bamwe baza mu ishoramari. Reka nkureke hano internet iraduhenda cyane ariko nizere ko uzaca akenge.
    Cyakora na ranginza mvuga ngo: Ibyo mwifuza ko abandi babagirira namwe mube aribyo mubagirira.

    Subiza
  6. Bihibindi John
    March 12, 20192:39 pm -

    Ntibikabeho ko Umupasiteri ahunga igihugu kubera ko gukorera mu Rwanda byamunaniye. Itorero si business. Leta niborohereze bagume bakorere mu Rwatubyaye. Umubyeyi wacu Kagame navuganire itorero ry’Imana kuko nzi neza ko ari Imana yamushyize ku buyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda. Hari abapasiteri bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’ibanze bazira kuvuga Imana ari nta kindi cyaha bakoze. Baratotezwa bagaceceka nabireba bikambabaza.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni
Mu Rwanda

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2016
FERWAFA Yashyize Ahagaragara Ingengabihe y’Amarushanwa yayo mu Mwaka wa 2020/21.
IMIKINO

FERWAFA Yashyize Ahagaragara Ingengabihe y’Amarushanwa yayo mu Mwaka wa 2020/21.

Ubwanditsi 06 Aug 2020
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!
Amakuru

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru