• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Ubwanditsi 14 Mar 2023 Amakuru, Mu Mahanga

Inzego z’u Rwanda zishinzwe iperereza zatanze abagabo ryerekana ibimenyetso simusiga ko Perezida Tshisekedi akorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ubarizwa muri iki gihugu. Izo nzego kandi zagaragarije Perezida Tshisekedi ibikubiye muri iyo raporo imbonankubone.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence tariki ya 11 Nyakanga 2022 imikoranire y’ingabo za Congo FARDC na FDLR yeretswe Perezida wicyo gihugu Antoine Felix Tshisekedi.

Umukuru w’iperereza ry’u Rwanda Maj Gen Joseph Nzabamwita ari kumwe n’ukuriye iperereza mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Brig Gen Vincent Nyakarundi berekeje Kinshasa babonana na Tshisekedi tariki ya 11 Nyakanga 2022 ,Mu byari bikubiye mu butumwa ni ibimenyetso byerekanye amasezerano y’ibanga hagati ya FDLR na FARDC ndetse n’imikoranire hagati y’abayobozi ba gisiviri n’aba gisirikari ba Congo hamwe na FDLR cyane cyane ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri FDLR ariwe Maj Gen Pacifique Ntawunguka wafatiwe ibihano n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Muri iyo raporo harimo ibimenyetso ko Maj Gen Ntawunguka yabonanye imbonankubone na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima Kongba. Muri iyo nama kandi inzego z’iperereza z’u Rwanda zerekanye ko Omega yasabye ko buri musirikari wa FDLR ubarizwa mu mutwe wa Commando de Recherche et d’Action en Profondeur (CRAP) uyoborwa na Colonel Ruvugayimikore Rurinda yishyurwa amadorali 300 ubundi bakajya kurwanya M23. Nyuma y’ubukererwe abasirikari 45 bari bayobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo banze kujya kurugamba. Maj Gen Pacifique Ntawunguka yabonanye na Guverineri Lt Gen Constant Ndima mu kigo cya Rumangabo hamwe n’umuvugizi w’ingabo za Kongo Gen Sylvain Ekenge. Nyuma y’iminsi mike ingabo za FDLR zoherejwe Kibumba kurwanya M23 nkuko byagaragaye mu mashusho yizo ngabo I Kibumba.

Nkuko nanone byemejwe n’Itsinda ry’abahanga ba LONI, imikoranire yaje kurushaho mu gihe cy’inama ya Pinga yitabiriwe n’abayobozi b’imitwe yitwara gisirikari harimo FDLR na Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura. Iyo nama yateguwe na Gen Peter Cirumwami yanzuye ko iyo mitwe itagomba guterana hagati yayo ahubwo igomba kunga ubumwe bakarwanya M23 nyuma yuko FARDC ibahaye ibikoresho.

Muri iyo nama kandi harimo Col Tokolanga wari ukuriye ingabo zo muri batayo ya 3410 ibarizwa I Masisi aho FDLR ifite ikigo cy’imyitozo. Ubwo intambara ya M23 yatangiraga, FDLR yagendeye ku ntege nke za FARDC maze iriyubaka, yinjiza abantu mu gisirikari kuburyo ubu ibarizwa hagati ya 2000 na 3000. Iyo nkuru igaruka uburyo FARDC ifite intege nkeya mu bya gisirikari kuko inagendera ku makuru yahawe na MONUSCO.

2023-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Iyo bigeze ku Rwanda, BBC Gahuza iba umuzindaro w’umutwe wiyita Leta ya Islam (IS)

Ubwanditsi 13 Aug 2021
Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Ubwanditsi 10 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill
Mu Rwanda

First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill

Ubwanditsi 22 Jun 2016
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka
UBUKUNGU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018
GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we
Mu Rwanda

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Ubwanditsi 22 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru