• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Ubwanditsi 15 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Impirimbanyi yarwanyije ivangura rizwi nka Apartheid muri Afurika y’Epfo, Winnie Madikizela Mandela. yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dushoje.

Winnie Mandela yashyinguwe nyuma y’ibyumweru bibiri byo kumusezeraho. Abantu bo mu mashyaka atandukanye muri icyo gihugu bitabiriye imihango yo kumusezeraho aho yari atuye mu Mujyi wa Soweto.

Madikizela yitabye Imana tariki ya 2 Mata 2018 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe. Ashimirwa na benshi mu banyafurika y’Epfo umurava yagaragaje mu kurwanya ubutegetsi bwa ba gashakabuhake b’abazungu mu gihe uwari umugabo we Nelson Mandela yari afunze.

Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu rugo rwe i Soweto ndetse no muri Stade Orlando mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko nubwo babajwe no kubura umuntu w’ingenzi, banashimishijwe n’icyo yamaze ubwo yari akiriho.

Yagize ati “Yavugishije ukuri imbere y’abakomeye nta bwoba afite. Abakomeye baramutinye, bakamwihimuraho bamuha ibihano bitandukanye, ariko muri byose yarihanganye. Ntibashoboye kumucecekesha.”

Madikizela yashyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu irimbi rya Fourways Memorial Park mu majyaruguru ya Johannesburg nkuko Reuters yabitangaje.

Mbere gato yo gushyingurwa, umurambo we wagejejwe muri Stade ya Orlando ahari hateraniye imbaga y’abagera ku 40 000 baririmba kandi bambaye imyenda yiganjemo amabara y’umuhondo n’icyatsi agize ibendera ry’ishyaka ANC Madikizela yabagamo.

Umuyobozi w’ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta, Julius Malema, yavuze ko Madikizela yaranzwe no guharanira inyungu za benshi aho gushyira ize imbere.

Ati “Yabayeho mu bibazo yiteguye no kubura ubuzima ndetse n’abana be bari bari mu bibazo kubera ibikorwa bye bya politiki.”

Nomzamo Winifred Zanyiwe Madikizela uzwi nka “Winnie” witabye Imana ku myaka 81. Yahuye bwa mbere na Nelson Mandela ubwo yari afite imyaka 22, bahuriye aho bategeraga imodoka muri Soweto mu 1957.
Urukundo rwabo rwahise rutangira ubwo, kugeza ubwo bashinze urugo mu mwaka wakurikiye, bamarana imyaka 38 harimo 27 Mandela yamaze muri gereza.

Uyu mugore ari mu baharaniye iherezo ry’ivanguramoko rya Apartheid, ariko nyuma aza kugenda agaragara mu bikorwa bitavuzweho rumwe.

Yaje gushinjwa gushyikira iyicarubozo harimo nko kwambika mu ijosi amapine ashyushye abantu bakekwaho ubugambanyi, ubwo mu 1976 yasabye abanyeshuri bo muri Soweto kurwana kugeza ku ndunduro, asaba ko Abanyafurika y’Epfo bagomba kwibohoza bafite ‘ibibiriti mu ntoki’, kugira ngo ababangamira ibikorwa byo kurwanya Apartheid batwikwe ari bazima babambitse amapine ku ijosi.

Yaje no guhamwa no gushimuta umuntu akatirwa gufungwa imyaka itandatu, nyuma y’uruhare yari yagize mu rupfu rw’umusore w’imyaka 14, Stompie Seipei, wabonywe yishwe akaswe umuhogo mu 1991.

Yakomeje guhakana ibyo aregwa, kugeza ubwo igifungo cye cyaje kuvunjwamo ihazabu.

Winnie yitabye Imana tariki ya 2 Mata 2018 nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe

Umurambo we wari woroshweho ibendera rya Afurika y’Epfo mu rwego rwo kumuha icyubahiro kubera ibikorwa yakoreye igihugu cye

Abana bari bitwaje amafoto ye mu muhango wo kumusezeraho

Ku rugo rwa Winnie Madikizela-Mandela mu Mujyi wa Soweto, abaturage bahashyize indabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumusezeraho

Ahantu hose abarwanashyaka ba ANC bari bitwaje imyenda iriho amafoto ye

Abarwanashyaka ba ANC bari bakoranye basezera bwa nyuma kuri Winnie Madikizela-Mandela

Isanduku irimo umurambo wa Winnie ubwo yagezwaga muri Stade ya Orlando

Umunyamideli Naomi Campbell yaturitse ararira ubwo yavugaga ijambo risezeraho Winnie

Winnie Madikizela-Mandela ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo

2018-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

‘Natty Dread’ yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege i Kigali, Uganda ihwihwisa ko yashimuswe

Ubwanditsi 20 Mar 2020
Ndagisha Inama

Ndagisha Inama

Ubwanditsi 17 May 2017
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. niyogihozo
    January 25, 20191:23 pm -

    RIP Mum Afrika

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Ubwanditsi 28 May 2021
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
IMIKINO

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Ubwanditsi 01 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru