• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Ubwanditsi 10 Sep 2018 IMIKINO

U Rwanda rwatsindiwe imbere y’abafana kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bibiri kuri kimwe na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Uyu mukino wakurikiranwe n’abafana benshi, waranzwe n’ibyishimo ku Banyarwanda mu minota ya mbere biza kuba agahinda mu masegonda ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yitsindishaga igitego bakamukwena bikomeye.

Mu minota ya mbere u Rwanda nirwo rwatangiye rusatira cyane ku mipira yavaga kuri Rutanga Eric, ariko nta n’umwe wigeze utanga umusaruro.

Côte d’Ivoire yagerageje gushaka nayo uburyo ariko umunyezamu Kwizera Olivier arawufata awutera kwa Bizimana Djihad wari hagati mu kibuga nawe atera ishoti rya kure riragenda rikubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 12 ku ikosa Haruna yakoreye Jean Michael Seri ukinira Fulham mu Bwongereza, umusifuzi Jackson Pavaza yatanze Coup Franc gusa ntiyagira icyo ibyara.

Côte d’Ivoire yakomeje kugerageza kumenera mu bwugarizi bw’Amavubi ariko Nirisarike na Rwatubyaye babyitwaramo neza.

Yannick Mukunzi niwe wahawe ikarita y’umuhondo ya mbere mu mukino nyuma yo gukorera ikosa myugariro Eric Bertrand Bailly ukinira Manchester United mu Bwongereza.

Mu bwenge bwinshi, Hakizimana Muhadjili nawe yahesheje myugariro wa Tottenham Hotspur, Serge Aurier, ikarita y’umuhondo nyuma yo kumukoreraho ikosa hagati mu kibuga.

Umusifuzi amaze kugaragaza umunota umwe w’inyongera ngo igice cya mbere kirangire, kapiteni Haruna yafashe umupira hagati awusubiza inyuma ku munyezamu Olivier Kwizera.

Uyu munyezamu ukinira Free States Stars muri Afurika y’Epfo yafunze umupira ashatse gucenga Jonathan Kodjia ahita awumwambura awohereza mu rushundura.

Abafana bari bakubise buzuye stade bahise bikorera amaboko naho abakinnyi bandi mu kibuga bajya gucyaha uyu munyezamu gusa nta kindi byari gutanga kuko u Rwanda rwari rumaze kujya inyuma ku gitego 1-0.

Ikipe ya Côte d’Ivoire

Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari yamaze kuzamura icyizere cyane, yinjiye mu mukino vuba inabona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Max Alain Gradel wa Toulouse FC mu Bufaransa.

Amavubi yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mutwe watewe na Nirisarike Salomon ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili, yinjiza rutahizamu Danny Usengimana kugira ngo yongerere imbaraga ubusatirizi.

Rutahizamu Kagere Meddie wahamagawe mu Mavubi bwa mbere nyuma y’imyaka ine yarambuwe ubwenegihugu, yaje guhagurutsa abafana abagarurira icyizere atsinda igitego cyiza ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina.

Mashami yongeye gukora impinduka ku munota wa 67 akuramo Mukunzi Yannick yinjiza Kevin Muhire bidatinze akuramo na kapiteni Haruna Niyonzima yinjiza Iranzi Jean Claude igitambaro agisigarana Mugiraneza Jean Baptiste.

U Rwanda n’ubwo rwari inyuma, abakinnyi bakomeje kwitanga cyane ndetse bakabona uburyo bwo gutsinda ariko amahirwe ntabasekere kuko Bizimana Djihad yongeye gutera umutambiko wa gatatu wakabaye wavuyemo igitego.

Umutoza wa Côte d’Ivoire, Ibrahim Kamara, nawe yahise akora impinduka akuramo Nicolas Pepe ukinira Lille mu Bufaransa yinjiza Roger Claver Assale nyuma akuramo Die Serey wa FC Bale yinjiza Cheick Kadar Doukoure wa Levante muri Espagne.

Kugeza umusifuzi yerekanye iminota itatu y’inyongera, Amavubi yari akigerageza gushaka uko yakwishyura agatahana inota rimwe gusa ntibyayahiriye.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda kuko Centrafrique na Guinea n’ubwo zitarakina umunsi wa kabiri zari zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

U Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Eric Rutanga, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Haruna Niyonzima (C), Kagere Meddie na Muhadjili Hakizimana

Abasimbura: Kimenyi Yves, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana, Danny Usengimana na Kevin Muhire.

Côte d’Ivoire: Sylvain Gbohouo, Serge Aurier, Wilfried Kanon, Eric Bertrand Bailly, Ghislain Kanon, Frank Yannick Kessie, Serey Die, Max Alain Gradel, Simone Pepe, Jean Michel Seri na Jonathan Kodjia.

2018-09-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Ubwanditsi 13 May 2023
Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Ubwanditsi 19 Aug 2023
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

Ubwanditsi 17 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro
Amakuru

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Ubwanditsi 14 Mar 2023
Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi
Mu Rwanda

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017

Ubwanditsi 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru