• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Ubwanditsi 10 Sep 2018 IMIKINO

U Rwanda rwatsindiwe imbere y’abafana kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bibiri kuri kimwe na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Uyu mukino wakurikiranwe n’abafana benshi, waranzwe n’ibyishimo ku Banyarwanda mu minota ya mbere biza kuba agahinda mu masegonda ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yitsindishaga igitego bakamukwena bikomeye.

Mu minota ya mbere u Rwanda nirwo rwatangiye rusatira cyane ku mipira yavaga kuri Rutanga Eric, ariko nta n’umwe wigeze utanga umusaruro.

Côte d’Ivoire yagerageje gushaka nayo uburyo ariko umunyezamu Kwizera Olivier arawufata awutera kwa Bizimana Djihad wari hagati mu kibuga nawe atera ishoti rya kure riragenda rikubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 12 ku ikosa Haruna yakoreye Jean Michael Seri ukinira Fulham mu Bwongereza, umusifuzi Jackson Pavaza yatanze Coup Franc gusa ntiyagira icyo ibyara.

Côte d’Ivoire yakomeje kugerageza kumenera mu bwugarizi bw’Amavubi ariko Nirisarike na Rwatubyaye babyitwaramo neza.

Yannick Mukunzi niwe wahawe ikarita y’umuhondo ya mbere mu mukino nyuma yo gukorera ikosa myugariro Eric Bertrand Bailly ukinira Manchester United mu Bwongereza.

Mu bwenge bwinshi, Hakizimana Muhadjili nawe yahesheje myugariro wa Tottenham Hotspur, Serge Aurier, ikarita y’umuhondo nyuma yo kumukoreraho ikosa hagati mu kibuga.

Umusifuzi amaze kugaragaza umunota umwe w’inyongera ngo igice cya mbere kirangire, kapiteni Haruna yafashe umupira hagati awusubiza inyuma ku munyezamu Olivier Kwizera.

Uyu munyezamu ukinira Free States Stars muri Afurika y’Epfo yafunze umupira ashatse gucenga Jonathan Kodjia ahita awumwambura awohereza mu rushundura.

Abafana bari bakubise buzuye stade bahise bikorera amaboko naho abakinnyi bandi mu kibuga bajya gucyaha uyu munyezamu gusa nta kindi byari gutanga kuko u Rwanda rwari rumaze kujya inyuma ku gitego 1-0.

Ikipe ya Côte d’Ivoire

Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari yamaze kuzamura icyizere cyane, yinjiye mu mukino vuba inabona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Max Alain Gradel wa Toulouse FC mu Bufaransa.

Amavubi yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mutwe watewe na Nirisarike Salomon ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili, yinjiza rutahizamu Danny Usengimana kugira ngo yongerere imbaraga ubusatirizi.

Rutahizamu Kagere Meddie wahamagawe mu Mavubi bwa mbere nyuma y’imyaka ine yarambuwe ubwenegihugu, yaje guhagurutsa abafana abagarurira icyizere atsinda igitego cyiza ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina.

Mashami yongeye gukora impinduka ku munota wa 67 akuramo Mukunzi Yannick yinjiza Kevin Muhire bidatinze akuramo na kapiteni Haruna Niyonzima yinjiza Iranzi Jean Claude igitambaro agisigarana Mugiraneza Jean Baptiste.

U Rwanda n’ubwo rwari inyuma, abakinnyi bakomeje kwitanga cyane ndetse bakabona uburyo bwo gutsinda ariko amahirwe ntabasekere kuko Bizimana Djihad yongeye gutera umutambiko wa gatatu wakabaye wavuyemo igitego.

Umutoza wa Côte d’Ivoire, Ibrahim Kamara, nawe yahise akora impinduka akuramo Nicolas Pepe ukinira Lille mu Bufaransa yinjiza Roger Claver Assale nyuma akuramo Die Serey wa FC Bale yinjiza Cheick Kadar Doukoure wa Levante muri Espagne.

Kugeza umusifuzi yerekanye iminota itatu y’inyongera, Amavubi yari akigerageza gushaka uko yakwishyura agatahana inota rimwe gusa ntibyayahiriye.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda kuko Centrafrique na Guinea n’ubwo zitarakina umunsi wa kabiri zari zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

U Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Eric Rutanga, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Haruna Niyonzima (C), Kagere Meddie na Muhadjili Hakizimana

Abasimbura: Kimenyi Yves, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana, Danny Usengimana na Kevin Muhire.

Côte d’Ivoire: Sylvain Gbohouo, Serge Aurier, Wilfried Kanon, Eric Bertrand Bailly, Ghislain Kanon, Frank Yannick Kessie, Serey Die, Max Alain Gradel, Simone Pepe, Jean Michel Seri na Jonathan Kodjia.

2018-09-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Ubwanditsi 19 May 2023

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022
Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Rayon Sports inganyije na Yanga African, Gor Mahia yihagararaho mu rugo

Ubwanditsi 17 May 2018
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe
POLITIKI

Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Ubwanditsi 14 Nov 2018
Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?
Mu Mahanga

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Ubwanditsi 18 May 2018
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru