• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Editorial 15 May 2017 UBUKUNGU

Tekereza wifitiye akazi kagunganye n’abiwawe, ugakora by’intangarugero, ariko umunsi umwe mu gitondo ukakageraho bati tuvire aha nta kazi gahari !

Kuko uba uzi neza yuko wirukanywe nta kosa ufite, utangira gushakisha uwaba yagize uruhare muri iryo yirukanwa ryawe, abantu bagahimbirwa, inzangano z’ubusa zikaba ziratangiye !

Iyo noneho ugize amahirwe, meza cyangwa mabi, ukamenya uwatumye utakaza akazi ahita aba umwanzi wawe burundu. Waba utari “umutoza w’Intore”, cyane “impamyabigwi”, ugatangira kumuhiga ngo umwihimureho nawe umugirira nabi.
Uko kumwihimuraho bishyirwamo umwete iyo uba wamenye neza yuko aramutse akuviriye mu inzira wahita usubira ku mirimo yawe.

Reka uyu mukozi twavugaga watakaje akazi, nta makosa yagize tumugire wa mukomvayeri (Conductor) wakoraga muri tagisi (Bus) ya Gikondo-mu Mujyi, Gikondo-Remera, Gikondo-Nyabugogo cyangwa Gikondo-Kimironko. Ubusanzwe akazi ka komvayeri ni ako kwishyuza amafaranga , gukinga cyangwa gukingura urugi rw’iyo tagisi iba yarahindutse biro (ofisi) ye.

Iyo mirimo ariko uwo konvayeri wa Gikondo yakoraga, ikoranabuhanga ryarangije kuyimukuraho. Umugenzi yishyura akamashini kometse imbere y’intebe yahoze ari iya komvayeri, akoresheje agakarita yikorezaho gusa ! Naho gukinga cyangwa gukingura urugi bigakorwa na shoferi (driver) aho aba yiyicariye kuri vora (stearing).

Twahisemo Gikondo nk’urugero gusa, ariko n’ahandi henshi muri Kigali bimaze kuhagera, n’aho bitaragera buracya bihageze. Akazi k’ubukomvayeri muri Kigali karagenda gashira vuba vuba nk’uko karangiye kera muri za modoka (Express) ziva muri Kigali zijya hirya no hino mu ntara !

Twahisemo urugero rw’abakomvayeri, kuko twatekereje yuko akazi kabo katumaga bahura n’abantu benshi, ariko imirimo imaze kuvaho (kwicwa) n’ikoranabuhanga ni myinshi, kandi bimaze igihe nk’uko nan’ubu bigikomeje.

Itangazamakuru ryandika (newspapers ) riri mu byambere byahungabanyijwe n’ikoranabuhanga. Kuba utakibona ya mbaga y’abasore bacuruzaga ibinyamakuru muri za gare cyangwa za rompuwe, ntabwo ari uko banze ako kazi ahubwo n’uko katakibaho. Internet yarangije kwica umubare munini cyane w’ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro (newspapers), akazi ko kubicuruza nako kajyana na byo !

Abo ikoranabuhanga rimaze kwicira akazi bari basanzwe bakora ni benshi, kandi mu mishinga itandukanye. Abari basanzwe bazi ukuntu i Posita cyari ikomeye cyane, biboneye ukuntu yishwe vuba vuba n’ikoranabuhanga ryaje rifite imikorere yihuse kurusha iya posita. Ibyo ni nka za internet (E-mail) n’ibindi nka Western Union, Tigo Cash cyangwa Mobilo Money !

Hari ibintu Abanyarwanda bakunda, bakaba barabigize umuco ku buryo batabaho neza batabifite. Ibyo ni amasaha n’amaradiyo. Kubera yuko ibyo bikoresho bikunzwe na benshi, n’abantu batari bake bakomeje gushora imari mu bucuruzi bwabyo. Ariko ubwo bucuruzi bw’amasaha n’amaradiyo nabwo bumaze guhungabana ku buryo bushobora no kuzapfa vuba, nabwo bwishwe n’ikoranabuhanga. Ubu umuntu agura telefone (mobile) agasangamo isaha n’iradiyo.

-6585.jpg

Amaradiyo nta bantu benshi bakiyagura kubera yuko baba bayifitiye muri talefone zabo. N’abakigerageza kugura amasaha ni byabindi by’akamenyero kuko iyo atayifite ku kaboko hari ubwo wibona ufite ubwambure ukuntu. Hari n’abazambarira umurimbo, kuko iyo umubajije isaha aho kureba kuyo ku kaboko, akora mu mufuka akareba iyo kuri telefone kuko kenshi iba ariyo iri ku gihe !

Ni ibintu byumvikana yuko abatakaza akazi kabo kubera ikoranabunga bagomba kuba barakarira iryo koranabuhanga. Uwa bwira komvayeri yuko haje ikibazo twa tumashini abagenzi bishyura amatike twapfuye ubutazagaruka, yakwishima cyane kuko yaba agiye guhita asubira ku kazi. Uwaranguye amasaha n’amaradiyo akaba yarabuze abakiriya kubera za telephone zigendanwa abwiwe yuko haje ikibazo tekinike ku buryo nta telephone izaba ifitemo isaha na radiyo, yahita ajya kwisengerera agacupa n’aho yaba yari amaze igihe ahagaritse inzoga !

Ibi by’abantu kwijundika ikoranabuhanga ni ibya kera, tujya tubyiga mu mateka muri cyakindi cyiswe industrial revolution. Mu myaka y’igihumbi maganinani na za mirongo, ikoranabuhanga ryateye imbere cyane mu bihugu by’i Bulayi, aho amamashine yagiye asimbura abantu mu mirimo yabo bikoreraga mu nganda.

Kuko izo mashine zatumye abantu benshi cyane bahinduka abashomeri, abo bantu bafashe gahunda yo kuzajya bagaba ibitero kuri zamashine bakazangiza, ngo babone uko basubirazwa ku kazi !

Ariko ntacyo wageraho urwanije ikoranabuhanga kuko udashobora no kurinesha. Nta kundi ikoranabuhanga tugomba kubana naryo, ahubwo tugerageza uko natwe twarikoresha ku nyungu zacu. Abanyamakuru bo mwitangazamakuru ryandika internet yatangiye kubakuramo nabo bayereka yuko itabarusha ubwenge, bya binyamakuru byabo batangira kubisohorera kuri iyo internet kandi noneho bikagera kure kurusha uko byari bimeze bigisohoka ku mpapuro !

Kayumba Casmiry

2017-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Editorial 10 Jul 2017
U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

Editorial 15 Dec 2017
Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye  kwakira Perezida Kagame

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Editorial 01 Jun 2018
Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Editorial 29 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru