• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Padiri Uwimana agiye kujya muri Amerika muri gahunda zirimo no gushakisha Lil Wayne ngo bakorane indirimbo

Padiri Uwimana agiye kujya muri Amerika muri gahunda zirimo no gushakisha Lil Wayne ngo bakorane indirimbo

Ubwanditsi 07 Mar 2018 SHOWBIZ

Umuraperi Padiri Uwimana Jean Francois arateganya kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2018 muri gahunda zirimo n’izijyanye n’umuziki we aho avuga ko nibimukundira agahura na Lil Wayne bazahita bakorana indirimbo.
Uwimana Jean Francois ni umupadiri muri Kiliziya Gatorika muri Diyoseze ya Nyundo akaba afatanya izi nshingano no kuririmbira Imana mu njyana ya Hiphop n’izindi zikunzwe cyane n’urubyiruko. Padiri Uwimana azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Gusenga, Uhoraho, Twigendere, Mwami ubasumba, Imana yanjye, Araturinda aherutse gushyira hanze n’izindi.

Mu kwezi kwa Gicurasi muri 2016 Padiri Uwimana Jean Francois yatangarije Inyarwanda.com ko afite umushinga wo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo: Knowless Butera, Riderman, Jay Polly, Israel Mbonyi na Aline Gahongayire. Icyo gihe yanadutangarije ko umuhanzi ukomeye ku isi akunda cyane ndetse ashaka ko nawe bakorana indirimbo ari umunyamerika Lil Wayne.

Image result for Umuhanzi Lil Wayne

Lil Wayne ni umwe mu bayoboye isi mu muziki

Nyuma y’imyaka ibiri atangaje iby’uyu mushinga we, Inyarwanda.com  dukesha iyi nkuru  yabajije Padiri Uwimana aho ageze umushinga we wo gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare, adutangariza ko yagiye abura umwanya wo guhura no kuganira n’abahanzi ashaka gukorana nabo indirimbo. Padiri Uwimana yabihamije avuga ko nawe amaze igihe yarabuze umwanya wo kwita cyane ku muziki we bitewe n’inshingano afite muri Kiliziya Gatorika dore ko ari umupadiri muri Disozeye ya Nyundo.

Ku bijyanye no gukorana indirimbo na Lil Wayne umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, Padiri Uwimana yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 ateganya kujya muri Amerika bityo ngo nagerayo azashaka uko yabona Lil Wayne, baganire ku bijyanye no kuba bakorana indirimbo. N’ubwo ari ibintu bitorshye guhura n’abahanzi bakomeye ku isi cyane cyane abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Padiri Uwimana avuga ko azagerageza gushakisha uko yahura n’abaraperi bo muri Amerika cyane cyane Lil Wayne. Yagize ati:

Ehhhh Collabo ntabwo byari byanjyamo cyane kuko nanjye ubwanjye sindi kubona umwanya wa njyenyine urumva rero Collabo bisaba kuba muri hamwe. Nta mwanya ndi kubona, ninywubona nabyo nzabyigaho,..ntabwo mbiteganya vuba cyane. Lil Wayne,..abaraperi bo hanze ntibyoroshye kubabona, gusa ninjya muri Amerika, nkababona nzabavugisha, nteganya kujya muri Amerika nko mu kwa 7 (2018).

Image result for Padiri Uwimana i burayi amakuru inyarwanda

Padiri Uwimana ubwo yari avuye i Burayi mu muhuro w’urubyiruko na Papa Francis I

Padiri Uwimana avuga ko ahuye na Lil Wayne ikintu cya mbere yamusaba ari  uko bakorana indirimbo

Padiri Uwimana ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com abahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane , mu bo yavuze ko akunda cyane hari umuraperi Lil Wayne, Chris Brown n’itsinda P-Square n’abandi. Gusa mu bo yifuza gukorana nabo indirimbo ku isonga haza umuraperi Lil Wayne. Yagize ati; Lil Wayne, duhuye tukaganira namusaba ko dukorana indirimbo kuko alubumu ya 3 ntekereza gukoramo za collabo nyinshi.

Padiri Uwimana avuga ko nahura na Lil Wayne azahita amusaba ko bakorana indirimbo

Mu bahanzi nyarwanda Padiri Uwimana ateganya gukorana nabo indirimbo, mu basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Aline Gahongayire na Israel Mbonyi. Abajijwe impamvu atavuze Theo Bosebabireba kandi ariwe wamenyekanye cyane mu Rwanda kurusha abo bose yadutangarije,Padiri Uwimana yavuze ko Bosebabireba aririmba nka Ama G The Black kandi akaba adakunda injyana yabo, bityo akaba atamuhitamo.

Nindangiza alubumu ya 2 ndimo gukora,iya 3 numva hajyamo izindi ndirimbo zirimo abandi bantu. Abo tuzayikorana nahera kubo mu Rwanda kuko ndi mu Rwanda. Mu bo nzi, twazakorana harimo Aline Gahongayire kuko iryo zina ndarizi abandi ntabwo mbazi keretse uriya numvise vuba witwa Israel Mbonyi,numvise abantu bose baririmba indirimbo ze, nawe twazakorana. Bosebabireba wapi (ntabwo namuhitamo) kuko aririmba nka Ama G kandi sinkunda stlye aririmbamo.

Padiri Uwimana ngo ntashobora gukorana indirimbo na Ama G kimwe na Theo Bosebabireba

Padiri Uwimana arateganya kujya muri Amerika aho yifuza guhura na Lil Wayne

2018-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Ubwanditsi 09 Jun 2021
Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Urukundo si ukuryamana, dore ibyo wakorera umukunzi wawe akarushaho kukwizera

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”

Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”

Ubwanditsi 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda
UBUKUNGU

Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 31 May 2018
Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17
IMIKINO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Ubwanditsi 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru