• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 23 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Induru n’uruzurungutane mu nkiko byari bimaze imyaka 2 bigerageza gutambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, byashyizweho iherezo ndakuka.

Tariki 22 Mata 2024 rero, wabaye umunsi w’amateka, kuko aribwo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yemeje bidasubirwaho itegeko ryemerera icyo gihugu gushyira mu bikorwa amasezerano cyagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022, ateganya ko Ubwongereza buzohereza mu Rwanda abantu bageze muri icyo gihugu rwihishwa, aribo bitwa”abimukira batemewe n’amategeko”.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko aya masezerano agamije kurokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfira mu nzira bagerageza kwinjira rwihishwa mu Bwongereza, cyane cyane abarohama mu mazi magari ari hagati y’icyo gihugu n’Ubufaransa, nyamara baba bahaye abamamyi ibyamirenge ngo babafashe kwambuka.

U Rwanda rwo rwasobanuye kenshi ko rutazuyaza igihe cyose ruzahamagarirwa gutabara amagara y’abari mu kaga, cyane cyane Abanyafrika badasiba kurohoma mu nyanja, n’abicirwa mu mayira bajya gushakira ubuzima ku mugabane w’Uburayi. Urugero ni abavanywe mu bucakara muri Libiya, ubu ababarirwa mu 2.150 bakaba batekanye mu Rwanda.

Iri tegeko ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, kugeza ubu rirareba abantu 5.200, ndetse mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, akaba yatangaje ko aba mbere bazatangira kugera mu Rwanda mu mpera za Kamena, cyangwa mu ntangiriro za Nyakanga, uyu mwaka wa 2024.

Inzu yiswe”Icyizere”, itagira uko isa bazatuzwamo, imaze igihe yaratunganyijwe i Kagugu, mu Mujyi wa Kigali.

Ubundi indege izanye icyiciro cya mbere cy’abo bimukira yagombaga kuba yarageze i Kigali muri Kamena 2022, ariko abahangayikishijwe n’uko byabakura amata mu kanwa batangira inzira yo kubibangamira.

Muri abo ba “rusahuriramunduru” harimo nyine abambutsa abo bimukira, ababashakira amacumbi, ibibatunga, imyambaro, imiti n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, amahyirahamwe y’abanyamategeko abasabira ubuhungiro, n’abandi batunzwe n’uko abo bimukira bari ku butaka bw’Ubwongereza.

Abo bose bishyize hamwe na ba “bangamwabo” b’Abanyarwanda, nka Ingabire Victoire Umuhoza, IVU udatangwa mu bikorwa biharabika u Rwanda, maze batangira kuvuza induru ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, ngo ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu, n’ibindi birego bihabanye n’ukuri.

Ibyo byatumye haba imanza ndende, kugera mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, ndetse no mu Rukiko rurengera Uburenganzira bwa Muntu ku mugabane w’Uburayi. Aho hose kwari uguta umwanya no kwirengagiza ko ukuri amaherezo gutsinda.

Si ba IVU bakozwe n’ikimwaro gusa kandi, kuko harimo na Loni yaranzwe n’indimi ebyiri muri iki kibazo by’abimukira bazava mu Bwongereza baza mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryagiranye amasezerano n’uRwanda arebana no kwakira abimukira, barimo abahunze Abatalibani muri Afghanistan, ndetse n’abo twavuze bavanwa mu mabohero yo muri Libiya, ahakorerwa iyicarubozo abafashwe bashaka kwambuka inyanja ya Mediteterane ngo binjire mu Burayi.

Muyi iyi myaka 5 UNHCR yasohoye ibyegeranyo bishima u Rwanda uburyo rufashe neza cyane abamaze kugezwa mu Rwanda

Muri za ndimi ebyiri twavugaga, iyo Loni irongera ikemeza ko aba bimukira bo mu Bwongereza” nta burenganzira bazabona mu Rwanda”, ukibaza ikibatandukanya n’abavuye muri Libiya na Afghanistan, kandi iyo Loni ivuga ko bo bafashwe neza mu Rwanda!

Twibutse ko amasezerano hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda ateganya ko umwimukira ugeze mu Rwanda ashobora gukomeza inzira yemewe n’amategeko yo gusaba ubuhungiro mu Bwongereza. Utazabona ubwo buhungira ashobora kwemererwa gutura mu Rwanda, cyangwa mu kindi gihugu cyakwemera kumwakira, ariko akaba adashobora gusubizwa mu gihugu cye kavukire.

Imibare yerekana ko mbere y’aya masezerano, Ubwongereza bwirukanaga abantu nibura 5.000 buri mwaka, bagasubira mu ntambara, ubukene n’ibindi bibazo bari barahunze mu bihugu byabo.

2024-04-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 15 Mar 2018
U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Ubwanditsi 20 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe  z’impimbano
Mu Mahanga

Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya
HIRYA NO HINO

Rwanda Day izabera mu Budage yahawe itariki nshya

Ubwanditsi 17 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru