• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Ubwanditsi 30 Jun 2016 Mu Mahanga

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, aravuga ko nta gahunda kiliziya gatulika ifite yo kwifatanya n’abapadiri barimo abajenosideri mu kwihiza Yubile y’imyaka 25.Akavuga ko atazi abakoze urwo rutonde rw’aba padiri bagomba gukorerwa yubire.

Ibi arabihakana hashingiwe ku butumire bwanditswe mu izina rye ariko akavuga ko atari we wabwanditse. Ni ibaruwa y’ubutumire yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.

IBUKA, nayo ikavuga ko gukorera Yubire abapadiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside, ari uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutoneka abacitse ku icumu.

Inkuru y’Izuba rirashe iragira iti:

Mgr Mbonyintege ati ‘baratubeshyera’, Tom Ndahiro ati ‘ayo ni amatakirangoyi’

Umwe mushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, wemeza ko iyi baruwa yanditswe na Kiliziya Gatulika, ati “Ni bo bayanditse, ibyo kuyihakana birumvikana ko ari amatakirangoyi”.

Tom Ndahiro, kuri Twitter, yabwiye Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi, Papa Francis (@Pontifex) ko ibyakozwe na Kiliziya ya Kabgayi, byo gutangaza ko izifatanya n’abapadiri bizihiza yubile barimo abakoze jenoside (Rukundo Emmanuel na Ndagijimana Joseph), bikojeje isoni.

-3068.jpg

Magingo aya Mgr Mbonyintege ntabwo ari mu Rwanda. Ari mu nama i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubutumwa bwe bunyomoza buragira buti,

“Njye nibaza n’uwabitangaje uwo ari we, icyo yashakaga. Ntabwo ari byo, ntabwo ari byo! Nabyumvise, tuzakora yubile y’abapadiri bitwaye neza bari mu gihugu. Ayo ni yo makuru twabatangariza.”

Abajijwe uwo akeka waba wanditse ubwo butumire bwazamuye uburakari bwa benshi, Mgr Mbonyintege yagize ati “Ubwo butumire uwabukoze ni ibyo yiyandikiye ntaho bihuriye n’ubutumwa bw’umwepiskopi kuko ntabwo nakoze njyewe. Abazakorerwa yubile ni abari mu gihugu, ntabwo ari abafunze cyangwa abari mu mahanga. Abazakorerwa yubile ni batatu.”

Nyuma yo kumva Mgr Mbonyintege ahakana ibyo kwandika iyi baruwa, Ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya aho Tom Ndahiro yayikuye, yanga kuhavuga ariko abahamiriza ko yayihawe n’umuntu wo muri kiliziya kandi yizeye cyane ku buryo adatekereza ko yamupfunyikiye ikibiribiri.

Ati “Ikibazo ni ukuvuga ngo, nibasohore lisite bariya bantu batarimo kuko ni abantu bari bagiye gukora yubile y’imyaka 25, icya kabiri nibavuge position yabo (aho bahagaze) ku muntu wakoze jenoside, ko amategeko y’isi yabahannye bo babagenje gute?”

Tom Ndahiro avuga ko kuba kiliziya ibihakana n’ubundi nta kindi yakora atari ukubihakana. Ati “Ntabwo twavuga ababiduhaye kugira ngo batabamerera nabi, ariko birahari ntabwo duhubuka dutyo. Mu gihe gito nerekanye umupadiri wakatiwe ufungiye ku Gisenyi warimo asomana misa na musenyeri…”

Aha yakomozaga ku mupadiri witwa Edouard Ntuliye wakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ugaragara ku ifoto ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Anaclet, barimo basoma misa muri gereza, iyi foto na yo Tom Ndahiro akaba yayishyize kuri Twitter.

-3069.jpg

Abajijwe n’umunyamakuru w’Izubarirashe.rw aho yo yayikuye, yabaye nk’utangara ati “Erega mwibimbaza mugende murebe, nonese ntihari abafungwa imbere yabo? Erega ntabwo bari bonyine, hari n’abapadiri bandi babiri.”

Mgr Mbonyintege avuga ko mu mategeko ya kiliziya gatulika bitemewe ko umupadiri wakatiwe uri muri gereza asoma misa, akavuga ko adakeka ko ibyo byabayeho, ko ababikwirakwije babeshya.

Tom Ndahiro ushinjwa kubeshya ariko, akabaza ati “Ko ubutumire bwabo ubusanzwe butangwa mbere y’amezi abiri, ubu ngubu bazabukora ryari? (cyane ko yubile izaba kuwa 16 Nyakanga 2016).” Ashingira kuri ibi yemeza ko ubutumire yakwirakwije adashidikanya ko bwanditswe na kiliziya gatulika kuko yubile isigaje ukwezi kutagera no kuri kumwe.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko nagera mu Rwanda gukora ubwo butumire ari cyo kintu azaheraho, agahakana yivuye inyuma ko ubwakwirakwijwe ari ubwabo, agasaba abantu kutabuha agaciro, ati “ni iby’abantu bikorera ku bwo gushyushya imitwe, ibyo mwe kubyitaho.”

Ku kibazo cy’umupadiri wagaragaye yambaye imyenda ya gipadiri asoma misa ari kumwe na Musenyeri wa Diyosezi wa Nyundo, byo avuga ko adakeka ko byabaye, ko umupadiri wakatiwe atemerewe gusoma misa, ariko ko kuba yakwambara umwenda wa gipadiri byo ntawe byagakwiye gutangaza.

Ati “Ikibazo mugomba kumva, nka Leta, iyo umuntu ari umujenosideri aba ari Umunyarwanda nk’abandi. Leta iramutunga iramugaburira, iramwambika, nonese umupadiri wakoze jenoside ni we utatungwa, ni we utagaburirwa nk’abandi? Ntabwo akorerwa ibirori, ntabwo avuga misa, keretse igihe bavuze ko ari umwere cyangwa se afunguwe arangije ibihano. Ariko igihe ari muri gereza afunzwe arasurwa nk’izindi mfungwa zose, ahabwa ukarisitiya nk’abandi kuko biba bifatwa nk’aho yicujije. Iyaba bayisomaga ntabwo twagombaga kujyayo (abapadiri baturuka hanze ya gereza). Tujyayo kuzisoma kandi bahari, zisomwa n’umupadiri uvuye hanze.

Umunyamakuru: Ariko uriya biragaragagara yambaye imyenda ya gipadiri asoma misa…

Mgr Mbonyintege: Ariko se kwambara abandi baba barimo bo ntibaba bambaye? Nta kintu kimubuza kuyambara kuko niba imfungwa tuzikurikiranira hafi, tukazigaburira tukazambika, ntabwo bimubuza kuba ari umunyacyaha, ariko hariho uburenganzira bw’ibanze bugenerwa imfungwa.

-3070.jpg

Mgr Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi, umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro na Jean Pierre Ndusingizemungu Perezida wa Ibuka

Izuba rirashe

2016-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Ubwanditsi 16 Aug 2021
Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya
Mu Mahanga

Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.
Amakuru

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.

Ubwanditsi 23 Mar 2021
Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye
Mu Mahanga

Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye

Ubwanditsi 21 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru