• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Rwanda ruhagaze neza muri Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

U Rwanda ruhagaze neza muri Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

Ubwanditsi 15 Feb 2018 IMIKINO

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare, amakipe ahagarariye u Rwanda mu bakobwa bato n’abakuru, abahungu bato n’abakuru, yatangiye neza yose yegukana imidali irimo n’uwa zahabu.

Iyi shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018 iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2010, yateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ku nkunga ya Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque n’Uruganda rwa Skol.

Ku munsi wa mbere hakinwe igice cy’aho basiganwa n’ibihe nk’ikipe (Contre la montre par Equipes) mu byiciro bitandukanye birimo icy’abangavu, ingimbi, abakobwa bakuru (women elite) n’abagabo (men elite).

Ku ikubitiro abangavu nibo bahagurutse mbere, saa 9:00 hasiganwa amakipe abiri arimo iy’u Rwanda n’u Burundi zabashije kuboneka.

Muri rusange abakinnyi b’u Rwanda batatu bakoresheje iminota 36’06’’44 mu kunyonga ibilometero 18,6 begukana umudali wa zahabu naho batatu b’Abarundi bakoresha iminota 50’22’’60 begukana umudali wa silver.

Kuva saa 9:20 hatangiye guhaguruka ingimbi ahitabiriye amakipe atandatu agizwe n’abakinnyi batatu yagombaga gusiganwa ibilometero 18.6. Eritrea iyasoje ari iya mbere ikoresheje iminota 26’07’’12 muri rusange yegukana umudali wa zahabu, u Rwanda ruba urwa kabiri rusizwe amasegonda 49’’16 rwegukana umudali wa silver naho Namibia itwara umudali wa bronze isizwe iminota 2’11’’88.

Mu bakobwa bakuru hari hitabiriye amakipe atatu gusa ariko u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Beatha, Manizabayo Magnifique na Tuyishimire Jacqueline, rwahuye n’akazi katoroshye kuko mu bilometero 40 basiganwe, basoje ari aba gatatu basizwe iminota 07’04’’32 inyuma ya Ethiopia yabaye iya mbere ikoresheje 1:02’38’’60 na Eritrea ya kabiri yakoresheje 1:02’47’’35.

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo bakuru igizwe n’abakinnyi banditse izina mu gihugu barimo Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, Adrien Niyonshuti na Nsengimana Jean Bosco, yasoje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Eritrea, yegukana umudali wa Silver.

Eritrea yaje ku mwanya wa mbere ikoresheje 51’28’’28, ikurikirwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasizwe 17’’20 mu gihe Algérie yaje ku wa gatatu isizwe 46’’87.

Abakinnyi bagize amakipe 17 yasiganwe muri iki cyiciro basiganwe ku ntera y’ibilometero 40, aho bahagurukiraga mu marembo ya Gare ya Nyanza muri Kicukiro bakagera kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata bakagaruka aho batangiriye.

Shampiyona ya Afurika iri kuba ku nshuro ya 13 yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 22. Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018, izakomeza abakinnyi basiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels) byose bizabera mu mihanda ya Kicukiro-Nyamata.

Kuwa Gatanu abakinnyi bazafata akaruhuko basubire mu muhanda ku wa Gatandatu basiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race) na ho ku cyumweru hasiganwe mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race) bakazakoresha umuhanda wa Stade Amahoro (Mu migina)-Controle Technique-Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Ubwanditsi 11 Jun 2022
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Oct 2021
Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Ubwanditsi 18 Nov 2024
AMAFOTO:  Amavubi U23 yitegura gukina na Mali yasuye Mukanemeye , umufana w’akadasohoka w’Amavubi ndetse na Mukura VS

AMAFOTO: Amavubi U23 yitegura gukina na Mali yasuye Mukanemeye , umufana w’akadasohoka w’Amavubi ndetse na Mukura VS

Ubwanditsi 19 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.
Amakuru

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Ubwanditsi 19 May 2021
Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira
Amakuru

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure
IMIKINO

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru