• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Ubwanditsi 14 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rev. Pasitoro Singirankabo Jean de Dieu, wari umuvugabutumwa mu itorero ADEPR/PCIU, (Ishami ry’itorero ADEPR muri Uganda), yagiye muri Uganda muri 2006 agiye kwiga no gukomereza umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR.

Ni umwe mu Banyarwanda 20 bagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 12 Kamena 2019, nyuma y’igihe kirekire bafungiye muri gereza zinyuranye zo mu gihugu cya Uganda.

Bose uko ari 20, ubarebye mu maso bafite integer nke z’umubiri, ndetse iyo bahagaze bamwe muri bo baba bahondobera.

Mu kiganiro kirambuye Singirankabo yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuva yagera mu gihugu cya Uganda nta kibazo yigeze ahura nacyo ku giti cye, cyangwa se itorero ADEPR yakoreragamo ubutumwa muri Uganda.

Iryo torero ryari rimaze kwaguka muri icyo gihugu, kuburyo ubu ryari rimaze gufungura amashami mu turere 48, rihafite ibiro, abakozi, ndetse n’imitungo.

Ibibazo byo gufungwa ku Banyarwanda baba muri Uganda muri rusange byatangiye mu mwaka wa 2017, ariko ku bayoboke cyangwa abayobozi mu itorero rya ADEPR/Uganda, byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Agira ati “Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka hatangiye kuba ibibazo byinshi, bagafata abanyarwanda bakabafunga, ariko byagera ku itorero ukabona byafashe indi sura. Mu kwezi kwa Werurwe abashumba benshi batangiye kugaruka mu Rwanda, abandi barahunga”.

Pasitoro Singirankabo avuga ko icyo gihe babwirwaga ko abayoboke, abakozi ndetse n’abashumba bo mu itorero rya ADEPR/Uganda, ari intasi za Leta y’u Rwanda biyitirira itorero bakajya kuneka igihugu cya Uganda.

Ati “Baratubwiye ngo iri torero niryo intasi za Kagame zinyuramo zije gutata Uganda. Tubabwira ko twe turi abapasitoro ntaho duhuriye na politiki, ariko bo bakavuga ko nta makuru dufite, ko ikigamijwe ari ugusenya ADEPR bagahiga umunyarwanda wese”.

Ku giti cye, Pasitiro Singirankabo yafashwe tariki ya 21 Gicurasi 2019, hamwe n’abandi bavugabutumwa batatu.

Kuva ubwo bafungiwe muri gereza z’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI), ahitwa Mbuya, na Kireka.

Iminsi yose bamaze bafunzwe bakorewe iyicarubozo ku buryo butandukanye harimo gukubitwa, kwicishwa inzara, n’ibindi.

Ni nako kandi bakomezaga kubazwa n’urwego rwa CMI, bahatirwa kwemera ko ari abasirikare cyangwa se abapolisi b’u Rwanda.

Singirankabo n’ikiniga ati “Jye baramvunaguye, barankubise umubiri wose mfite inkoni, mu mugongo, ku kibuno ndetse no hejuru y’ubugabo,…Gusa ubu twageze mu Rwanda turi guhabwa imiti nta kibazo”.

Uwitwa Hategekimana Silas nawe uri mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda, avuga ko bishimiye ko bageze mu Rwanda, kandi ko ubu umutekano wabo wongeye kuba mwiza.

Hategekimana ariko avuga ko bahangayikishijwe n’imiryango yabo yasigaye muri Uganda ishobora gufungwa ishinjwa kuba maneko, nyamara ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Hategekimana Silas nawe amaze igihe afungiye muri Uganda
Hategekimana Silas nawe amaze igihe afungiye muri Uganda

Ati “Dufite akababaro n’intimba ku miryango yacu iri hariya, iri guhigwa kandi itazi icyo izira. Abenshi bagiye bagiye kwishakira imibereho”.

Aba banyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu, bavuga ko abafatwa bagafungwa ari abanga kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyo mitwe ifite abayoboke bayo muri Uganda barimo n’Abanyarwanda.

Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu
Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu

Ubwo bagezwaga mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa gatatu, tariki 12 Kamena 2019, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ufite mu nshingano ze, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yihanganishije abo Banyarwanda n’imiryango yabo kubera akaga bahuriye na ko muri Uganda.

Yagize ati “Uko gufungwa mu buryo budakurikije amategeko, uko gufatwa nabi ndetse no kwirukanwa, ni zo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishingiraho igira abaturage bacu inama yo kwirinda kujya muri Uganda.”

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye Igihugu cya Uganda guhagarika imikoranire yacyo n’imitwe y’iterabwoba irimo na RNC, igira uruhare mu gufunga mu buryo butemewe Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo.

Src : KT

2019-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Ubwanditsi 28 Feb 2025
Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe

Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe

Ubwanditsi 16 Jun 2018
Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ubwanditsi 29 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa
Mu Rwanda

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena
Amakuru

Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 04 Sep 2021
Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa
INKURU NYAMUKURU

Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru