• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019 Mu Mahanga, POLITIKI

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko akomeje gukurikiranira hafi ubusabe u Rwanda ruheruka guha Uganda, bwo gukora iperereza ku rupfu rw’umunyarwanda uheruka kwitaba Imana, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri kasho za Uganda.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 11 Nzeri igenewe intumwa nkuru ya leta ya Uganda, William Byaruhanga, Minisitiri Busingye yavuze ko Hategekimana Silas w’imyaka 43 yapfuye kandi ibimenyetso bikagaragaza ko yazize iyicarubozo yakorewe ubwo “yari afunzwe binyuranyije n’amategeko.”

Hategekimana yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2019 n’inzego z’umutekano za Uganda, nyuma y’igihe ari muri kasho, aza kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba ku wa 12 Kamena.

Isuzumwa yakorewe nyuma yo gushiramo umwuka ryerekanye ko yagize ikibazo cyo “kuvunika urubavu no kwangirika ibihaha.”

Mu gihe yari afunzwe, nyakwigendera ntiyigeze agezwa imbere y’urukiko ngo amenyeshwe ibyaha aregwa cyangwa ngo yemererwe gushaka umunyamategeko, gusurwa n’umuryango we cyangwa intumwa z’u Rwanda muri Uganda.

Nyuma yo kurekurwa nibwo uburibwe bwakomeje kwiyongera kuri Hategekimana, birangira yitabye Imana ku wa 31 Kanama. Raporo y’isuzuma yasinyweho n’abaganga b’inzobere batanu, igaragaza ko urupfu rwa Hategekimana atari ‘urusanzwe’, ko rwatewe no gukubitwa cyane mu gituza no mu nda.

Minisitiri Busingye yabwiye The New Times ko iki kibazo yakiganiriyeho na William Byaruhanga, wari i Kigali ku wa Mbere mu itsinda rya Guverinoma ya Uganda, mu biganiro bigamije kuzahura umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Yambwiye ko yagize icyo akora ku buryo yabimenyesheje inzego zirebwa kandi anyizeza ko amaperereza azakorwa akazampa igisubizo. Namuhaye amakuru menshi, namwoherereje raporo yakozwe nyuma yo Kwitaba Imana muha n’ibimenyetso nyakwigendera yaduhaye mbere yo gupfa.”

“Namubwiye ko numva ko Guverinoma ya Uganda ifite inshingano zo gukurikirana urupfu rwe. Yemeranyije nanjye kandi anyizeza ko azakurikirana ko bikorwa.”

Busingye yavuze ko na mbere y’uko inama ihuza komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda iteganya guhurira i Kampala nyuma y’iminsi 30 iri imbere ibaho, azakomeza gukurikirana iki kibazo.

Hashize imyaka ibiri Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo biviramo bamwe kuba ibisenzegeri, abandi bakabura ubuzima bwabo.

Ku wa 12 Nzeri 2019 Abanyarwanda 32 barimo abapasiteri 24 ba ADEPR mu rurembo rwa Uganda, abacungamutungo batatu n’umwarimu umwe n’abandi bane bari bafungiye muri iki gihugu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba.

Abayobozi ba ADEPR ngo batangiye guhigwa muri Gashyantare, aho ngo abayobozi ba Uganda bavugaga ko batifuza iri torero mu gihugu cyabo.

2019-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ubwanditsi 13 Sep 2017
Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Ubwanditsi 21 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Agathon Rwasa avuga ko inzego z’umutekano zibangamira abashaka kwigaragambya
POLITIKI

Burundi: Agathon Rwasa avuga ko inzego z’umutekano zibangamira abashaka kwigaragambya

Ubwanditsi 09 May 2018
Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya cyana yavuzwe na Minisitiri wa Uganda agamije kurangaza- Umusesenguzi

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR
INKURU NYAMUKURU

Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 06 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru