• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Perezida Museveni yategetse gukaza umutekano w’umupfakazi wa Kaweesi bivugwa ko arimo guterwa ubwoba

Ubwanditsi 20 Jun 2018 ITOHOZA

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse CP Moses Kafeero, ukuriye igipolisi muri Kampala, gukaza umutekano w’umupfakazi wa AIGP Andrew Kaweesi witwa Annet Kaweesi bivugwa ko yaba arimo kwakira ubutumwa bumutera ubwoba.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi agera ku rubuga Spyreports akaba avuga ko perezida Museveni yahaye CP Moses Kafeero amabwiriza yo kongera umutekano w’umugore wa Kaweesi nyuma yo kubwirwa ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Gen Kayihura n’abo bakoranaga, hari abantu batangiye gutera ubwoba Annet Kaweesi (uri ku ifoto).

“Kuva Kayihura n’abapolisi be bakuru batabwa muri yombi, nakiriye telephone nyinshi zintera ubwoba ziturutse ku bantu ntazi bavuga ko bazanyica n’umuryango wanjye none ndashaka ubufasha bwa perezidansi”, aya ngo akaba ari amagambo akubiye mu butumwa bwohererejwe perezidansi ya Uganda.

Iyi nkuru ivuga ko Annet Kaweesi yahise yihutira gusaba ubufasha kuri perezidansi nyuma yo kubusaba polisi inshuro nyinshi ariko ntabubone.

Bikavugwa ko nyuma y’iyicwa rya Andrew Kaweesi, igipolisi cyahaye uburinzi umugore we ariko nyuma y’amezi 7 ngo Gen kayihura wari ugikuriye igipolisi agategeka ko abapolisi bamurindaga bava iwe kandi batabimumenyesheje.

Nyuma yo kwakira ubutumwa bwe, ngo perezida Museveni yasabye ko hagira igikorwa, aho amakuru aturka muri perezidansi ngo avuga ko perezida Museveni ubwe yafashe telephone agahamagara ukuriye igipolisi muri Kampala, Moses Kafeero akamutegeka kongera  kurinda umuryango wa Kaweesi.

Amabwiriza akaba avuga ko abapolisi babiri bo mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba bazajya basimburana mu rugo rwa Kaweesi bakora uburinzi amanywa n’ijoro. Perezida Museveni kandi ngo yasabye Kafeero gutanga imodoka ya patrol izajya iherekeza Annet Kaweesi mu gitondo agiye ku kazi ndetse na nimugoroba atashye.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mupfakazi wa Kaweesi yigeze kugerageza kubonana na Gen Kale Kayihura mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye ariko ntibimukundire. Amakuru ava mu gipolisi akavuga ko Gen Kayihura yumvaga umugore wa Kaweesi nta burinzi akwiye kuko nta wendaga kumugirira nabi.

Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, Denis Namuwoza, wungirije umukuru w’igipolisi muri Kampala, yemeje amabwiriza yatanzwe na perezida Museveni.

Yagize ati: “Ni ukuri twakiriye amabwiriza yo kohereza abapolisi babiri ku rugo rwa nyakwigendera Kaweesi muri Kulambiro.”

Yongeyeho ko n’umuyobozi wa polisi yo mu muhanda ya Kiira yahise ahabwa amabwiriza yo kohereza imodoka ya polisi izajya ifata Annet mu gitondo agiye ku kazi ndetse ikamugarura mu rugo nimugoroba atashye.

AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, yishwe kuwa 17 Werurwe mu mwaka ushize yiciwe mu ntambwe nkeya uvuye iwe ubwo yajyaga ku kazi mu masaha ya mugitondo. Ari we, umushoferi we ndetse n’uwari ushinzwe kumurinda nta n’umwe warokotse iki gitero cy’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana neza na n’ubu n’ubwo hari benshi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kubigiramo uruhare.

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya  uburiganya

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya uburiganya

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Ubwanditsi 03 Mar 2017
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko hari imitwe itatu ishaka gutera u Burundi iyobowe na Hussein Radjabu

Ubwanditsi 16 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.
Amakuru

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Ubwanditsi 02 Mar 2021
Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab
POLITIKI

Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru