• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abasesenguzi bakomeje kugaruka ku ntambara ya Minembwe ahari amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero bya FARDC, abandi bafatwa mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

RNC yashenguwe n’urupfu rw’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bamaze gushirira muri Congo mu rugamba Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali bayoboreraga kuri telephone bibereye muri Afurika y’Epfo, baryoherwa na Champagne, Sosiso n’ibindi nkuko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho mu gihe amaraso y’inzirakarengane z’abana b’Abanyarwanda arimo kumeneka ku bw’amabwiriza yabo.

Bijya gutangira inyeshyamba za Kayumba zari zikambitse muri Bijabo Komini Minembwe  zacitsemo ibice bibiri nyuma yo kurasana hagati yabo, igice kimwe gihungana n’ uwitwa Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt Sibo Charle [ wishwe]  ikindi kijyana na Col. Kanyemera wahoze mungabo z’u Rwanda aza guhunga igihugu akurikira Kayumba Nyamwasa.

Nyirabayazana ni amakuru yari yaragizwe ibanga na  Col. Kanyemera akaba yari afite umuvandimwe we wishwe na Gen. Kayumba ubwo bari muntambara yo kubohora igihugu 1991-2 . Aya makuru rero Kayumba yaje kuyatahura mu gihe  uyu Col. Kanyemera yari kumwe na Major (rtd) Habib Madhatiru muri Kivu y’amajyepfo I Minembwe, Kayumba yaje kumenya ko uyu Col. Kanyemera ava indimwe n’umusilikare Kayumba yiciye kurugamba, aza gutegeka Major (rtd) Habib Mudhatiru kwica Col. Kanyemera, ariko igihe yari yafashwe ari ku ngoyi  ngo yicwe aza kurokorwa n’Abanyamulenge bo mu mutwe wa Gumino nkuko byemezwa n’abatangabuhamya. Nguko uko Col. Kanyemera na Kabandana bitandukanije na Kayumba Nyamwasa bajyana na Gumino y’Abanyamulenge naho Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt. Charles Sibo agumana ikindi gice kiganjemo abarundi n’abandi bahoze muri FDLR barimo Capt.Rachid, Ntare n’abandi..

Mu minsi ishize Major (rtd) Habib Madhatiru yahawe amabwiriza na Kayumba Nyamwasa abinyujije kuri muramu we Frank Ntwali yo  gukura ingabo muri Kivu y’amajyepfo zikajya muri Kivu y’amajyarugu aho zagombaga kwuhuza n’inyeshyamba za RUD zikambitse muri Rutshuru muri Nord Kivu zikisuganya zigatera u Rwanda, aribwo baje kugwa mugitero cya FARDC, cyarasiwemo Major (rtd) Habib Madhatiru cyaguyemo na Captain (rtd) “Sibo” wiciwe mu Burasirazuba bwa RDC, abandi bafatwa mpiri hafashwe n’itwaro zitandukanye mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.

Kuva mu 2017, uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byafataga intera, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.

Ibi bikorwa byo kubahashya bije nyuma y’imiburo myinshi yahawe iyi mitwe yo kuva ku butaka bwa RDC cyangwa ikahavanwa ku ngufu.

Uretse  Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

Ariko muri batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, abasigaye kugerwaho n’ibi bihano harimo Rugema Kayumba, Sande Charles na Mwizerwa Félix ni bo basigaye bataragwirwaho n’ibi byago. Abasesenguzi bahamya ko  nabo ari ikibazo cy’igihe gusa, uyu Kayumba Rugema ni mubyara wa Kayumba Nyamwasa naho Mwizerwa ni umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.

Amakuru avuga ko ubwo ibintu byari bitangiye gukomera, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.

Naho Nyamwasa yohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, ubu akomereje ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège, aho ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia.

2019-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Editorial 03 Sep 2019
Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Editorial 24 Jul 2025
Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Editorial 16 Mar 2025
Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Editorial 07 Oct 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Nsengiyumva
    June 30, 20195:40 am -

    Nibatahe kuneza.nubundi ntacyo barwanira.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana
Amakuru

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Editorial 09 Sep 2025
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Editorial 16 Jun 2017
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Editorial 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru