• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Editorial 06 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Museveni yahoze agirira ishyari Kagame kubera ukuntu uyu atera imbere kandi igihugu cye ari gito., ibi akaba ari ibyatangajwe n’umunyapolitiki, Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni aho yavugaga ku gikorwa cyo gukura Gen Kale Kayihura ku mirimo ye, aho yashimangiye ko yazize icyo yise ubwumvinae bucye hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

Kuri iki gikorwa cya perezida Museveni cyo guhagarika Gen Kale Kayihura ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda, Dr Kiiza Besigye yavuze ko Museveni yananiwe kugira inzego za Uganda inyamwuga kandi ibi ngo ntibyagerwaho hakoreshwa ikimenyane n’icyenewabo hashingiwe ku gushaka umuntu uzakubaha mbere yo kureba umuntu.

Besigye yavuze ko nubwo Kayihura yaje kuba igikoresho cya perezida Museveni amuzi ari umuntu mwiza kandi w’umunyabwenge.

Yagize ati: “Nzi Kayihura mbere y’uko aba umusirikikare n’igikoresho cyo gukandamiza, ari umuntu ari inshuti nziza. Ntabwo yari umuntu wifuza kuzaba umuntu mubi ariko yemeye gukoreshwa mu buryo bumugaragaza nk’ikiremwa giteye ubwoba.”

Besigye yakomeje avuga ko Kayihura atazize kunanirwa kuyobora igipolisi ahubwo yazize uko yari akomeje umubano n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuri Kiiza Besigye nk’uko iyi nkuru ya Chimpreports ikomeje ikomeje ivuga, ngo umubano w’u Rwanda na Uganda uzakomeza kubamo agatotsi igihe kirekire kubera imibanire ya bamwe mu bantu bayoboye ibihugu byombi.

Besigye yagize ati: “Paul Kagame, perezida w’u Rwanda, yari umwe mu ngabo zacu kandi benshi muri twe dufitanye imibanire nk’abantu bakoranye idashobora guhita irangira gutyo kubera ko turi mu bihugu bitandukanye.”

Dr Kiiza Besigye yanakomeje avuga ko Museveni yahoze afitiye ishyari perezida Kagame kubera ukuntu igihugu cye kiyubaka kandi ari agahugu gato.

Mu kwanzura, Dr Besigye yavuze ko perezida Museveni yari atangiye kubona Kayihura agenda arushaho kubaha urundi ruhande (u Rwanda) aho kumwubaha. Ati: “Ni ikibazo cyo kuba umwizerwa na none.”

 

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Editorial 12 Feb 2024
Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Editorial 26 Nov 2019
Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Editorial 08 Jan 2020
Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu

Editorial 26 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bateye mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu

Editorial 05 Oct 2019
Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018
Urukiko rwategetse ko  Anne  arekurwa,   Diane Rwigara na nyina  bagafungwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Editorial 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru