• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Editorial 30 Oct 2017 Mu Mahanga

Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya imaze gutangaza ibyavuye mu matora, yitabiriwe 38,84% gusa by’abagombaga gutora, aho abagera kuri 98,26% batoye Uhuru Kenyatta, Odinga wabujije abamushyigikiye gutora agira 0,8%.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya “IEBC” Wafula Chebukati asomera amajwi mu ruhame ahitwa “Bomas of Kenya”, yavuze ko mu Banyakenya barenga miliyoni 19 bagombaga gutora, hatoye abarengaho gato miliyoni 7 gusa.

-8531.jpg

Wafula Chebukati umuyobozi wa IEBC atangaza ibyavuye mu matora.

Wafula yavuze ko aya matora atari yoroshye kubera ibibazo Politike n’abategaga iminsi Komisiyo y’amatora batifuzaga ko aba.

Bica ‘live’ kuri Televiziyo Uhuru Kenyatta na Vice-Perezida we William Ruto bamaze gutangazwa ku buryo ndakuka ko aribo batsinze amatora.

-8532.jpg

Wafula yashyikirije Uhuru ikemeza ko ariwe watsinze amatora na none

Uyu yahise anaha ijambo, Perezida Uhuru Kenyatta kugira ngo agire icyo atangaza. Ahawe ijambo, Uhuru yabanje gukubita agatwenge.

Ati “Ndabashimiye mwarakoze cyanje mwarakoze cyane,…nk’ibisanzwe si ubwa mbere mpagaze hano. Bavandimwe banyakenya, uyu munsi nk’umunyakenya ndishimira ukwigira (resilience) ya Kenya, ukwigira kwa Demokarasiya, ukwigira kw’abaturage bacu n’inzego zacu.”

Kenyatta yavuze ko ibyabaye amatora aseswa iyo biba ku kindi gihugu cyari kujya mu bibazo bikomeye, ariko “igihugu cyabo, Kenya ntikijya kinanirwa”.

Yavuze ko banyuze mu bikomeye ariko abashimira ko batigeze baha umwanya icyo yise “Politike y’umwijima”, ati “Ndashima Imana, yaduhaye insinzi kuva mu mwijima izanatugeza kure.”

Ati “Amatora yo ku itariki 08 Kanama abanyakenya barantoye nka Perezida wabo nta gushidikanya, ubwo urukiko rw’ikirenga rwahinduraga umwanzuro wa Komisiyo y’amatora, urukiko ntirwigeze ruhakana intsinzi yanjye y’amajwi 54%, n’amajwi yanjye ya 54% ntirwayahakanye, ahubwo rwanze uburyo bwo kunyimika.”

Uhuru yavuze ko muri ibyo bihe ‘bibabaje’ byabaye ngombwa ko afata umwanzuro ukomeye, wo gukomeza guhesha agaciro intsinzi ye yubahiriza amategeko, nubwo inzira yerekeza ku matora ya kabiri itari yoroshye.

Ati “Uyu wari umwanzuro ugoye kandi ubabaje ariko nagombaga kuwubahiriza,…muri ibyo bihe nabashije kwibutswa ko itegeko rikomeye kundusha kandi rikomeye kuruta undi uwo ariwe wese,…niko amatora yo kuwa 26 Ukwakira yabashije gushoboka,…kuwa 26 Ukwakira abaturage 90% by’abatoye baje kongera kwemeza insinzi yanjye,…ni ubushake bwiza bwa buri wese,…ubushake gutora no kudatora.”

Kenyatta asa n’uwanenze uwo bari bahanganye cyane (Odinga) wagiye mu rukiko asaba ko ibyavuye mu matora biseswa, yarangiza agafata umwanzuro wo kwikura mu matora ya kabiri, gusa ngo “yahuye n’ingaruka z’uwo mwanzuro yafashe.”

Ati “Njye nahisemo kubahiriza umwanzuro w’urukiko nsubira imbere y’abaturage mbasaba kongera kuntora, mfashe uyu mwanya ngo nshimire abantu bose bitabiriye amatora bakongera bagatora,…bakubahiriza uburenganzira bwabo.”

Yashimiye kandi by’umwihariko abamutoye bose, avuga ko bongeye gusubiza agaciro igihugu cyabo kandi abizeza kuzakora neza no kubahiriza itegeko nshinga, kubahiriza amategeko, n’uburenganzira bwa muntu, no guha ejo hazaza heza abanyakenya bose.

Asaba abaturage gutuza no kuzirikana ikibahuza kuko byanze bikunze “umuturanyi azakomeza kuba umuturanyi” nubwo haba hariho ibibazo bya Politike bimeze bite, ndetse anizeza ko ibizamini by’abasoza ibyiciro by’amashuri binyuranye biteganijwe gutangira ejo bizaba nk’uko byateguwe

-8533.jpg

Uhuru Kenyatta ageza ijambo ku Banyakenya nyuma yo gutangazwa nka Perezida.

Source : umuseke

2017-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Editorial 28 Jul 2024
Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Editorial 16 Sep 2024
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Editorial 16 Sep 2022
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Editorial 08 Jan 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru