• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda   |   02 Jul 2022

  • Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”   |   01 Jul 2022

  • Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball   |   30 Jun 2022

  • Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika   |   29 Jun 2022

  • Agahuru k’imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi   |   28 Jun 2022

  • Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu w’igikombe cy’Amahoro 2022 itsinze Police FC 4-0, APR FC irisobanura na AS Kigali ku mukino wa nyuma   |   28 Jun 2022

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois

Umuzima n’uwande ?Uwapfuye ni Uwande ? (1Abami 3:16-28)-Pastor Ev. Habimana Francois

Editorial 17 May 2016 Mu Mahanga

Umukozi w’Imana Pastor Evangeliste Habimana Francois yadusangije inyigisho zije ubuhanga n’inama n’impanuro ku mukristo aho yifashishije ibibazo bibaza ngo Umuzima n’uwande ? Uwapfuye ni uwande ? ,umupfapfa ninde ? umunyabwenge ni nde ? Aya magambo yose tuyasanga muri Bibiliya year ari nayo yifashishije asobanura iby’izi nyigisho .

Abantu benshi,usanga bajya impaka ku ibintu bitandukanye,kandi buri wese akagerageza kwerekana ko ariwe ufite ukuri Nyamara impaka si izubu kuva na kera, habagaho impaka,ndetse kugeza ubwo uzisanga no mubantu basenga ! Iyo usomye : 1abami3, 16-28, tuhasanga inkuru y’abagore babiri bahuje umwuga w’ uburaya ;baba munzu imwe, kandi bafite impinja z’abahungu zavukiye mugihe kimwe,kandi bose mu ijoro barasinziriye ,umwe aryamira umwana arapfa kubera ibitotsi, undi nawe kubera ibitotsi bamwiba umwana, bamusigira upfuye !

Mu by’ukuri aba bagore bafite byinshi bahuriyeho ; ikibatandukanya ni kimwe, umwe afite umwana muzima, undi uwe yapfuye ; ariko se uvuga ukuri turamubwirwa n’iki ?
Gusa mubaburana babiri, haba harimo uwigiza nkana. Mugihe kidatinze rero ikirego baba bakigejeje k’Umwami Salomo, buri wese na marira menshi agaragaza ko ari m’ukuri , impaka ziba zibaye urudaca,urubanza rubura gica,baracengana biracika !aha bigatuma nibuka icyigisho cy’umuntu umwe cyitwa ‘’ ikinyoma gifite ibimenyetso !’’ .

Ariko kubera Ubwenge Imana yahaye Salomo, aba afashe Ijambo,ati ‘’ umwana wapfuye we turamubona igisigaye ni ukumushyingura,uwo muzima nawe mumuzane tumubagabanye umwe atware igice kimwe n’ undi atware ikindi ! Nyamugore ngo abyumve ,Nyirikinyoma cyokamye,uyoborwa na kamere,umwe utabwirwa ,ntiyumve ntanabone ! Ati’’ mumutugabanye twese tumubure !naho mugenzi we,Nyina w’ umwana muzima,afata munkota ya Salomo ati’’ basi namwijyanire,aho kugira ngo bamucemo kabiri’’ !Ni uko Umwami amenya nyiri Umwana muzima ko ari umufitiye impuhwe.ikiranga abantu bapfushije abana nta mpuhwe nta n’ urukundo,niyo ubitegereje neza impuhwe baba bafite ni nkazimwe za Bihehe.

Biratangaje iby’ uru rubanza abantu ntibacyemera icyaha ahubwo barisobanura ! Ubundi inkota isobanura Ijambo ry’Imana,birakwiye ko ariryo rituyobora mugihe nkiki cy’urusobe n’impaka nyinshi, kandi aho buri wese ashaka kugaragaza ko ariwe uri m’ukuri.abakobwa bati ‘’abahungu bikigihe ntakigenda ! Abahungu nabo bati ‘’ abakobwa bikigihe ni ibirara ! Hagati y’abanyamadini ni impaka gusa, ati” idini ryanjye niryo ritunganye, undi ati “ mwe mukorana n’ imyuka mibi’’ !umuntu bamukura k’umwanya w’ ubuyobozi ati’’hari ikibyihishe inyuma !abamukuyeho nabo bati”twari twaramwihanganiye ahubwo !’’…..

Iyo usomye muri Matayo 25:1-13:uhasanga umugani w’abakobwa 10(10 virgins) batanu bari abapfapfa, abandi batanu bari abanyabwenge.Aba bakobwa nabo bafite byinshi bahuriyeho : Bose ni abakobwa,bose bafite amatabaza(lamps),bose bategereje Umukwe ,kandi kubera gutinda k’ umukwe bose barasinziriye,ikibatandukanya ni uko bamwe bafite amavuta,abandi ntana y’ umuti bafite yabashiranye kera.

Twese tuvuga ko dukorera Imana, twese dutegereje kuza kwa Kristo,cyangwa se dutegereje kuzajya mu ijuru,… .Ese wowe witekereje urabona wakisanga mukihe cy’iciro ? Cy’ abapfapfa cyangwa cy’abanyabwenge ?Imana iguhishurire. Dusabwa gufata ingamba (prendre des precautions de reserves)hato umukwe atazaza agasanga amavuta yaradushiranye,cyangwa igitotsi cyadutwaye tukaryamira abana,hato tutazamera nkawawundi wari uhetse ingobyi ,umwana yaraheze kera.

Haracyari amahirwe yo gushaka amavuta ahagije,haracyari ibyiringiro ko n’uwapfushije umwana yasaba imbabazi akababarirwa,kuko muri Kristo niho harimo kuzuka n’ ubugingo.

Yesu ubwe yaravuze ngo mureke amasaka n’ urukungu bikurane, bizasobanuka igihe cy’ isarura,kuko ubusanzwe urukungu n’ amasaka birasa, bitandukana iyo bigeze igihe cyo kwera imbuto.Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuguciraho iteka,Ijambo rya nyuma rifitwe n’Umwami Imana.niwe uzi ukuri kwawe,biranagoye ko wisobanura uri mukigeragezo,kuko ukuri kwawe ntikumvikana,ariko Imana idaca urwa cyibera,umunsi umwe izagaragaza ukuri,mugani wawawundi ngo” ukuri ntikwaheze ,kwagiye gushaka ibimenyetso”.

1Abatesaloniki5:23-24” Imana y’amahoro ibeze rwose,kandi mwebwe ubwanyu,n’umwuka wanyu,n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe,bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu azaza.Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.

-2815.jpg

Inyigisho ya Pastor .Ev. Francois Habimana

2016-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Editorial 05 May 2018
RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Editorial 24 Jul 2018
Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Editorial 22 Oct 2021
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Editorial 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru