• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Ubwanditsi 27 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abantu benshi  bazi Tewojeni Rudasingwa cyane cyane  kuri ya maradiyo n’imbuga nkoranyambaga  bitagira akandi kazi uretse gusebya u Rwanda na Perezida warwo. Azwi kandi nk’ umufatanyabikorwa w’ abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byose akabikora agirango afatwe nk’ umunyapolitiki wahunze u Rwanda kubera “kutavuga rumwe n’ubutegetsi”. Nyamara sibyo, ahubwo ni umugizi wa nabi, umujura butwi watorotse ubutabera, nk’uko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.

Tewojeni Rudasingwa yashinzwe imyanya ikomeye ariko yose ayivamo akoze amarorerwa. Aho yanyuze yahasize amarira kubera ubuhemu yahakoze.

Ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, yaranzwe no kwica agakiza, kugeza ubwo abakozi bari baramuhimbye ”UZI ICYO NDI CYO”, imvugo yakoreshaga ashaka gukanga abantu. Yapyinagazaga bamwe, agatonesha abazi gucinya inkoro, n’abagore yashukishaga imyanya akabasambanya ku ngufu. Imyitwarire ye ntaho yari itaniye n’iy’abambari ba MRND yari ikimara kwirukanwa ku butegetsi.

Tewojeni Rudasingwa yaje kuba ambasaderi w’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  ari nk’amahirwe Ubuyobozi bw’Igihugu bumuhaye ngo yikosore. Nyamara aka wa mugani uvuga ngo”ntawe utokora ifuku”, Rudasingwa yapfuye kugera muri ambasade atangira kwitwara nk’ikigirwamana. Agasuzuguro ku bandi badipolomate ndetse n’abayobozi b’Amerika, gukandamiza abakozi ba ambasade kugeza n’ubwo abafungira muri kontineri, ngibyo ibyaranze uyu mugabo utagira ubumuntu na mba.

Kubera wa muco wa FPR-Inkotanyi wo kugoragoza umunyamurwango wakosheje, agahabwa umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho, Rudasingwa yavanywe i Washington agirwa Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Aho kwikosora, ahageze noneho yakoze udushya, abantu batangira kwibaza niba  Rudasingwa atarahanzweho n’amadayimoni.

Ubwo Tewojeni Rudasingwa yari umuyobozi muri Perezidansi, Perezida Kagame yasabye ko mu Rugwiro hubakwa isomero rigezweho ndetse n’ aho abakozi bafatira ifunguro n’icyo kunywa batagombye kujya hanze ya Perezidansi. Isoko ry’ubwo bwubatsi ndetse no gushyira ibikoresho muri izo nyubako ritsindirwa na Sosiyete yitwa”Fair Construction “.

Tewojeni  Rudasingwa w’inda nini yitwaje umwanya ukomeye yari afite mu Rugwiro, ategeka Fair Constrution  kurangiza inzu yubakaga ku  Gishushu mu Karere ka Gasabo, hanyuma akazabyishyuriza hamwe n’iyo mirimo yo kubaka mu Rugwiro.  Bwana Joseph Mugisha uyobora iyo Sosiyete yamuteye utwatsi, amubwira ko atakwishora muri ubwo bujura. Rudasingwa yararakaye, maze mu rwego rwo kwihimura kuri Mugisha ahita yambura Fair Construction rya soko ryo gushyira ibikoresho muri za nzu zo mu Rugwiro.

Tewojeni Rusasingwa utanagira amakenga, yahise ashinga Sosiyete ye bwite, anayifungurira ibiro i Nairobi mu Kenya, ngo byitwe ko ari kampani ikorera mu mahanga. Yahise yiha isoko ry’amamiliyoni yambuye Fair Construction, nta n’ipiganwa ribaye. 

Ibikoresho byaje kuza, ariko Rudasingwa akabeshya Perezida Kagame ko bizanywe na Fair Constuction, kuko atari kubasha gusobanura icyo Fair Construction yarazize, n’uburyo isoko ryatanzwe nta piganwa ribaye.

Iminsi 40 y’umujura Rudasingwa ariko yari yageze, kuko yananiwe kwinjiza bya bikoresho mu nzu,  ategeka ko imiryango isenywa, ikazongera kubakwa nyuma. Umukozi wakurikiraniraga hafi ubwo bwubatsi yaramwangiye kuko bitari biteganyijwe mu isoko ryatanzwe. induru zaravuze, biba ngombwa ko bigera kwa Perezida Kagame. Ni uko Umukuru w’Igihugu yaje kumenya ko Rudasingwa yihaye isoko aryambuye Fair Construction, maze iperereza ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu riba riratangiye. 

 Rudasingwa yarabirebye asanga atazabikira, maze muw’2004 aboneza  mu buhungiro muri Amerika, ari naho abwejagurira, uretse ko hari n’ubwo ajya za Bubiligi kwifatanya n’abajenosideri  baba mu Burayi. 

Ageze hanze y’uRwanda  yahise yifatanya n’abandi banyabyaha barimo mwene nyina Gerald Gahima, Patrick Karegyeya  na Kayumba Nyamwasa, maze bashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.   Ubu Rudasingwa yiyita impunzi ya politiki, nyamara ari umujura wahunze ibihano, dore ko yaje no gukatirwa imyaka 24 y’igifungo.

Uretse isoni nke koko, uyu muhemu yagombye gutinyuka kuvugira mu ruhame? Ubanza nawe ari umwuzukuru wa “Ntibazirikana”, nk’abo yifatanya nabo buri tariki ya 06 Mata, mu kwibuka Yuvenali Habyarima.  Urukundo nk’urw’abashakanye Rudasingwa afitanye na Agata Kanzika ubanza rwaramutwaye umutima ku buryo atagitekereza neza.

2022-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020
Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ubwanditsi 11 Apr 2016
U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni

U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni

Ubwanditsi 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Ubwanditsi 26 Mar 2016
Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United
Amakuru

Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.
Amakuru

Ikipe ya Benediction Ignite yatangaje amazina y’abakinnyi izakoresha muri Tour du Rwanda ya 2021 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ubwanditsi 17 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru