• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Ubwanditsi 01 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ingabo z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mubagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagabye igitero mu gace ka Binza, mu birometero 30 uvuye Kiwanja mu karere ka Rutshuru aho bangije ibintu byinshi.

Kuva ingabo za Kongo FARDC zihagurukira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwara gisirikari mu bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’  aho inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zakubitiwe ahareba inzega, umuyobozi wazo Maj Habib Mudhathiru yarafashwe naho ushinzwe ibikorwa bya gisirikari Capt Eddy Sibo yarishwe inyeshyamba zabo zirenga 200 zihasiga ubuzima. Inyeshyamba za Kayumba zikaba zaraguwe gitumo na FARDC ubwo bari mu nzira bashaka kwihuza na FDLR.

Inyshyamba za FDLR zimaze imyaka zica abaturage muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Mu gitero FDLR yagabye kuri uyu wa Gatanu ushize, amaduka umunani, imodoka ebyiri ndetse n’amazu atatu byaratwitswe. Umudepite wo mu ntara y’amajyaruguru Elie Nzaghani yamaganye icyo gitero aho yasabye inzego z’umutekano kongera ingufu mu kuwubungabunga harebwa inyungu z’abaturage kuko FDLR yabasahuye utwabo.

FARDC mu minsi ishize yagabye ibitero kuri FDLR muri gahunda yayo yo kurandura imitwe y’iterabwoba, mu turere twa Rutshuru na Nyiragongo. Byaba bishoboka ko iki gitero cya FDLR cyaba ari ukwihimura ku baturage.

Umudepite Elie Nzaghani, yasabye ko mu gihe ingabo za FARDC zaba zigaba ibitero kuri FDLR mu misozi no mu mashyamba, haba izindi ngabo zirinda abaturage aho basigaye kuko hari igihe FDLR ikwira imishwaro bagahungira mu baturage bakabica.

Mu cyumweru gishize, abarwanyi bakekwa kuba aba FDLR bishe abantu babiri,  batandatu barakomereka, babiri batwarwa bunyago muri ako gace FDLR yagabyemo igitero ku munsi w’ejo.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, inyeshyamba za FDLR zakomwe mu nkokora n’ifatwa ry’umuvugizi wabo La Forge Bazeye Fils uzwi ku mazina nyayo nka Ignace Nkaka ndetse n’ushinzwe iperereza Col Theophile aka Abega bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari batumiwe na Leta ya Uganda ngo bahuzwe n’indi mitwe irwanya u Rwanda.

2019-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Methodiste: Rurageretse hagati y’abakristo n’Umushumba Pasiteri Sekimonyo Fidele wabagurishirije urusengero n’ibikoresho by’ubuvuzi

Methodiste: Rurageretse hagati y’abakristo n’Umushumba Pasiteri Sekimonyo Fidele wabagurishirije urusengero n’ibikoresho by’ubuvuzi

Ubwanditsi 27 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?
Amakuru

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024
AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025
Amakuru

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Ubwanditsi 04 Sep 2024
Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe
POLITIKI

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Ubwanditsi 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru