• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Ubwanditsi 19 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Twagiramungu Faustin w’imyaka 80 y’amavuko aracyahatana muri Politiki z’ibinyoma noneho muri iyiminsi we n’ishyaka rye RDI, bihuje na MRCD, ifite umutwe w’Ingabo za FLN mugihe umuvugizi wayo ari mu maboko y’ubutabera mu Rwanda.

Ababonye amasezerano Twagiramungu yagiranye na Rusesabagina bateye urwenya kuri twitter bati no neho Twagiramungu yajya yakwambara Uniform kuva yinjiye igisirikari cya FLN. “ Ese ko Sankara yinjiye aba Major ubwo Twagiramungu ntaba Marchal “? Ikigaragara Twagiramungu nataba Perezida, arabivamo, ntashobora kuyoborwa Ibaze. Twagiramungu gukorana na Rusesabagina.

Twagiramungu kwisunga MRCD/FLN, nayo itariho bisa no guhungira ubwayi mu kigunda n’ubwo Twagiramungu  we yibwira ko MRCD kuba ifashwa na Leta y’UBurundi n’indi mitwe bakorana  irwanya Leta y’u Rwanda ifashwa na Uganda nka RNC na FDLR,  byamuha agahenge mugihe  yaba yatangiye gushakishwa n’ubutabera nk’uko Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko batangiye  gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside.

Inshuro nyinshi Twagiramungu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri n’ibindi.

Abantu batandukanye bakunze gusaba ko amagambo y’uyu mugabo yakorwaho iperereza ku buryo yabiryozwa.

Umushakashatsi ku mateka, Tom Ndahiro,  yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha.  Agira ati “Urwango  Twagiramungu afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bibabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside.

Ibi Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’ubutumwa bwa Twagiramungu buvuga ko Jenoside mu Rwanda yakozwe na FPR hamwe n’Ingabo zari iza FAR. Ni mu gihe bizwi neza ko FPR ariyo yahagaritse Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yabwiye Itangazamakuru  ko amagambo ya Twagiramungu ashobora kuganisha ku cyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.”

Yakomeje avuga ko Twagiramungu adashobora kwihisha inyuma y’ibyo yita ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo avuge ibyo ashaka.

Ati “Ntabwo ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo. Turabikorera isesengura, ibyo tuzasanga bifite ibyaha bifatika bishobora gutuma akurikiranwa tuzabikora rwose. Tuzakorana n’ibyo bihugu aherereyemo cyane cyane ko dusanzwe dufitanye n’imikoranire.”

“Twiteguye gukora iperereza kuri we, tugakorana n’igihugu arimo […] Niba agiye kuba uhakana Jenoside, azajya ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa nk’abapfobya Jenoside.”

Umushinjacyaha Mukuru yakomeje avuga ko ari inshingano z’Ubushinjacyaha gukurikirana umuntu wese uri mu murongo w’abapfobya, bagahakana Jenoside ‘kimwe n’abandi bashaka no kuba bayikora nka FDRL’.

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1994 yegura mu 1995, ahita yerekeza mu buhungiro mu Bubiligi.

Mu 2003 yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga gusa aza gutsindwa aho yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %.

2019-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Nsengiyumva
    June 20, 20194:53 am -

    Ntamugayo wokuvuga ko jenoside itateguwe,n’ukuri akwiye guhinduka atahinduka amategeko aramutegereje kandi ukuri barakurwanya ariko ntikuza tsindwa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo
MULTIMEDIA

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Ubwanditsi 28 Feb 2017
album ya  The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi
IMIKINO

album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Ubwanditsi 26 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru