• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni

U Burundi mu mazi abira ku kwirukana intumwa za Loni

Ubwanditsi 13 Sep 2018 Mu Mahanga

Amabasaderi w’u Burundi i Genève, yagowe no gusobanurira Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu impamvu igihugu cye cyirukanye impuguke za Loni zari zoherejwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Uburengaznira bwa Muntu muri Loni, Kate Gilmore, yabwiye Akanama k’iri shami, ko adashobora gutanga raporo ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi kuko iki gihugu cyanze gukorana n’impuguke zari zoherejwe.

Viza izo ntumwa zari zahawe zaje gukurwaho muri Mata.

Ati “Biteye impungenge kuko kubura k’ubwo bufatanye u Burundi bwabujije ishyirwa mu bikorwa rw’icyemezo cy’Akanama n’inshingano z’iryo tsinda.”

U Burundi bwabayemo amakimbirane mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu.

Byafashwe na benshi nko kutubahiriza Itegeko Nshinga. Inzego z’umutekano zahanganye nabo n’abarwanya icyo cyemezo cya Nkurunziza, amagana y’abaturage aricwa, hafi ibihumbi 500 by’abaturage barahunga.

Gilmore yashimye uburyo abadipolomate b’Abanyaburayi banenze u Burundi, kuko iyo migirire atari iyo kwihanganira.

Ambasaderi w’u Burundi i Genève, Renovat Tabu, yavuze ko kugenda kw’izo mpuguke za Loni byafashwe nabi.

Yagize ati “U Burundi buricuza […] uburyo ibintu byafashwe bikumvikana nk’aho bwanze ubufatanye.”

Yakomeje avuga ko u Burundi bubabajwe n’ibinyoma byabushinjwe byatumye bushyirwa mu kato.

Yavuze ko Komiseri Mukuru wa Loni mu Ishami rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Zeid Ra’ad al Hussein, yahinduye ubutumwa bw’izo mpuguke, bitungura Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka, ntizongerera igihe Viza yazo.

Kohereza mu Burundi izo ntumwa, byari bishingiye ku busabe bw’ibihugu bya Afurika mu Kanama ka Loni umwaka ushize.

Izo ntumwa zabonwaga nk’izari gutuma hatoherezwayo komisiyo yihariye.

Byaje kurangira nayo yoherejweyo, bisaba u Burundi kwemerera rubanda gufasha izo ntumwa zari mu bucukumbuzi.

Mu cyumweru gishize, Komisiyo yashyiriweho gucukumbura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yatangaje ko ihonyorwa ry’uburengaznira bwa muntu ryatizwaga umurindi n’ubutumwa bw’abayobozi barimo Perezida Nkurunziza.

Komisiyo irashaka ko havugururwa ubutumwa bw’abantu 47 b’Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, batangiye akazi k’ibyumweru bitatu kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.

2018-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Ubwanditsi 16 Aug 2021
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Ubwanditsi 04 Dec 2023
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubwanditsi 05 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye  muri Uganda  bagaruwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Jul 2016
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju
Amakuru

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu
Mu Rwanda

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru