• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Ubwanditsi 23 Jan 2016 Mu Mahanga

​Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abagize urwegi rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zitandukanye zirebana n’umutekano , icyerekezo 2020 na gahunda yo guteza imbere Umurenge (VUP) bagakora ibishoboka byose zigashyirwa mu bikorwa hatabayeho kunyuranya nazo.

Yabivuze kuwa gatanu taliki ya 22 Mutarama 2016 mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ikaba ihuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(LODA) n’urwego rwunganira uturere mu mutekano arirwo Dasso, rwo rwari ruhagarariwe n’abahuzabikorwa 60 barwo kuri buri karere ndetse n’ababungirije , nabo bazashyira ubutumwa bahakura abo bahagarariye.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Francis Kaboneka ari nawe mushyitsi mukuru muri iyo nama, yavuze ko iyi nama igomba gufata ingamba no kumvikanisha neza uruhare rwa Dasso mu gutuma gahunda zashyiriweho kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iya VUP zishyirwa mu bikorwa kandi zikagera kucyo zashyiriweho.

Yagize ati : « Gucunga umutekano ni byiza ariko gucunga umutekano w’abantu bashonje ni ikibazo gikomeye, ariko iyo bameze neza nabo bagira uruhare muri uwo mutekano, ni ibihugu bike bigira gahunda nka VUP, Girinka, ubudehe, n’izindi….impamvu twahuriye aha rero ni ukureba uruhare rwacu ku gutuma zijya mu bikorwa uko bikwiye hagamijwe kugeza abagenerwabikorwa ku rwego rwo kwifasha. »

Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye, yatanze ingero nyinshi z’abayobozi bishyira muri gahunda z’abagenerwabikorwa cyangwa bagashyiramo abandi bifashije cyangwa bagafata ibitabagenewe n’ibindi…abagize Dasso babirebera.

Yavuze ko ibyo bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha ububasha bafite mu bitemewe n’amategeko bakurikiranwe kandi bahanwe.

Aha yagize ati : « Mu nyungu z’abaturage, mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bikorerwa abaturage kuko nibo dushinzwe kurinda, nimufatanya n’izindi nzego , nizeye ko bose bizakosoka bityo abo dukorera bashobore kubona ibyo bafitiye uburenganzira. »

Yarangije abasaba kuba intangarugero mu myifatire kugirango bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya ziriya gahunda zose ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi byakorerwa abaturage.

RNP

2016-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngoma :  Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga  mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara

Ngoma : Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara

Ubwanditsi 03 May 2016
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Ubwanditsi 16 Jan 2022
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Feb 2025
“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA
Mu Mahanga

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Ubwanditsi 23 Aug 2016
New- RNC na RNC Ishaje :  Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba
INKURU NYAMUKURU

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ubwanditsi 05 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru