• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Ubwanditsi 11 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruteye utwatsi icyifuzo cya Nkaka Ignace (Laforge Fils Bazeye) na Nsekanabo Jean Pierre (Lt Col Abega) bari basabye kuburana bari hanze.

Urukiko rwemeje ko bagomba gufungwa by’agateganyo ku mpamvu z’uko ‘barekuwe bashobora gusubira muri FDLR.’

Laforge Fils Bazeye yabaye umutangabuhamya uvuga ko umutwe wa Kayumba Nyamwasa (Rwanda National Congress RNC) utegurira mu gihugu cya Uganda uburyo wagaba ibitero ku Rwanda.

Bazeye, amazina ye y’ukuri akaba yitwa Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara, ubundi akitwa Abega, barimo kuburana ku ifungurwa cyangwa ifungwa ry’agateganyo.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi n’ingabo za Congo-Kinshasa ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 ahitwa i Bunagana, bikavugwa ko bari bavuye muri Uganda.

Leta ya Congo yaje kubohereza mu Rwanda mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, hashingiwe ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo bageraga imbere y’umucamanza, ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (ruri i Kibagabaga) ko Nkaka na Nsekanabo bakurikiranyweho ibyaha byo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gukora iterabwoba.

Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA

Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA

Bakurikiranyweho kandi kuba mu mitwe itemewe no kwamamaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi buriho ndetse no kubahamagarira kuza muri iyo mitwe.

Nkaka(Bazeye) na Abega(Nsekanabo) bararegwa kandi kugirana umubano na Leta y’amahanga “bagamije gushoza intambara” ku Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2006 ari bwo Leta ya Amerika yamenyesheje amahanga urutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ku isi harimo n’uwa FDLR.

Mu bitero by’Iterabwoba Leta y’u Rwanda ishinja Nkaka na Nsekanabo kugiramo uruhare ruziguye n’urutaziguye, igiheruka kikaba ari icyagabwe ku itariki ya 11 Ukuboza 2018 i Busasamana muri Rubavu kikica abasirikare batatu b’u Rwanda.

Mu bijyanye “n’umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara ku Rwanda, Nkaka na Nsekanabo barashinjwa guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon.

Umushinjacyaha ati “Nkaka na Nsekanabo bo muri FDLR bahuye na RNC ndetse n’umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon muri imwe mu mahoteli y’i Kampala”.

Ibyaha Nkaka na Nsekanabo baregwa barabihakanye byose, usibye icyo Nkaka yemera agasabira imbabazi, kijyanye no kwamamaza amatwara yangisha abaturage Leta y’u Rwanda.

Nkaka agira ati “Jyewe ninjiye mu mutwe wa politiki na gisirikare, nta tangazo nigeze mbona rivuga ko nari mu mutwe w’iterabwoba. Bene iyo mitwe irwanywa na Leta zunze ubumwe za Amerika, ntabwo rero narwanyaga icyo gihugu”.

“Amatangazo nasohoye yose nabikoze mu izina rya FDLR nari mbereye umuvugizi….icyo kiri mu byaha byangisha Leta abaturage, cyo ndacyemera kandi nkagisabira imbabazi”.

Akomeza agira ati “Nari nahawe ubutumwa bwo gufatanya na Rwanda National Congress (RNC), ntabwo nari nahawe ubwo kubonana na Leta y’amahanga”.

“RNC yari ifatanyije natwe kurwanya u Rwanda, uretse ko imishyikirano twari twagiyemo yari iyo kureba uko twataha mu Rwanda hatabayeho intambara”

Nsekanabo na we yemereye ubugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe na FDLR abizi, birimo ibyo muri 2001.

Nkaka na Nsekanabo bavuga ko nta mpamvu baburana bafunzwe kuko ngo batari bazi amakuru ku Rwanda, ndetse na nyuma yo gufatwa no kuzanwa mu Rwanda ngo bitwaye neza batanga amakuru basabwa.

Ababunganira mu mategeko ari bo Me Munyendatwa Milton na Me Dukeshimana Beatha bakomeje bavuga ko abakiriya babo bahindutse mu myumvire, bakaba basaba ko basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bose bahoze muri FDLR.

Me Munyendatwa yavuze ko kuba uwo yunganira yari umuvugizi utanga amakuru yahawe, ngo nta ruhare we bwite yigeze agira mu bikorwa bya FDLR kandi “yari mu gihe cy’ubuyobe”.

Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zatuma Nkaka na Nsekanabo bashobora gutoroka bagasubira muri FDLR.

Rubishingira ku kuba baraje mu Rwanda bafashwe, bitandukanye n’abarambika intwaro hasi bagataha ku bushake.

Indi mpamvu urukiko rugaragaza, ngo ni uko Nkaka na Nsekanabo baramutse barekuwe bakomeza gukorana n’imitwe ikorera hanze y’igihugu.

Umucamanza yamaze gusoma ibyaha bakekwaho maze agira ati “Urukiko rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, bagafungirwa muri gereza”.

Bamaze gusohoka mu rukiko, Me Munyendatwa Milton wunganira Nkaka yavuze ko namara kubiganiraho n’umukiriya we, ashobora kujuririra icyemezo cy’Urukiko.

2019-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Nyuma yo gufunga BBC na VOA ngo zitagaragariza amahanga itekinika muri referendum leta yisubiyeho ku bihano

Burundi: Nyuma yo gufunga BBC na VOA ngo zitagaragariza amahanga itekinika muri referendum leta yisubiyeho ku bihano

Ubwanditsi 24 May 2018
Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Ubwanditsi 29 Nov 2019
Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Ubwanditsi 01 Aug 2018
Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Ubwanditsi 02 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .
Amakuru

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Ubwanditsi 22 Apr 2016
Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson
Uncategorized

Inama ya Dar Es Salaam ni andi mahirwe Tshisekedi abonye yo kurangiza intambara, ntazayatere inyoni atunga abandi urutoki”- Senateri Joe Wilson

Ubwanditsi 06 Feb 2025
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera

Ubwanditsi 17 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru