• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Ubwanditsi 24 Apr 2018 POLITIKI

*Ati «EAC ibereyeho abaturage ntabwo ari abayobozi gusa.»

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli  yabwiye Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba (EALA) ko ibihugu byo muri uyu muryango bifite ubushobozi n’ubumenyi bikenewe kugira ngo biteze imbere ababituye.

Dr John Pombe Magufuli avuga ko ubumenyi n'ubushobozi bihari kugira ngo EAC itere imbere uko byifuzwa

Dr John Pombe Magufuli avuga ko ubumenyi n’ubushobozi bihari kugira ngo EAC itere imbere uko byifuzwa

Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba (EALA) imaze iminsi iri mu bikorwa muri Tanzania aho ejo umuyobozi wayo Martin Ngoga yahuye na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ari we Kassim Majaliwa bakaganira ku mishinga itandukanye irimo n’uw’ifaranga rihuriweho n’ibihugu bya EAC.

Uyu munsi abadepite bagize iyi nteko baganiriye na Perezida Dr John Pombe Magfuli wabashimiye ibikorwa byabo.

Yavuze ko kuba EALA imaze iminsi ikorana n’abaturage b’igihugu ke ari ikimenyetso ko uyu muryango ubereyeho abaturage utabereyeho abayobozi gusa.

Ati “Kuba EALA yaraje Dodoma igakorana n’abaturage ni ikimenyetso ko EAC ishyira imbere inyungu z’abaturage aho kuba iz’abayobozi gusa.”

Perezida Dr Pombe Magufuli avuga ko ibihugu bigize EAC bigomba gukorana n’abaturage babyo kugira ngo biteze imbere imibereho y’ababituye.

Ati “Nituramuka dushyize hamwe, tuzagera kuri byinshi, dufite ubushobozi n’ubumenyi bikenewe kugira ngo duteze imbere EAC yacu.”

Martin Ngoga uyobora EALA wagarutse ku ntambwe umuryanga wa Africa y’Uburasirazuba umaze gutera mu gukorera hamwe, yashimiye Perezida Magufuli wazanye impinduramatwara mu gushyira mu bikorwa imishinga ya Tanzania yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ati “Warakoze ku mbaraga washyize mu kurwanya ruswa mu gihugu bigaragazwa n’ikizere ibindi bihugu bigufitiye.”

Imishinga migari ihuza ibihugu bigize EAC, irimo iy’ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu byayo, iy’imigenderanire n’ibikorwa remezo.

Martin Ngoga uyobora EALA ngo Magufuli yaciye ruswa muri Tanzania

Martin Ngoga uyobora EALA ngo Magufuli yaciye ruswa muri Tanzania

Abadepite bagize EALA

Abadepite bagize EALA

Bamwe mu badepite bashimiye Perezida kuba igihugu ke gukomeje kwitwara neza

Bamwe mu badepite bashimiye Perezida kuba igihugu ke gukomeje kwitwara neza

2018-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

RUSHYASHYA 21 Feb 2026
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Ubwanditsi 29 May 2024
Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga

Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 08 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”
Mu Mahanga

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Happy Independence Day
Mu Mahanga

Happy Independence Day

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC
Mu Mahanga

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Ubwanditsi 12 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru