• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»ADEPR: Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha!

ADEPR: Uko Bish.Sibomana yasimbutse “UMUTEGO” wateguwe n’abashumba bari bagiye kumweguza. Imitima ya benshi iradiha!

Ubwanditsi 12 May 2017 ITOHOZA

Hamaze kuvugwa byinshi nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Itorero ADEPR ari bo Bish.Tom Rwagasana, Madam Mutuyemariya Christine n’abandi bagera kuri 6 bose bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza umutungo w’Itorero.

Mu gihe benshi biteguye iburana ry’aba bayobozi (rizabera ku rukiko rukuru rw’akarere ka Gasabo) mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, kuri ubu abashumba bavuga rikijyana mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bariba za icyo bakora kugira ngo bazibe icyuho cy’aba bayobozi mu gihe baba bahamwe n’ibyaha bakekwaho.

Amakuru yageze ku isange.dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bashumba bakomeye muri Kigali (Bayobowe n’umushumba twirinze guhita dutangaza aka kanya) basabye Bishop. Sibomana guhamagaza inteko rusange idasanzwe (nk’umutego bari bateguye) kuwa gatatu tariki ya 10/05/2017 kugira ngo barebe icyakorwa mu rwego rwo kuziba icyuho, iyi nama ikaba yaragombaga kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi, aha Bish Sibomana akaba yari yemeye ko iyi nama yaba, gusa byose bikabaza kurangira itabaye, benshi bagwa mu rujijo.

NI GUTE BISHOP SIBOMANA YATAHUYE UYU MUSHIBUKA YARI YATEZWE?

Amakuru avuga ko aba bashumba basabye Bish.Sibomana kugira ngo aze muri iyi nama ariko ku rundi ruhande bakaba bari bateguye ko inteko rusange igizwe n’abashumba b’Uturere iza guhita imusaba kwegura “Ku Gahato” kugira ngo umugambi wabo ugerweho. Aba bashumba bari bamaze iminsi myinshi bategura abapasiteri kugira ngo bazahurize ku ijwi rimwe ryo kumusaba ko yakwegura shishi itabona.

Umwe mu nkoramutima za Bish.Sibomana wari muri ako gatsiko, ngo yaje kubavamo mu masaha yo mu gicuku cyo kuwa 09/05/2017 maze amurya akara amuburira kudahirahira ngo akandagire muri iyo nama. Mu gitondo cyo kuwa 10/05/2017 ari nabwo inama yari bube, ku isaha ya saa moya za mu gitondo nibwo hahise hasohoka itangazo ry’ikubagahu rimenyesha abo bashumba bose ko iyo nama isubitswe bityo ngo bakazamenyeshwa igihe indi izabera.

NYUMA YO GUHUSHA IKI GIKORWA, IMITIMA YA BENSHI IRADIHA.

Nyuma y’uko iki gikorwa cyo kweguza Bish.Sibomana kitageze ku ntego zacyo, abashumba benshi bari bakiri inyuma basanze baguye mu mutego kuko bari bijejwe ko ni amara kwegura bazahabwa imyanya ikomeye. Hari amakuru y’uko benshi muri aba bashumba badashobora guhuza amaso na Bish.Sibomana ariko nawe akaba adashobora kubahagarika kuko nawe ubwo bushobozi asa n’uwabwambuwe.

Hari abashumba benshi bafite imitima ihagaze muri ADEPR bibaza aho bazerekeza mu gihe amazi yaba ahinduye icyerekezo. Bamwe bavugwaho kuba baraguze imyanya barimo ku buryo buzwi na buri wese, abandi bakaba batungwa agatoki ku kuba barashyizwe mu myanya kubera amarangamutima n’icyene wabo.

Abandi bafite imitima irimo kudiha ni abashumba bagiye bahagarikwa mu bihe bitandukanye (kubera ko batumvikanaga na Komite iyobora ADEPR) n’abalayiki (abakristo bavuga rikijyana) kimwe n’abiyita ADEPR intellectuelles (abanyabwenge bo mu Itorero) kuko bafite igishyika cyo gutanguranwa gusamira hejuru imyanya y’ubuyobozi mu gihe Komite yari iriho yaba yeguye cyangwa se yegujwe. Gusa hari andi makuru avuga ko umukino aba bose barimo utazagira icyo ugeraho kuko ubuyobozi bushya bushobora kuzashyirwaho n’izindi nzego zirimo Inama Nkuru y’Abaporotesistanti mu Rwanda CPR ngo yaba yarahawe gucunga iki kibazo igihereye mu mizi.

Kugeza uyu munsi rero, ngo benshi bategereje kubona ibaruwa Bish.Sibomana yasohora isaha iyo ari yo yose, ivuga ko yeguye ku bwende bwe, abandi bakaba bibaza niba azakomeza gukaza umutsi agakomeza kuyobora ADEPR nubwo agerwa amajanja. Hari abavuga ko aramutse yeguye ku bwende bwe yahita afatwa nk’Intwari, ariko yaramuka yegujwe akazafatwa nk’uwagundiriye ubuyobozi gusa atitaye ku bipfa n’ibikira bityo nawe bikazamutera ipfunwe rihoraho.

-6563.jpg

Bishop. Sibomana

2017-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jeannette Kagame yakiriwe na Michelle Obama i New York

Jeannette Kagame yakiriwe na Michelle Obama i New York

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021
Amakuru

Kansiime Julius na Geoffrey Zawadi bayoboye abandi bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda FRVB mu matora ategerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2021

Ubwanditsi 16 Mar 2021
Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside
ITOHOZA

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Ubwanditsi 18 Feb 2019
Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru