• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

Uko Robot yiswe Sophia yatumiwe kuzitabira ikiganiro kirimo Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 May 2019 HIRYA NO HINO, IKORANABUHANGA

Nubwo ibiganiro mu Nama ya Transform Africa byatangiye kuri uyu wa Kabiri, umuhango ukomeye wo kuyifungura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ukazayoborwa na Perezida Paul Kagame, ukitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.

Umunsi wa mbere waranzwe n’ibiganiro n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Ikigo Smart Africa ari nacyo gitegura iyi nama hamwe n’ibigo bitandukanye, gusa umunsi wa kabiri ushobora guhindura isura kuko ari nawo uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu.

Mu bayobozi bitezwe kuri uyu wa Gatatu harimo Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Ibikorwa Remezo Makhtar Diop n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere, UNCTAD, Mukhisa Kituyi.

Ikiganiro kirafungura umunsi wa kabiri w’inama kikitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao, Umuyobozi Mukuru wa Tata Communications, Madhusudhan Mysore, Visi Perezida wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, Robot yiswe Sophia na Perezida Kagame.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.

Lacina Koné uyobora Smart Africa yateguye iyi nama, yabwiye IGIHE  dukesha iyi nkuru ko Sophia yifashishijwe muri iyi nama kugira ngo itange ubutumwa ku rubyiruko rwa Afurika.

Ati “Ni ukugira ngo muri Transform Africa twerekane urwego ubwenge bw’ubukorano bugezeho, bugeze ku rwego rwo kubaka robot ifite imikorere yuzuye, ishobora guseka, ishobora kubabara, kugira ubwoba, bikaba ari ukwereka imbaraga ikoranabuhanga rigezeho, kugira ngo n’urubyiruko rwacu nirubibona rwumve ko ari n’ibintu bishoboka.”

Lacina Koné yashimye umusanzu umaze gutangwa n’inama enye za Transform Africa ziheruka, avuga ko ibyo tubona uyu mwaka ntabwo ari byo twabonye mu mwaka ushize, turimo kuva mu bwiza tujya mu bundi.”

Yakomeje ati “Turebye mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, za robot, internet yifashishwa mu bikoresho bisanzwe, dukomeje gutera imbere. “

Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.

Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.

2019-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Ubwanditsi 24 Sep 2019
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Ubwanditsi 02 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa
INKURU NYAMUKURU

Impamvu u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva k’umupaka uhuriweho (One Stop Border Post) n’abarundi wa Ruhwa

Ubwanditsi 21 Feb 2018
Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa  n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha
Mu Rwanda

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru