• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ubwanditsi 22 Jul 2016 Mu Mahanga

Ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball irakina na Gabon ku mukino ubanza kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016 mu irushanwa Nyafurika.

Ange Kagame akaba yari mu bayoboye tombola y’uko amakipe azahura.

Umukino w’u Rwanda na Gabon uraba saa kumi n’ebyiri kuri Sitade nto (Petit Stade) i Remera.

Tombola y’uko amakipe azakina iryo rushanwa yabaye kuri uyu kuwa kane tariki ya 21 Nyakanga 2016.

Bamwe mu bayoboye iyo tombola harimo Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Miss Rwanda 2016 ari we Mutesi Jolly na Hadi Janvier wabonye umudali wa Zahabu mu mikino Nyafurika.

Amakipe azitabira iryo rushanwa yashyizwe mu matsinda abiri aho itsinda rimwe ryari riyobowe n’u Rwanda rwakiriye iryo rushanwa naho irindi rikayoborwa na Misiri yegukanye icyo gikombe mu mwaka ushize.

Itsinda A ririmo amakipe 6 ariyo u Rwanda, Mali, Cote d’Ivoire, Zimbabwe, Algeria na Gabon.

-3363.jpg

Mutokambali Moïse (ibumoso) mu muhango wo gutombola

Itsinda B ririmo amakipe 6 ariyo Misiri, Tunisia, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Benin.

-3368.jpg

Ange Kagame umwe mu bitabiriye tombola y’imikino Nyafurika y’abari munsi y’imyaka 18 (Ifoto/Ferwaba)

Nyuma y’iyo tombola umutoza w’ikipe y’igihugu, Moise Mutokambali, yatangaje ko itsinda rye harimo amakipe menshi akomeye. Mutokambali avuga ko yahisemo gukina na Gabon ku mukino ufungura iryo rushanwa, kuko ari ikipe ikirimo kwiyubaka.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Désiré, atangaza ko bishimishije kuba bagiye kwakira iryo rushanwa rya Afurika ku bari munsi y’imyaka 18.

-3364.jpg

Imikino Nyafurika igiye kubera mu Rwanda iratangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 kugera kuri 31 Nyakanga 2016, imikino yose ikazajya ibera kuri Petit Stade.

-3366.jpg

-3367.jpg

Ku munsi wa mbere w’irushanwa uko amakipe aza guhura

RDC vs Uganda (saa tano)

Angola Vs Tunisia (saa saba)

Mali Vs Cote d’Ivoire (saa cyenda)

Rwanda Vs Gabon (saa kumi n’ebyiri).

2016-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Ubwanditsi 24 Jan 2025
Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Ubwanditsi 04 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Ubwanditsi 25 Jun 2019
Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa  ahantu hataramenyekana
Mu Rwanda

Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa ahantu hataramenyekana

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu
ITOHOZA

Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Ubwanditsi 05 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru