• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Dr Rudasingwa, reka gutoba amateka y’igihugu

Ubwanditsi 30 Sep 2016 ITOHOZA

Ndolimana Tatien Alias Miheto uba mu gihugu cy’Ububiligi ariko akaba akunze kuza mu Rwanda mu bikorwa bye by’Ubucuruzi yoherereje Ikinyamakuru Rushyashya inyandiko ndende agira icyo avuga kubyo Rudasingwa Theogene aheruka gutangaza avuga ko ngo habayeho Jenoside y’Abahutu, ibintu byafashwe nko gutoba amateka y’u Rwanda, nyamara bitakagombye gukorwa n’umuntu nka Rudasingwa, wabaye kurugamba rwo kubohora iki gihugu.SOMA….

Nta genocide yakorewe abahutu, ibyo Dr Rudasingwa na bagenzi be batangaza, nta kuri kurimo kandi nabo barabizi neza. Ahubwo ikibazo umuntu yababaza cyangwa yakwibaza, ni impamvu zibatera kugerageza kurangaza abantu no kwigisha rubbishs/amafuti asanzwe yigishwa n’abakoze genocide yakorewe abatutsi, bibera mu nzozi zo kwifuza ko FPR ndetse n’abandi banyarwanda bose twese, natwe twakwitwa, mu maso y’Isi, abanyabyaha bikomeye.

Kimwe n’abagenosideri barimbuye abatutsi, hanze aha hari abandi bantu batari abagenosideri, nabo bigisha ko FPR yakoreye abahutu genocide, ahari babiterwa no kudashishoza ngo babone cyangwa bibuke ko kimwe n’izindi ntambara zabayeho kuva Isi yaremwa, iziriho ziba ubu n’izizabaho kw’Isi, intambara y’uRwanda ya 1990-1994, iyakurikiyeho yo kuburizamo igitero cya exFAR, yakurikiwe n’iyiswe iy’abacengezi, nazo zahitanye abarwanyi b’Inkotanyi APR/RDF n’abaFAR-milices INTERAHAMWE-exFAR- FDRL, zihitana n’abaturage (des civiles) benshi.

Uwigisha ko abahitanwe n’intambara n’Ingaruka zazo kuva 1990 kugeza 1997, ari FPR yabahitanye, agakataza akigisha ndetse ko bakorewe genocide antihutu, ibyo akora ni ibintu insensé et ridicule kandi ni uguta igihe kuko ni ibigambo bitazigera byakirwa na conscience na subconscient de l’humanité/conscience et subconscient des peuples et dirigeants des différents pays du monde. Usibye n’abanyamahanga, abanyarwanda muri rusange ntituzigera twemera ko abahutu bakorewe genocide.

Mu bantu bazi ukuri, bakaba badashobora kwemera kubeshyerwa, hari by’umwihariko abahutu LETA ya FPR yabereye MUSSA (UMUCUNGUZI), ibacyura mu Rwanda ku ruhembe rwa diplomatie (abo yavanye Tanzanie, Burundi n’ahandi) abandi ku ruhembe rw’umuheto (abo yacyuye ku ngufu ibavanye Zaïre).

Nta shiti hari abantu bashobora kuvuga ngo iyi mvugo yange ni ugushinyagura, gushinyagura se nte kandi nyuma yo gupfusha abarenga ibihumbi 100.000 bazize macinya n’imibereho mibi baroshywemo na Leta y’abatabazi/abagenosideri na FAR, abandi bakicwa mu bikorwa byo gusubiranamo ubwabo (abemeraga gutaha mu Rwanda n’abatabyemeraga), harakurikiyeho ko millioni zirenga eshatu zacyuwe mu Rwanda na Leta ya FPR, bisobanuye ko rwose yabaramiye nubwo urugamba rwo kubacyura no kuburizamo igitero cya exFAR n’interahamwe, rwahitanye bamwe mu barwanyi b’Inkotanyi n’abaexFAR-milices INTERAHAMWE-exFAR, rugahitana na zimwe mu mpunzi zari zaragizwe ibikoresho/bouclier humain n’abagenosideri.

Ikindi kandi, uwakwiyemeza gusuzuma responsabilités mu mpfu z’abasivili muri izi ntambara kuva mu kwezi 10/1990, za Leta y’uRwanda na FAR ku ruhande rumwe n’iz’Inkotanyi ku rundi ruhande, agakora isuzuma ku buryo buri scientifique, ntiyaijijiganya kwemeza ko FAR na Leta, aribo bafite uruhare runini mw’ipfa ry’abasivili muri izi ntambara. Dr Rudasingwa wari SG wa FPR muri ibi bihe bikomeye mu mateka y’uRwanda, ndahamya ko yemeranya nange ko uwari umwanzi twarwanyaga, ariwe ufite responsabilité nini mu mpfu z’abanyarwanda bazize intambara.

-4170.jpg

Rudasingwa Theogene RNC-NEW

Abandi bakwemeranya nange baramutse babaye abanyakuri, ni abari bakuriye amashyaka n’abari mu milimo inyuranye muri Leta na secteur privé, yatumaga tumenya neza imirwanire ya FAR n’nkotanyi. Twese tuzi uko kuva muri 1990, Leta ya Habyalimana na FAR, barwanye urugamba bakoresha abaturage nka bouclier humain, uko babashoye ku rugamba ngo bafashe ingabo kurwanya inkotanyi, batsinsurwa bakabahungisha ku ngufu ngo bereke Isi ko abaturage banga inkotanyi.

Tuzi kandi ukuntu mu kwezi kwa Kalindwi 1994, Leta na FAR n’interahamwe, batwaye abaturage bunyago, bagamije kwerekana ko Inkotanyi zifashe igihugu kitagira abaturage, ko abaturage bose bazihunga.

Abaturage, cyane cyane b’abahutu, bapfuye umugenda ku rugamba bashyirwagaho na FAR no muri iri hungishwa ku ngufu kuva octobre 1990 kugeza 1997 (abaguye mu nzira, abaguye mu nkambi za déplacés de guerre mu Rwanda, abazize macinya cyane cyane muri 1994, abazize umwuma, inzara, indwara, abaguye mu mashyamba n’ahandi, ….) bazize principalement Leta ya Habyalimana nyuma bazira iy’Abatabazi na exFAR; izi Leta zabagize bouclier humain zihatana ngo zerekane ko badashaka Inkotanyi, ko bazirwanya bakaba banazihunga bose. Mu mwaka wa 1996/1997, abaguye mu mirwano ya exFAR-Interahamwe na Leta ya FPR muri Congo na nyuma gato mu ntambara y’abacengezi mu Rwanda, nabo bazize imiterere y’iyi ntambara yashorwagamo abasivili.

Na none kuva octobre 1990 kugeza 1993, FAR na Leta ya Habyalimana, byibasiye abatutsi mu Rwanda, abarenga 10.000 bafungwa bitwa ibyitso, bamwe baricwa, mu Mutara abatutsi n’abahima ingabo za FAR zarabatsembye burundu, mu Ngororero naho abatutsi barishwe bikabije, mu Bugesera na Kibuye nabo barishwe bazizwa ubwoko.

Muri make, FAR na Leta ya Habyalimana, bishe abasivili b’abatutsi benshi, bagira n’uruhare runini mu mpfu z’abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abahutu. Nyuma Leta y’abatabazi na FAR na exFAR, bakomeje urugamba bagendeye kuri logique ya Kinani, bakora genocide bagambiriye kurimbura burundu abatutsi mu Rwanda kandi babigezeho presque, bakurizaho gutwara bunyago abahutu.

Muti ese FPR yo ni malayika mutagatifu mu ntambara yatangije iyambere Ukwakira 1990 kugeza ifashe igihugu na nyuma kugeza ivanye mu nzira abacengezi mu mwaka wa 1997, oya si malayika, nayo ifite responsabilité mu mpfu z’abasivili batari bake ariko uwakora igereranya objective, yakwemeza ko uruhare runini ari urwa Leta ya Habyalimana n’iyabatabazi + FAR-ExFAR-INTERAHAMWE-ABACENGEZI.

-4171.jpg

Ngiyo Jenoside yakorewe abahutu Rudasingwa avuga

-4172.jpg

Ese mwari muzi ko kuva mu mwaka wa 1990 kugeza 1994, Leta ya Habyalimana nta na rimwe yigeze ikoresha inama ya gouvernement ngo ishinje FPR kwica abasivili b’abahutu ibaziza ko ari abahutu . Impamvu nta yindi, ni uko Inkotanyi koko nta muturage zicaga zimuziza ubwoko bwe, abo zishe ni abazirwanyaga, bamwe bitwaje intwaro gakondo nk’imipanga, ubuhiri n’ibindi.

Ese mwibuka ko nta shyaka na rimwe muyarwanyaga Habyalimana na MRND ye, ryigeze rivuga ko Inkotanyi zaba zica abahutu zibaziza kuba abahutu? Impamvu ni uko koko nta muntu zicaga zimuziza ubwoko. Muzi ko nta shyaka na rimwe ryigeze rivuga ko abaturage bahunga inkotanyi? Impamvu ni uko abanyamashyaka MDR, PSD, PL, PDC, PSR, UDPR n’ayandi, twari tuzi neza ko abaturage badahunga ahubwo bahungishwa ku ngufu na FAR.

Mwibuka se ko n’aba MRND-CDR, batigeze batangaza ko Inkotanyi zaba zica abasivili!! Bavugaga gusa ko Inyenzi-inkotanyi zishaka kugarura ubwami na gihake. Bashishikarizaga kandi abaturage gufata intwaro gakondo bagafatanya n’ingabo kurwanya inyenzi-inkotanyi, mbese bashoye abasivili mu masasu
Iyo FPR iba yaricaga abaturage batayirwanya, uRwanda rwari rufite ubushobozi buhagije bwo kubimenya no kubiyishinja. Leta n’inshuti zayo nka France ndetse n’amashyaka yose tubariyemo nayarwanyaga MRND, bose bose bari gukoma akamu bakabitangaza/ bakabyamagana maze FPR igashinjwa hirya hino kw’ISI ko irimo ikora genocide igahita igakomanyirizwa, bigatuma ihita itsindwa .

Genocide ngo yakorewe abahutu, ikaba itaramenywe ngo inamaganwe na Habyalimana na MRND -CDR ze, ntimenywe ngo inamaganwe na MDR-PSD-PL n’abandi, nyuma ikavumburwa n’abagenosideri ari uko bamaze gutsindwa no gutangira gukuriranwa ku cyaha cya genocide bakoreye abatutsi, none nyuma y’imyaka 22 ikaba yemezwa na Major Dr Rudasingwa wayoboraga abo ashinja kuba barayikoze (ashinja APR na FPR yari abereye SG), si genocide azi kandi yemera koko, ahubwo nicyo gitutsi kibi, nicyo gisebo kibi, nicyo cyaha gikomeye, niyo ntwaro asigaranye mu bubiko bwe, yiyemeje kurashisha abo yatandukanye nabo, et ce à défaut de pouvoir leur faire du tort autrement. Aragerageza kwanduza abo yatandukanye nabo, voilà tout.

Icyo bikoze, jye singambiriye kwiga no kwemeza ibyerekeye responsabilités mu mpfu z’abanyarwanda bahitanwe n’intambara n’Ingaruka zayo, ndimo ndasobanura ko nta genocide abahutu bakorewe, ko ahubwo intambara yahitanye abasirikari, ihitana n’abasivili nk’uko bigenda mu ntambara zose. Ngambiriye kandi gutanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo abanyarwanda tuzahore twibuka ibyatubayeho kandi twiyunge n’amateka yacu akomeye, yatwiciye akanadukomeretsa cyane.

Muri uyu murongo ndimo, kuri uru rugamba abanyarwanda turiho, urugamba rwo kubasha kugira imibonere n’imyumvire imwe (même lecture/acceptation commune) y’amateka yacu, ma modeste contribution ni uko pages ebyili zikomeye cyane mu mateka y’uRwanda, arizo genocide yakorewe abatutsi n’intambara y’uRwanda ya 1990-1994 ndetse n’izayikururukanyeho zarwanywe muri Zaïre no mu Rwanda, ari pages mwikorezi w’uRwanda rushyashya, ruzira genocide ukundi kandi ruzira intambara ukundi. Mbona ari pages zikwiye kuzibukwa buri mwaka ubuziraherezo, de génération en génération , mbona ari pages zikwiye kuzahora zigishwa abanyarwanda, abariho n’abazavuka, mbona ari pages zikwiye kubera urukingo abariho n’abazavuka kugirango bitazongera ukundi. Ibiki bikwiye kutazongera ukundi, ndavuga genocide mu Rwanda, ndavuga kandi intambara mu banyarwanda.

None se ejo ejo bundi intambara niyongera/nizongera kuba mu banyarwanda? Igisubizo: abanyarwanda tuzaba nta somo twavanye mu ntambara ya 1990-1994, tuzaba tubaye nk’abadage n’abanyaburayi. Ibyo aribyo byose, nyuma yo gukubitika/kuzahazwa n’intambara y’Isi yose ya 1940-1945, mu banyaburayi n’Amerika ndetse na Japon, Chine, Australie n’abandi twabarira muri Western countries, nta ntambara zishobora kuzongera kuba iwabo. Iyi ntsinzi bayigezeho bate? That is the question.

Mu byabafashije kubigeraho, harimo kwibuka ubuziraherezo biyemeje no kwigisha nta mbereka nta kinyoma, mu mashuri n’ahandi hose, aya mateka yabo y’intambara z’isi yose na genocide yakorewe abajuifs (Shoah). Ikindi cyabafashije ni ukumenya neza ko nta mibereho myiza n’iterambere rirambye rishoboka mu gihugu/bihugu bifite risque yo kuba byabamo intambara. Birumvikana hari n’izindi ngamba n’ibindi bikorwa bakoze kandi bakora, bituma ubu batengamaye, bishyira bakizana, bafite ejo hazaza hazira intambara ukundi.

Abantu nka Dr Rudasingwa, ibyo barimo byo kwigisha ngo habayeho double genocide, ngo ba General Kagame, General Kayumba n’abandi, ngo bakoze genocide Major Rudasingwa wari SG wa FPR arababuza baramunanira, bamurusha intege, maze bayikora we yifashe mapfubyi, ni ugutoba amateka y’uRwanda nk’uko umuhanzi Kizito yabiririmbye.

Genocide yakorewe abatutsi, yo n’intambara y’uRwanda ya 1990, nibyo biha legitimité, garantie n’intwaro (armes) Leta iriho n’izizakurikiraho mu Rwanda rwa nyuma ya genocide, nibyo kandi biha ingufu Leta, zo kurinda abanyarwanda kuzongera kurimburana.

Nshoje (conclusion) iyi nyandiko, nshimangira ko uburyo bwuje ukuri n’ubuhanga bwo kwambura intwaro abakora intoxication mu bantu bigisha ngo habayeho double genocide, bwaba ukwigisha ukuri kwa genocide yakorewe abatutsi d’un côté n’ukuri kw’intambara y’uRwanda ya 1990-1994 d’un autre côté. Kwigisha mu mashuri n’ahandi bikagendana kandi bigashimangirwa na za commemorations.

Mu yandi magambo, kwigisha no kwibuka ubuziraherezo iyi genocide yakorewe abatutsi n’intambara y’uRwanda ya 1990 (icyayiteye, uko yarwanywe, abayiguyemo bose, intwari zayo, intsinzi), ni ukubaka fondation idasaza y’igihugu cyacu. Izi pages zombi z’amateka yacu, uwahatanira ko zitibukwa, ko zitigishwa ubuziraherezo, uwo ariwe wese, yaba abura ikintu cya ngombwa mu bushishozi bwe no muri projet de société akora, yaba arimo asenya fondation y’inzu arimo, yaba adaha agaciro impanuro y’abahanga b’abanyarwanda, bagize bati “UJYA/USHAKA GUKIRA INDWARA ARAYIRATA”.

-4173.jpg

Ndolimana Tatien Miheto

Iyi mpanuro isobanuye ko imwe mu ntwaro z’ingenzi zo kurinda uRwanda intambara, kurinda uRwanda genocide, ari “ukurata”, ni ukuvuga kwigisha no gukora za commemorations buri mwaka de génération en génération, mbese nk’uko bimeze kuri Shoah n’intambara z’isi. Ntekereza kandi ko byihutirwa kwambura urwitwazo abigisha double genocide, basigaye bakora n’ibyo bita kwibuka; ibi bakora baramutse bashoboye kubikomeza nta nkomyi, byakwangiza.

Ese bakwamburwa urwitwazo gute? igisubizo: maze kubisobanura, niba uko nabisobanuye bidahagije, nzabigarukaho. Ikindi nzagarukaho ni commémoration y’intambara y’uRwanda ya 1990, jye mbona nk’uko commemoration ya genocide imara amezi atatu guhera kuwa 07 avril, na commemoration y’iyi ntambara yamara amezi atatu, mbese ntibe gusa liberation day. Mbona isa nimirwa na commémorations za genocide kandi liberation day ni aspect imwe muri nyinshi zikwiye kuba muri commemoration y’intambara.

Kuwa 26/09/2016

Tatien NDOLIMANA MIHETO

2016-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 03 Apr 2017
DR Congo : Abanyamulenge bashinze umutwe mushya w’Ingabo  FAS (Forces Armees Secesionistes )

DR Congo : Abanyamulenge bashinze umutwe mushya w’Ingabo FAS (Forces Armees Secesionistes )

Ubwanditsi 03 Oct 2016
Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Ubwanditsi 25 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 02 Sep 2021
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.
Amakuru

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi

Ubwanditsi 23 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru