• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu
Pasiteri Bazaramba yangiwe gufungurwa bitewe n’uko ibyaha bye biremereye

Finland – Urukiko rwanze kurekura Bazaramba wakatiwe Burundu

Ubwanditsi 05 Jan 2019 ITOHOZA

Urukiko rw’ubujurire mu gihugu cya Finland rwanze kurekura mbere y’igihe Pasiteri Francois Bazaramba wakatiwe igifungo cya burundu bitewe n’ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Urukiko rw’ubujurire rwa Helsinki, kuri uyu wa gatanu rwahakanye ubusabe bwa Pasiteri Francois Bazaramba wasabaga ko yafungurwa mbere y’igihhe ntakomeze gufungwa burundu, ruhakana ruvuga ko ibyaha aregwa bikomeye ku buryo atafungurwa.

Bazaramba yakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kuva yatabwa muri yombi mu 2007, hatangiye amaperereza maremare ndetse n’imanza nyinshi, birangira ahamijwe ibyaha byo kwica abantu batandukanye, barimo barindwi yategetse ko bicwa ndetse no gukangurira abantu gutsemba Abatutsi.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo ataruzuza ibisabwa ngo abe yarekurwa mbere y’igihe.

Bazaramba yageze muri Finland mu 2003 maze ahabwa ubuhungiro. Ni umwe muri benshi bahamijwe ibyaha bya Jenoside bafungiye mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi.

Uyu mugabo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari ibinyoma bihimbwa na leta y’u Rwanda.

Pasiteri Bazaramba yavukiye mu cyahoze ari komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951, mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.

Urubanza rwe rwaravuzwe cyane muri Finland bitewe n’uko ari urwambere rwari rubaye nyuma y’uko icyo  gihugu gishyize umukono ku mategeko mpuzamahanga arebana na Jenoside.

Muri Jenoside, yari pasiteri mu cyahoze ari Nyakizu, mu ntara y’Amajyaruguru, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Yakurikiranywe imfu z’abantu barenga 5,000 ariko urukiko rumuhamya gutegeka ko abantu batanu bicwa ndetse n’abandi rutavuze umubare, ruvuga ko yagize mo uruhare maze akatirwa gufungwa burundu.

2019-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Kinazi : Uwarokotse Jenoside  yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Kinazi : Uwarokotse Jenoside yohererejwe Ubutumwa bugufi buvuga ko we na bagenzi be bazicwa

Ubwanditsi 01 May 2017
Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Ubwanditsi 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’
Mu Mahanga

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
HIRYA NO HINO

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana
Mu Mahanga

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Ubwanditsi 18 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru