• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Ubwanditsi 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasubije miliyoni 13 Frw umugabo ukomoka mu Buhinde wari wibwe n’umukozi we yari ayamutumye kuri banki.

Kuri uyu wa kane ku kicaro cya Polisi Station ya Remera niho umugabo ukomoka mu Buhinde witwa Charles uhagarariye Isosiyete yitwa Waheguru Travels, yasubijwe miliyoni 13 yari yibwe n’umukozi we.

Twahirwa Livingston w’imyaka 27 yari umukozi wa kompanyi icuruza amatike y’indege, ikorera mu mujyi wa Kigali, yemeye ko ari we wari wibye ayo mafaranga ubwo yari ayatumwe n’umukoresha we kuri banki.

Yavuze Bamuhaye cheque ngo ajye kuyibikuza amaze kubona amafaranga ahita apanga kuyiba ariko avuga ko nta mugambi yari afite mbeye yo kuyabona.
Yakomeje avuga ko atazi icyabimuteye kuko ngo ntiyari asanzwe yiba kuko ngo mu myaka isaga ibiri yari amaranye n’uwo mukoresha we nk’umukozi ushinzwe Marketing ngo ntabwo yajyaga agerageza kwiba.

Twahirwa yafatiwe i Kayonza kwa nyina wabo ubwo yari agiye kuba ahihishe ngo apange icyo azakoresha ayo mafaranga.

Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga agira inama abakora ibyaha gutekereza ko ntaho bacikira kuko ngo igihe cyose haba hari Polisi ibakurikiye.

Yagiriye inama kandi abibwa n’abakoresha abantu kujya barinda ibyabo no kutorohereza abantu kubiba mu buryo bworoshye.

Ati: “Abibwa bagomba gushyiraho igituma bigora umujura kuba yakora icyo cyaha. Bagomba kumenya ko nubwo abantu baba bavuga ngo umutekano urahari ariko abanyabyaha na bo barahari.”

Charles Chandra uhagarariye sosiyete Waheguru Travels wasubijwe amafaranga, ashima Polisi y’u Rwanda umuhate n’umurava yagize mu kumutabara ubwo yari ayitabaje agihura n’ikibazo kugeza umujura afashwe hatarashira n’amasaha 12.

Avuga ko ku isaa cyenda z’ejo ku wa gatatu yohereje uwo mukozi we kuri banki amuhaye cheque ngo ajye kubikuza, ariko ngo abona aratinze kandi atari kure, yahise yiyambaza Polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko Twahirwa wemera icyaha agiye guhita ajyanwa mu butabera agacirwa urubanza.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana.
Hateganywa ko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu ry’amafaranga angana n’ubwikube kabiri kugeza kuri gatanu bw’agaciro k’icyo yari yibye.

-7642.jpg

ACP Reger Rutikanga ukuriye Police y’umujyi wa Kigali asubizaCharles amafaranga ye.

2017-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Col. Chance Ndagano  wari Umucamanza mu rukiko  rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa  n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Ubwanditsi 04 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arsenal yirukanye Unai Emery
IMIKINO

Arsenal yirukanye Unai Emery

Ubwanditsi 29 Nov 2019
IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata
UBUKUNGU

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018
Jonathan Musonera  yatetse umutwe abeshya ko  yatumwe n’ umuryango  Col. Karegeya?
ITOHOZA

Jonathan Musonera yatetse umutwe abeshya ko yatumwe n’ umuryango Col. Karegeya?

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru