• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 24 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nzeri 2017, ni bwo Abanyarwanda bashinjwa kurema umutwe w’ingabo bagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo ni Twagirimana Boniface, bivugwa ko ari Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka FDU Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda, Ndayishimye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, , Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.

-7997.jpg

Twagirimana Boniface

Ubushinjacyaha bubashinja kurema umutwe w’ingabo utemewe ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Uru rubanza rugitangira abaregwa bagaragarije urukiko ko polisi ngo itigeze ibaha umwanya wo kubonana n’abunganizi babo, aho ngo batanazi ibikubiye muri dosiye zabo.

Perezida w’iburanisha akaba yabahaye iminota 20 kugira ngo babashe kuganira na bo, urubanza rugakomeza.

Nyuma y’iminota 20 abaregwa baganira n’abavoka, urubanza rwahise rukomeza, aho ubushinjacyaha bwasomye ibyo bubashinja.

-7998.jpg

Abantu 9 bashinjwa kujya mu mitwe yitwaje Intwaro

Kugeza ubu aba bakekwa bavuga ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko bateretswe impapuro zibafunga.

Twagirayezu Fabien avuga ko atemera inyito z’ibyaha ashinjwa, aho ngo yanafashwe hari ibyo agiye gufasha bagenzi be (atasobanuye).

Ku wa 6 Nzeri 2017 ni bwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abo bakekwa, bakimara gufatwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ko bakekwaho uruhare mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwinjira mu mutwe witwara gisirikare mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda atavuze izina.

Ibyaha baregwa

Ubushinjacyaha bwavuze ko intandaro y’ibyaha baregwa ari ihuriro ryashyizweho ryitwa P5 rigizwe na FDLR, CNRD, RNC, PS-Imberakuri, FDU -Inkingi na PDP Imanzi. Abazanywe mu rukiko ni abayobozi n’abayoboke ba FDU bari mu mugambi wa ririya huriro wo kurema umutwe wa gisirikare uhuriweho wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abayobozi ba FDU mu Rwanda bashinjwa kwakira inkunga binyuze kuri Western Union bakayikoresha mu gushaka abajya muri uriya mutwe, kubashakira ibyangombwa n’amatike azabageza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ukorera.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari batanu bamaze kugera muri uriya mutwe ndetse ko mu gusaka babonye agenda ya Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU irimo amazina y’abagiye, bikaba byarashimangiwe n’ibaruwa y’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka yemeje ko banyuze ku mupaka wa Rusizi.

Mu baregwa kandi harimo batatu bashinja abayobozi bakuru ba FDU kubakangurira kujya muri icyo gisirikare gihuriweho, ndetse bakaba baranemeye ko babahaga amafaranga yo gushaka ibyangombwa, amatike n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha zirimo inyandiko mvugo z’ibazwa za bamwe mu bakekwa biyemereye ibyaha. Inyandiko zafatiwe mu iperereza ubwo basakaga n’izatanzwe na Tigo zerekana uko abaregwa bahamagaranaga bahana amakuru.

Amategeko avuga iki ku byaha bakekwaho?

Ingingo ya 459 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese urema umutwe w‟ingabo cyangwa akabisembura cyangwa akagirana amasezerano na zo, abikoresheje impano, igihembo, iterabwoba, igitugu, abigirira gushyigikira igitero cy’intambara cy‟ingabo zindi zitari izemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’tanu (15).

Umuntu wese wemera, ku bushake, kwinjira cyangwa gutorerwa kujya mu ngabo zitari ingabo zemewe z‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ibyaha bivugwa mu gika cya mbere n‟icya kabiri by‟iyi ngingo bikurikiranwa biregewe cyangwa bitangiwe uruhushya n‟Umushinjacyaha Mukuru cyangwa Umushinjacyaha Mukuru wa Gisikare hakurikijwe imiterere y‟icyaha.

Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika

Ingingo ya 461 na yo yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese:

Ukora icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa cyo kubuhirika akoresheje intambara cyangwa izindi mbaraga zose ;

Ukora, muri iyo migambi ivugwa mu gaka ka mbere k’iki gika, icyaha kigamije kugirira nabi Perezida wa Repubulika;

Ahanishwa igifungo cya burundu.

Na ho ingingo ya 462 ikavuga ku Ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.

Igira iti “ Umuntu wese ukora ubugambanyi bugamije ibyaha bivugwa mu ngingoya 461 y‟iri tegeko ngenga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka makumyabiri (20) kugeza ku myaka makumyabiri n‟itanu (25), niba hari icyakozwe icyo ari cyo cyose gitegura ubwo bugambanyi.

Iyo habayeho ubwoshye bw’ubugambanyi buvugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo, ariko ntibwemerwe, uwoheje ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20).

-8013.jpg

Abaregwa uko ari icyenda bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

2017-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Amerika yagize icyo ivuga ku rupfu rwa Bihozagara

Amerika yagize icyo ivuga ku rupfu rwa Bihozagara

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Iturufu ryo kumara abanyarwanda inzara Dr Frank niryo akomeje gukoresha muturere twose ajyamo

Ubwanditsi 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be
ITOHOZA

Uganda: Bobi Wine yabajije Museveni uko yiyumva iyo yica urubozo ‘abuzukuru’ be

Ubwanditsi 25 Sep 2018
Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Ubwanditsi 24 Jun 2016
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda
Amakuru

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru