• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 08 Aug 2018 IMIKINO

Umunyamerika Rugg Thimothy ukinira Ikipe ya Team Embrace yo mu Budage yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga Musanze kerecyeza Karongi ku ntera y’ibilometero 135.8 kakinwe ku wa 8 Kanama 2018, Mugisha Samuel aguma ku isonga.

Rugg yavuye kare mu gikundi cy’abakinnyi 70 batangiye isiganwa azamuka imisozi aminuka amataba, ashyiramo ikinyuranyo cyatumye agera mu Mujyi wa Karongi imbere ya Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari imbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yakurikiwe na Hakiruwizeye Samuel; Munyaneza Didier; Lozano Riba David na Uwizeye Jean Claude

Ku nshuro ya mbere abatuye mu Karere ka Rutsiro barebye isiganwa rya Tour du Rwanda mu gace karyo ka kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi mu muhanda mushya urimo amakorosi adasanzwe, unyura impande z’Ishyamba kimeza rya Gishwati n’Ikiyaga cya Kivu.

Tour du Rwanda iryohera abayireba bose ndetse bagahora bifuza ko buri mwaka yagana iwabo aho batuye mu turere ariko mu rwego rwo kubigeza kuri benshi, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy) igenda isaranganya mu buryo butandukanye, rimwe na rimwe hagashyirwaho inzira nshya zisimbura izakoreshejwe mu bihe byashize.

Uyu mwaka Akarere ka Rutsiro kabonye amahirwe yo kwakira iri siganwa ku nshuro ya mbere rikaba rigomba kuhanyura kuri uyu wa Gatatu mu gace karyo ka kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi, kareshya na kilometero 135,8.

Uyu muhanda mushya uri mu yo Leta y’u Rwanda ikomeje kubaka hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kunoza imigenderanire no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni umwe mu ishobora guha akazi gakomeye abitabiriye Tour du Rwanda uyu mwaka ahanini bitewe n’amakorosi agoranye arimo, ahamanuka n’ahazamuka cyane ndetse n’umuyaga uva mu Kivu. Kuri iyi nshuro nubwo Mugisha Samuel ataje mu myanya itanu ya mbere, yagumanye umwenda w’umuhondo yambaye ku wa Mbere ubwo yegukanaga agace ka kabiri ka Kigali-Huye.

Rugg Timothy ageze i Karongi ari we uwa mbere, muri aka gace ka Musanze-Karongi akaba yigirije nkana ku bandi bakinnyi kuko hari nk’aho bose yabahaye intera y’iminota 5:20’.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace ka kane ka Tour du Rwanda 2018

1. Timothy Rugg 
2. Hakiruwizeye Samuel
3. Munyaneza Didier 
4. Lozano Riba
5. Uwizeye Jean Claude

2018-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Ubwanditsi 16 Sep 2024
The Ben aratangaza  ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite

The Ben aratangaza ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite

Ubwanditsi 25 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup
Mu Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura
Mu Rwanda

Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye
POLITIKI

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru