• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru muri siporo mu Rwanda ndetse no hanze habaga imikino itandukanye, cyane cyane nko mu mupira w’amaguru ikipe y’igihugu y’abagabo kuri ubu iri kubarizwa muri Senegal aho yitegura gukina umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.

Ni ikipe y’igihugu yahagurutse kuri uyu wa gatandatu, ibanza guca mu Bubiligi ibona kwerekeza muri Senegal aho yageze kuri iki cyumweru ikaba kandi yarakiriwe n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Amb Jean Pierre Karabaranga.

Amavubi aritegura gukina umukino wa kabiri kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa tatu z’ijoro aho bazakirwa n’ikipe y’igihugu ya Senegal yo imaze no gutsinda umukino wa mbere, aha iyi kipe yatsinze Benin ibitego 3-1.

Biteganyiijwe ko umukino uzabera Stade Abdoulaye Wade iherereye mu mujyi wa Diamniadio iherutse gutwahwa mu minsi ishize mu gihugu cya Senegal.

Muri iri tsinda, undi mukino uzaba uzahuza ikipe y’igihugu ya Benin izakira ikipe ya Mozambique tariki ya 8 Kamena 2022, uyu mukino ukaba uzabera kuri Sitade de l’Amitie iherereye mu murwa mukuru Cotonou.

Mu mupira w’amaguru kandi, ikipe y’igihugu y’Abagore yaberaga mu gihugu cya Uganda, kuri iki cyumweru imikino mu matsinda yasojwe Amavubi y’u Rwanda atsinze ikipe ya Djibouti ibitego 2-0.

Gusa ntabwo gusoza batsinda ntabwo byabahaye amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro kuko ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse na Uganda nizo zabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’iyi mikino.

Kuri iki cyumweru, i Shyorongi mu karere ka Rulindo ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye ku isaha ya Saa ine za mugitondo.

Ku ruhande rwa APR FC, ni ibitego byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, Rwabuhihi Aime Placide na Ishimwe Anicet, kuri Gasogi United yo yatsindiwe na Shyaka Fredy Papy.

Muri Volleyball, hakinwaga imikino yo Kwibuka abakinnyi, abakunzi, abari abayobozi mu mukino w’intoki wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, ni imikino yabereye mu karere ka Gisagara.

Mu bagabo, ikipe ya Rwanda Energy Group (REG) Volleyball Club niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti 3-2, mu bagore APR WVC yatsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club amaseti 3-2.

Mukarere ka Muhanga haraye hasojwe amarushanwa y’amashuri yiswe “Amashuri Kagame Cup”, hakinwe imikino itandukanye mu bahungu ndetse n’abakobwa.

Mu mupira w’amaguru, mu bahungu ikipe ya ES Gasizi yo mu karere ka Rulindo yatwaye igikombe itsinze CI Bugarama kuri Penaliti 4-3 nyuma yaho amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino.
Mu bakobwa, ikipe ya Institut Paroissiale de Mukarange (IPM) WFC yegukanye igikombe itisinze ES Mutunda ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa.

Mu handball, mu bagabo ikipe ya ES Kigoma yatsinze ADEGI ibitego 30 kuri 26, mu bakobwa Kiziguro Secondary School yatsinze ibitego 32 kuri 24 ikipe ya ISF Nyamasheke.

Mu bakobwa bakina umukino wa Netball, Groupe Scolaire St Aloys yo mu karere ka Rwamagana yegukanye igikombe itsinze GS Musanze ibitego 46-31.

2022-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Ubwanditsi 19 Aug 2025
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Ubwanditsi 29 Jun 2023
Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Ubwanditsi 12 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS
Amakuru

Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Ubwanditsi 03 May 2023
Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24
Mu Rwanda

Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu
HIRYA NO HINO

Dore Uburyo Wakwemeza Umukobwa Muhuye bwa Mbere Mukubakana Urukundo Rudasanzwe hagati Yanyu

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru