• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru muri siporo mu Rwanda ndetse no hanze habaga imikino itandukanye, cyane cyane nko mu mupira w’amaguru ikipe y’igihugu y’abagabo kuri ubu iri kubarizwa muri Senegal aho yitegura gukina umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.

Ni ikipe y’igihugu yahagurutse kuri uyu wa gatandatu, ibanza guca mu Bubiligi ibona kwerekeza muri Senegal aho yageze kuri iki cyumweru ikaba kandi yarakiriwe n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Amb Jean Pierre Karabaranga.

Amavubi aritegura gukina umukino wa kabiri kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa tatu z’ijoro aho bazakirwa n’ikipe y’igihugu ya Senegal yo imaze no gutsinda umukino wa mbere, aha iyi kipe yatsinze Benin ibitego 3-1.

Biteganyiijwe ko umukino uzabera Stade Abdoulaye Wade iherereye mu mujyi wa Diamniadio iherutse gutwahwa mu minsi ishize mu gihugu cya Senegal.

Muri iri tsinda, undi mukino uzaba uzahuza ikipe y’igihugu ya Benin izakira ikipe ya Mozambique tariki ya 8 Kamena 2022, uyu mukino ukaba uzabera kuri Sitade de l’Amitie iherereye mu murwa mukuru Cotonou.

Mu mupira w’amaguru kandi, ikipe y’igihugu y’Abagore yaberaga mu gihugu cya Uganda, kuri iki cyumweru imikino mu matsinda yasojwe Amavubi y’u Rwanda atsinze ikipe ya Djibouti ibitego 2-0.

Gusa ntabwo gusoza batsinda ntabwo byabahaye amahirwe yo gukomeza mu kindi kiciro kuko ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse na Uganda nizo zabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’iyi mikino.

Kuri iki cyumweru, i Shyorongi mu karere ka Rulindo ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye ku isaha ya Saa ine za mugitondo.

Ku ruhande rwa APR FC, ni ibitego byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, Rwabuhihi Aime Placide na Ishimwe Anicet, kuri Gasogi United yo yatsindiwe na Shyaka Fredy Papy.

Muri Volleyball, hakinwaga imikino yo Kwibuka abakinnyi, abakunzi, abari abayobozi mu mukino w’intoki wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, ni imikino yabereye mu karere ka Gisagara.

Mu bagabo, ikipe ya Rwanda Energy Group (REG) Volleyball Club niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti 3-2, mu bagore APR WVC yatsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club amaseti 3-2.

Mukarere ka Muhanga haraye hasojwe amarushanwa y’amashuri yiswe “Amashuri Kagame Cup”, hakinwe imikino itandukanye mu bahungu ndetse n’abakobwa.

Mu mupira w’amaguru, mu bahungu ikipe ya ES Gasizi yo mu karere ka Rulindo yatwaye igikombe itsinze CI Bugarama kuri Penaliti 4-3 nyuma yaho amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino.
Mu bakobwa, ikipe ya Institut Paroissiale de Mukarange (IPM) WFC yegukanye igikombe itisinze ES Mutunda ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa.

Mu handball, mu bagabo ikipe ya ES Kigoma yatsinze ADEGI ibitego 30 kuri 26, mu bakobwa Kiziguro Secondary School yatsinze ibitego 32 kuri 24 ikipe ya ISF Nyamasheke.

Mu bakobwa bakina umukino wa Netball, Groupe Scolaire St Aloys yo mu karere ka Rwamagana yegukanye igikombe itsinze GS Musanze ibitego 46-31.

2022-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Ubwanditsi 28 Sep 2023
Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United

Ubwanditsi 18 Dec 2021
“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021
Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Ubwanditsi 02 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo
POLITIKI

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 29 May 2017
Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo
IMIKINO

Gael Faye na Miss Shanel barahurira mu gitaramo

Ubwanditsi 18 Feb 2016
Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero
Mu Rwanda

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Ubwanditsi 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru