• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ibyihebe byo muri RNC birakihishahisha inyuma y’ udutangazo two kuyobya uburari, “al qaeda” yabo yasenyutse kera. Biyigendekeye nka MDR-Parmehutu, MRND, CDR n’andi mashyaka atwibutsa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Abo ku ruhande rwa shefu w’ibyihebe Kayumba Nyamwasa, n’abo kwa muramu we bahanganye, Frank Ntwari, barasimburana mu gusohora udutangazo tutagira epfo na ruguru, ngo babeshye abakiri mu buyobe ko umutwe wabo ukiriho. Byahe byo kajya ko RNC yasenyutse keraaaaa.

Yego isenyuka ry’umutwe w’iterabwoba biraramira ibyo wari utarahitana, ariko se guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, uretse kwikura mu isoni, biratwibagiza ubuzima bw’inzirakarengane zahitanywe cyangwa zakomerekejwe na grenades RNC yateye ahantu hanyuranye muri Kigali? Biragarura se amagara y’abantu ibyo byihebe byashoye mu mashyamba ya Kongo bagatikirirayo, abandi bagafatwa mpiri, ngo bararwanya uRwanda, Igihugu cyababyaye?

Gutukana se hagati y’izo ntati, biragarura amamiliyoni y’imisanzu impunzi zahaye abo besikoro ngo bagiye guhirika ubutegetsi mu Rwanda?

Yego iby’abapfu biribwa n’abapfumu, ariko uburiganya ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Ayo matangazo ya hato na hato yandavuzanya se, arafasha iki abashutswe bakiteranya n’Igihugu, bakagiharrabika, bakakigambanira, none ikiryabarezi kikaba kibasenyukiyeho bakibwerabwera ishyanga? Micombero, Musonera, JPaul Kazungu, umumotsi Serge Ndayizeye, Robert Mukombozi, Patrick Benerugaba n’abandi mwiyahuye mu bugambanyi mukiri bato, murazibandwa muzerekeza he ko Nyamwasa yabangirije ejo hazaza?!

Ibibaye kuri RNC ntawe bitunguye ku bari basanzwe nazi neza ubutekamutwe bwa Nyamwasa n’ibindi bigarasha bigenzi bye. Uburyo bavuye mu Rwanda bahakoze ibyaha biremereye, gusebanya gusa bitagira umurongo wa Politiki, n’ubundi buswa bukabije, byerekanaga ko ari ikibazo cy’igihe gusa, imbwa zikabirwaniramo. Nta gihe Rushyashya itabibabwiye, none iryavuzwe riratashye

Kayumba Nyamwasa arinze arunduka akibeshya ko RNC izafata u Rwanda ngo kuko azi ibanga RPF yakoresheje!
Ariko koko mu kinyejana tugezemo hari abagikurikira akarimi gusa katagira igikorwa na busa?

Icyo Kayumba yahishe izo mpumyi, ni uko RPF yari ifite impamvu yumvikana yo gushoza urugamba, ikagira n’ubushobozi bwo kuritsinda.

N’ikimenyimenyi yarwanye na Leta ya Habyarimana ishyigikiwe n’amahanga, ariko Inkotanyi ziyikubita inshuro kubera kurwanira ukuri. Ntiwashyira imbere inda n’ikinyoma nka RNC ngo uzatsinde intambara.

Icya kabiri, RPF yari ifite abayobozi n’abanyamuryango b’inyangamugayo, badafite ubusembqa na mba. Nyamara muri RNC, kuva kuri Nyamwasa kugeza ku muyoboke wo hasi, utari umujura ni umujenosideri. Kari agatsiko k’imfube n’ibisahiranda, kugeza n’ubwo kajya gushakira amaboko ku bicanyi ba FDLR bahekuye uRwanda.

Icya gatatu, abasirikari ba RPF baranzwe no gukunda u Rwanda, ubutwari, ubuhanga no gusenyera umugozi umwe, byose bishingiye kuri disipuline ntagereranywa. Aba RNC(P5) ni abanywarumogi biyahura mu kanwa k”intare, impehe zitagira kiyobora.
Ubuhamya bw’abafatiwe ku rugamba, bwerekanye ubugome bwa Kayumba Nyamwasa, wuririye ku bujiji bw’abiyitaga abarwanyi, akabashora mu ntambara abizi neza ko batabasha kurwana. Inkuru yabarwa n’inkongoro zijuse imirambo y’abo bana b’uRwanda. Yabarwa n’abavandimwe ba Ben Rutabana, Kayumba Nyamwasa na Ntwari Frank bashutse akagwa igihugu igicuri.

Icya kane, RPF yarwanaga na Leta ya Habyarimana yari irambiranye kubera kujujubya Abanyarwanda: Irondamoko, irondakarere, umurengwe wa bamwe abandi bicira isazi mu jisho, ruswa yari yarabaye umuco, ubuswa mu mitegekere y’Igihugu, n’andi marorerwa yahaga RPF uburenganzira n’ishingiro byo kuyirwamya.

Uretse gutuka inka ngo dore igicebe cyayo, no gukomeza kwisarurira iby’injiji, mu by’ukuri RNC yo yavuga ko yaregaga iki ubuyobozi bw’uRwanda, niba Abanyarwanda ubwabo ari abahamya b’intambwe yatewe mu nzego zose, kandi idasubira inyuma?

Ese RNC itunzwe n’ibisabano n’ibisahurano, yumvaga koko yahirika ubutegetsi bwiyubatse, bufitiwe icyizere n’umuntu wese ishyira mu gaciro?

Ko u Rwanda rushishikariza buri wese kuva mu buhunzi, nk’abayoboke ba RNC, cyane cyane rubanda rugufi, mwumva muzaba ingwate z’ibisambo n’abicanyi kugeza ryari? Niba hari n’ibyo mwikeka, aho gukomeza kwangarana akarago n’ urubyaro, kuki mudataha ko ubutabera bumaze kujya mu buryo?

Murishinga Nyamwasa uzi amahano yakoze mu Rwanda, unafite ibimutungira mu buhunzi kubera imisanzu mwamuhundagajeho, mukagirango musangiye gupfa no gukira?Ibyo ni ubuyobe bwiyongera ku bundi.

Umutwe wa politiki uzaramba uwubwirwa n’umushinga ufatika wo kubaka igihugu.Uwo uwurebera ku bawugize, ibikerezo byabo, amateka yabo, ukuri, ubutwari n’ubunyangamugayo bibaranga. Naho ubucabiranya nk’ubw’ibigarasha, guhubuka no guhutera mu binyoma, ni nka wa mugezi w’isuri wisiba.

Ibibaye muri RNC nibibere isomo n’abandi biyita “opozisiyo nyarwanda”, birirwa baryana nka za senene zimaranira mu icupa mbere yo kugera ku ipanu zigiye gukarangirwaho. Abishinga Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye, abo kwa Nahimana Tomasi, Tawujeni Rudasingwa, David Himbara n’izindi mburamumaro, hari muzaririmba”urwo mbonye”, ibitereko byasheshwe.

2023-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ubwanditsi 30 Sep 2022
#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

Ubwanditsi 26 Feb 2018
Abanyamuryango ba FERWAFA barasaba De Gaulle kwegura

Abanyamuryango ba FERWAFA barasaba De Gaulle kwegura

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo
Amakuru

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
ITOHOZA

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Ubwanditsi 05 Jan 2017
Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka
Mu Mahanga

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Ubwanditsi 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru