• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

Ubwanditsi 14 Jan 2017 ITOHOZA

Mbere yuko itariki ya 20 Mutarama 2017 igera ngo perezida watowe Donald Trump yicare mu ntebe yo gufatiramo ibyemezo, hari ibintu birimo kuba muri politike ya Amerika kuburyo bitanga isura y’ibibazo ubutegetsi bwa Trump buzahura nabyo. Ibi bikaba biterwa n’imyitwarire arimo kugaragaza y’ukuntu ashaka guhindura ibintu byose icyarimwe, akerekana ko abandi ntacyo bakoze ndetse inzego nyinshi akaba yaraziciye amazi, ibi bikaba ari muri bimwe bishobobora gutuma ashobora kugonga urukuta rwa beto.

Kuva aho inzego zitandukanye z’iperereza muri Amerika zitangiye kugirana ubwumvikane buke na perezida watowe Donald Trump, biragaragara ko nabo hari ibyemezo bashobora kuba barimo gufata kuko bari kubona ko imyitwarire ya Trump kuri bo itari myiza kandi ishobora kubabangamira mukazi kabo kihariye.

Nkuko tubikesha inkuru ya The Assoiated Press y’abanyamerika, umunyamakuru wayo washoboye kuganira numwe mubayobozi b’inzego z’iperereza yabwiwe ko nyuma yaho Trump agaragaje imyitwarire yo gusuzugura inzego zitandukanye z’igihugu, noneho mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu taliki 11 Mutarama 2017 Trump akagereranya imikorere y’inzego z’iperereza n’abanazi bo mubudage, ngo ibi ntibishobora gukomeza gutya ngo ntamuntu ufite uburenganzira bwo gutesha agaciro inzego z’igihugu cyabo kandi ariwe wakabaye uwambere kuzirengera ngo nubwo hari aho zaba zaragize intege nke muburyo runaka.

-5363.jpg

Visi Perezida Joe Biden

Mukiganiro visiperezida Joe Biden yagiranye n’umunyamakuru Josh Lederman yamubwiye ko hari impamvu zatumye inzego z’ubutasi z’amerika zemera ko amakuru ajyanye n’imyitwarire Trump yagiriye muri Russia mubyo aregwa byuko yakoreyeyo ubusambanyi ndetse nuko hari ibintu by’amafaranga ahabwa cg yaba yarahawe n’abarusiya. Biden yongeye ho ko kandi FBI yabanjye kubimenyesha Obama na Joe Biden babiganiraho ngo kubera uburemere bwabyo hafatwa icyemezo cyuko bigomba kujya hanze. Ariko yasobanuye ko yaba we cg Obama ataribo bafashe icyemezo cyo gusohora ayo makuru, ndetse nabo batunguwe no kumva ayo makuru ngo bo bakaba badashobora kubibazwa.

Ikindi Visi-prezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko biragaragara ko Trump ari muruhande rw’umwanzi w’igihugu cyabo ariwe Uburusiya. Biden akomeza avuga ko kwangiza isura y’abanyamerika kandi uri muyobozi ko bidashobora kwihanganirwa ko bizagira aho bigarukira.

Umuyobozi Mukuru w’inzego z’ubutasi James Clapper we yavuze ko ariya makuru ari kumpapuro 35 bayafite kuva mukwezi kwa munani 2016, ngo nubwo yasohotse muri iki cyumweru ngo bafite impamvu byakozwe. Uyu muyobozi nawe yavuze ko Obama yamubajije impamvu babimumenyesheje amubwira ko ari ngombwa kandi ko na Trump azabimenyeshwa ngo kubera uburemere bwabyo. Gusa Obama na Joe Biden babimenyeshwa n’inzego ziperereza zababwiye ko bakigenzura niba koko ayo makuru ariyo mbere yuko hafatwa umwanzuro uwari wose cg se bisohoka.

-5364.jpg

Mu gihe harimo kugaragara urwobo runini mubwumvikane hagati ya Trump n’inzego ziperereza, nyuma yaho uyu perezida mushya w’ Amerika atukiye itangazamakuru akavuga ko ibigo bimwe byitangazamakuru ari ingarane z’ibishingwe by’amakuru hari impirimbanyi zishize hamwe zibarirwa mubihumbi zikaba ziturutse munzego zose harimo abanyamakuru, abashakashatsi,abakinnyi ba filime, aba rero barahamagarira umuntu wese ubishoboye kubafasha gutangira imyigaragambyo ya rukokoma kuhera kuwa gatandatu taliki 14 Mutarama 2017. Icyo bagamije rero barashaka guhagarika ubuzima mu gihugu cyane umunsi wirahira rya Trump ngo kuko bagomba kwanga ubuyobozi bwa Donald Trump na visi perezida we Pence Mike bakabwigomekaho.

Nkuko tubizi ko mubihugu byinshi atari umuntu uyobora ahubwo icyo twakwita amahame yashyizweho (system ) ariyo iyobora umuntu, kuri Trump we ashobora kuba atabikozwa, ibi bikaba bidashobora kuzamworohere mumitegekere ye kuko inzego zose ntabwo yazishyiramo abantu bafite imyumvire nkiye cyane mugihugu nka kiriya ibyemezo byinshi bigomba kwemezwa n’inzego zitandukanye.

Hakizimana Themistocle

2017-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Ubushakashatsi byemeje Ko Isi izarangira muri uyu mwaka wa 2017

Ubwanditsi 05 Jan 2017
Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda

Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2019
‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore
Amakuru

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025
Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri  mu kato
Mu Rwanda

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza
IMIKINO

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Ubwanditsi 06 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru