• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2018:Ibiciro byo kureba umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia byamenyekanye

CHAN 2018:Ibiciro byo kureba umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia byamenyekanye

Ubwanditsi 10 Nov 2017 IMIKINO

Umukino Abanyarwanda batezeho icyizere cyo kubona itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2018 ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, ibiciro byo kuwureba byamaze gushyirwa ahagaragara abifuza kwicara mu cyubahiro bakazishyura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia ku Cyumweru gishize, u Rwanda rwahavanye itsinzi y’ibitego 3-2 nubwo ari rwo rwari rwabanje kwinjizwa igitego hakiri kare ku munota wa 18 cya Asechalew Girma cyishyurwa na Rutanga Eric ku munota wa 55.

Rwatsinzwe icya kabiri ku munota wa 65 cya Abubakher Sanni kiza kwishyurwa na Muhadjili Hakizimana mbere y’uko Biramahire Abeddy ashyiramo icya gatatu ari nacyo cyatanze intsinzi.

Bagarutse mu Rwanda, yaba kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame n’Umutoza wungirije w’Amavubi, Mashami Vincent bahurije ku kuba Ethiopia ari ikipe ikomeye, yabahaye akazi gakomeye ndetse ifite ubushobozi bwo kuba yanabatsindira i Kigali.

Mashami yagize ati “Wari umukino mwiza ku ruhande rwacu kuko twabonye intsinzi ariko ntabwo byari byoroshye. Twahuye n’ikipe imenyeranye kandi ifite umupira wihuta. Intego yacu yo kutemera kwinjizwa ibitego yashyizwe mu bikorwa. Kuko bazi gukina natwe twafashe umwanzuro wo gushaka ibitego.”

“ Gusa si ikipe yoroshye ngo kuko twayitsinze ibitego bitatu. Ni igihugu cyagutsinda igitego umunota uwo ariwo wose. Niyo mpamvu twemeza ko bitararangira kuko uko twabatsinze iwabo nabo bashobora kudutsinda iwacu. Ntidushaka kwitesha amahirwe twabonye.”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kuzareba uyu mukino ufite byinshi uvuze ku gihugu kuko nirutsinda cyangwa rukanganya rugomba guhita rubona itike yo kuzakina CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali aho Amavubi aheruka gutsinda Uganda ibitego 2-0 nubundi hari mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iri rushanwa ariko rwari rwasezerewe kuko i Kampala rwari rwatsinzwe 3-0.

Ku bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda, hafi yaho bishyure ibihumbi bitatu naho ahasigaye hose bishyure ibihumbi bibiri. Abafana bazatangira kwinjira saa tanu mu gihe umukino uzatangira saa cyenda n’igice.

Uzasifurwa n’abanya-Somalia bayobowe na Mohamed Hagi hagati mu kibuga, Hamza Hagi Abdi na Salah Omar Abukar bari ku ruhande, Bashir Olad Arab akazaba ari uw’agateganyo mu gihe Umurundi, Aimable Habimana azaba ari komiseri w’umukino.

2017-11-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Ubwanditsi 22 Dec 2025
album ya  The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Ubwanditsi 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade
Mu Mahanga

Mu rugo rwa Depite Bobi Wine hatewe grenade

Ubwanditsi 03 Oct 2017
Miss Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yerekeje mu mujyi wa Lagos
SHOWBIZ

Miss Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yerekeje mu mujyi wa Lagos

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho
ITOHOZA

Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho

Ubwanditsi 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru