• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ubwanditsi 06 May 2018 Mu Rwanda

Ndahiro Iranzi Isaac umaze kugira imyaka itanu y’amavuko, abenshi baramwibuka ko yavutse amara n’impyiko biri hanze kubera indwara izwi nka ‘Cloacal Exstrophy’, abagiraneza bakagoboka ababyeyi be kujya kumuvuriza mu Buhinde ariko ubu babuze itike y’indege ngo asubizweyo kuvurwa neza.

 

Ababyeyi ba Iranzi bashimira cyane umutima witanga w’ababafashije akavurwa ndetse akaba yaratangiye kwiga, anatsinda neza.

Ariko Mama Iranzi agaragaza ko umwana atarakira neza bakaba barabuze miliyoni eshatu n’ibihumbi 800 z’amafaranga y’u Rwanda ngo asubizwe kuvurirwa mu Buhinde nk’uko abaganga bari bamusabye kumugarura.

Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi utuye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, avuga ko umwana we yagombaga gusubira kuvurizwa mu Buhinde ku nshuro ya gatatu.

Yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde tumaze kumujyanayo inshuro ebyiri, hashize imyaka ibiri tuvuyeyo. Bari badusabye ko tuzasubirayo kuko bagombaga kumubaga mu itako kuko ryarakutse rirangije ryishakira inzira. Ubushize banze kumubaga kuko yari akiri muto batwandikira ko tuzasubirayo mu kwezi kwa kabiri 2018 none twabuze itike hamwe n’amafaranga azamutunga we n’umurwaza.”

Mbabazi utagira akazi agira, umugabo we nta bushobozi bwo kubona amafaranga yo kuramira ubuzima bwa Iranzi.

Ati “Amafaranga dukeneye yose hamwe ni miliyoni enye ariko hari abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Buhinde baduhaye inkunga, ubu mfite miliyoni n’ibihumbi 200 Frw. Kubera uburwayi bwa Iranzi njye nta kazi ngira, umugabo wanjye nawe akora akazi gaciriritse ku buryo tutabona ariya mafaranga abura.”

Akomeza avuga ko inshuro ebyiri amaze kujyana umwana we kumuvuriza mu Buhinde hari impinduka byazanye mu buzima bw’umwana we, ubu nubwo atarabasha kugenda kubera ko itako ritari mu mwanya waryo, amujyana ku ishuri.

Ati “Ndamuheka nkamujyana ku ishuri akiga nk’abandi bana, ubu yiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’incuke kandi ni umuhanga.”

Uyu mubyeyi asaba abanyarwanda n’abandi bagiraneza kumufasha agasubiza umwana we kumuvuza ku nshuro ya gatatu kuko ngo abaganga bamuhaye icyizere ko nibamubaga itako azahita abasha kugenda nk’abandi bana.
Iranzi umaze kugira imyaka itanu ariko aracyakambakamba ariko nawe azi neza ko hari abagiraneza bamufasha kuvuzwa.

Mu 2014 nibwo Iranzi wafashijwe kwivuriza mu Buhinde yagarutse mu Rwanda, ababyeyi be bashimira Imana n’abagiraneza batumye umwana avurwa.

Uwaba afite ubufasha ngo Iranzi asubire mu Buhinde kwivuza, Mbabazi Liliane umubyara aboneka kuri telefoni igendanwa 0783790535.

2018-05-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017
Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho  ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Ubwanditsi 31 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018
INKURU NYAMUKURU

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Ubwanditsi 25 Feb 2018
USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa
POLITIKI

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC
IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru